Ibanga rikomeye: Agace ka 6

Navuye mu modoka negamira urugi nuko Stanley nawe arasohoka ahita yitanguranwa arambaza:

-Raissa urakora iki hano?

-None se hano siho nkora? Ikibazo kiri he?

-Ariko wagombaga kuba uri mu rugo uryamye

-Safi yaje mu rugo kundeba kuko bari bankeneye byihutirwa. Ahubwo wowe uje gukora iki?

-Hari umurwayi nje gusura

-Eeeeh. Ukagira umurwayi ahantu nkorera ntumbwire?

-Ariko wowe uri umubyaza kandi uwo nje gusura ntabwo ari umubyeyi. Nanze kugutesha umutwe kuko nabonaga ushaka kuruhuka

-OK. Noneho tujyane dusure uwo murwayi wawe

 

Nahise mbona ahindutse mu maso, ariko yihagararaho

-Sawa tugende

-Arwariye muri kangahe se?

-Reka tubaze kuri reception. Nako uramfasha ni wowe ukora hano.

 

Nahise mbona ko ashaka kunkinisha nanjye niyemeza uwo mukino we kuwinjiramo nkazareba amaherezo.

 

-Umurwayi se yitwa nde?

-Yitwa Kamana Bosco

 

Naragiye mbaza kuri reception nsanga nta murwayi witwa gutyo wigeze aza kwivuriza iwacu. Stanley yahise asa n’utunguwe

-Buriya wasanga yahise ataha

 

Nahise ndeba mu maso Stanley. Yahise asohoka ngo atahe ariko ataragenda arambaza

-None se bagushakiraga iki hano wowe?

-Hari ikibazo cyavutse yewe ndi bugusobanurire nimugoroba. Isubirire ku kazi

-Sawa ni aha nimugoroba

 

Nsubira mu rugo nagiye nibaza byinshi. Stanley ari kunyereka uruhande ntari muzi ho. Indyarya yuzuye. Ndibuka amagambo yandikiranaga na Sonia umutima ukenda gusandara: “Umwamikazi wanjye, urumuri rwanjye, umutima wanjye, amahoro yanjye, ..”. amarira yakomeje kwisukanura uko mbitekereje, nakabaye namwatse ubusobanuro ariko nta mpamvu. Ngomba guceceka, byibuze akanya gato nkareba icyo we akora.

 

Gusa umutima wanjye uranshinja. Nakabaye byibuze naregereye muganga mukuru nkamubwira byose akaba ari we ubyaza Sonia. Gusa nashakaga kutamena amabanga y’urugo kuko nubwo Stanley yampemukiye ariko si ngombwa ngo isi yose imenye ibyacu. Ndumva aha ntacyo nakishinja kinini rwose kuko ababyaza nahamagaye sinabashije kuvugana nabo. Ariko ubwo SIM card nayijugunye ndizera ko ntawe uzamenya isano yari afitanye na Stanley, bityo ntawe uzangendaho. Kandi namutontomeraga turi twenyine mu ibyariro, ntawigeze atwumva ngo azabe umuhamya ko namubwiraga nabi simwiteho.

Gusa nanone nkibaza impamvu inshuti ye yirukanse ikimenya ko apfuye. Ahubwo se uyu mwana asize we azajya hehe? Diri uyu mwana arambabaje. Abaye akivuka none atangiye imihangayiko, arirwariye anabaye imfubyi, ntanazi papa we.

 

Nageze mu rugo ndoga nuko ndicara. Gusa narangaranye Sonia ariko nabikoreshejwe n’umujinya. Ni nde washobora kubyaza koko ihabara ry’umugabo we? Niyo yaba atari we atwitiye sinzi ko benshi babishobora, none dore jyewe yari aje kubyara umwana uzateza ibibazo abanjye. Byibuze iyo Stanley aba yarabimbwiye nari kuba narabyakiriye ariko dore byanyituye hejuru.

Uko nibazaga ibyo byose nibwo banzaniye ibyokurya ariko birananira pee.

Ubwo nakomeje kwikinira n’umwana muto mu gihe bakuru be bari batarava ku ishuri. Ubwo bazaga bansubiriyemo ibyo bize, gusa nta na kimwe numvaga umutima wari ahandi. Ku isaha isanzwe Stanley yaratashye ariko ubona adatuje nuko aricara iruhande rwacu. Aceceka akanya gato, nuko arambaza:

 

-Ngaho mbwira icyari cyakujyanye kwa muganga

-Hari umubyeyi wabyaye nyuma ahita apfa

-ngo arapfa? Ni nde wamubyaje

-Nijoro, ni Ruth wamubyaje ariko kuko ari jye wari ushinzwe iryo zamu nkaba nta makuru nari nanditse ku ifishi yerekana umugabo we bari baje kumbaza niba hari ayo naba mfite

 

Stanley yibyiringiye mu maso nuko arambaza

 

-Nta murwaza yari afite?

-Hari umugore ariko ngo yahise agenda akimenya ko apfuye

-None se yajyanywe n’iki?

-Simbizi pee

-None nta mwenewabo n’umwe waje?

-Oya umurambo uracyari mu buruhukiro

-None se uwapfuye yitwaga nde?

-Ariko Stanley izina rye urumva ryakumarira iki koko?

-Umbwiye ko umugabo we atazwi. Wenda abo nabwira iyo nkuru ntihazaburamo umuzi.

-Eeeh. Cyakora wa mugani. Uwapfuye yitwaga Sonia

 

Akimara kumva izina Sonia yahise amera nk’ufashwe n’umuriro. Yihanaguye mu maso akanya kanini, abira ibyuya kandi hakonje.

 

-Stanley ubaye iki?

-Nta na kimwe ahubwo ndumva nshaka kujya mu bwiherero ndaje

 

Yampayinka!! Hajemo n’impiswi noneho. Ibi ni ingaruka zo kuba yarampishe ukuri kuva agitera inda kugez uyu munota agishaka guhishahisha.

 

Yamaze hafi iminota 30 ataragaruka njya kureba icyamubayeho musanga mu cyumba yirambitse ubona ari gutekereza cyane kandi yanarize.

 

-Nari nzi ko ukiri mu bwiherero

-Oya ndumva ndwaye umutwe nshaka kwirambika

-Ariko ndabona wanarize

-Njyewe ndira? Kuva wamenya wigeze ubona ndira koko?

-Nyamara ndabona amaso yabyimbye yanatukuye

-Buriya ni ukubera umutwe. Reka nduhuke.

 

Iryo joro twese twabuze ibitotsi gusa jyewe nigize nk’aho nsinziriye. Yabyutse kenshi mu ijoro, akajya mu bwiherero akagaruka. Nuko ahagana mu ma saa kumi arongera arabyuka arambara atazi ko ndi kumureba arasohoka numva akinguye imodoka. Iki gicuku agiye he?

Buriya yashakaga kujya kwa muganga kubaza neza mu ibanga. Nahise mbyuka nsohoka bwangu nsanga ari gushaka gusohoka mu gipangu.

 

-Ariko Stanley, uri kujya he izi saha koko

-Ngiye kuri farumasi

-Ugiye gukora iki

-Umutwe wanze gukira ngiye gushaka imiti

-Ariko uba wambwiye. Mfite ibinini mu nzu ngwino nguhe.

 

Nari mbizi ko ambeshya ariko kuko yashatse imikino reka tuyikomeze nzaba ndeba amaherezo.

Yabuze uko agira dusubira mu nzu turongera turaryama nuko arambwira

 

-Urebye ibintu wambwiye byantesheje umutwe. Ese umwana w’uwo mugore we bite bye

-Yavukanye ikibazo cy’umutima udakora neza ubu ari muri pediatrie. Nimbyuka ndajya kureba uko ameze

 

Aha naho Stanley yarongeye ariruhutsa ariko arijijisha dore ko kugeza ubu azi ko nta na kimwe mbiziho. Aziko najye kwa muganga amakuru yose ahita angeraho. Muri macye byamurenzeho.

 

Narabyutse njya kwa muganga mpitira muri pediatrie kureba umwana wa Sonia.

-Mwaramutse Dogiteri

_mwaramutse Raissa. Amakuru?

-Ni meza. Umwana wa nyakwigendera ameze ate?

-Ari kugenda yoroherwa gusa nanubu nta muntu turabona wo mu muryango. Ndumva turi bucishe itangazo kuri radiyo.

 

Nahise njya kureba umwana. Ni mwiza disi. Numvise mukunze kandi n’ubusanzwe nkunda abana. Noneho uyu nta na nyina afite. Nahise numva muganga ambwiye

-Uyu mwana arababje. Na papa we ntaraboneka. Ndumva bitumvikana.

-Uwamuherekeje yari yambwiye ko uyu wapfuye ari Umunyamabanga ariko sinzi ngo ni mu kihe kigo. Kandi ngo yabaga wenyine kuko uwamuteye inda yamusuraga gusa ntibabanaga. None se muganga nihatagira uza gushaka uyu mwana bizagenda bite?

-Inama y’ubuyobozi niyo izafata umwanzuro.

 

Nahise ntegurira umwana amata. Mbaza ushinzwe kumwitaho

-Ese abasha kunywa amata neza?

-Yego rwose aranywa neza gusa nijoro arara arira

-Ibyo ni rusange ku bana

-rwose iyaba hari mwe wabo wari uje. Uyu mwana ntakomeze kuba mu bitaro

-Amaherezo azaboneka humura

-Oya biragoye. Twafashe terefoni ya nyakwigendera dusanga nta sim card irimo. Gusa hari amazina yari yanditse mu bubiko bwa terefoni ariko abo twahamagaye bose batubwiye ko batazi umugabo we. Gusa hari umugabo umwe watubwiye ko babyaranye umwana mukuru ariko ko kuva baratandukanye atakigora aza gufata umurambo. Gusa yatubwiye ko ari buhagere uyu munsi cyangwa ejo.  Gusa nkibaza ukuntu mu bagabo bose twahamagaye nta n’umwe wavuze ko umwana ari uwe. Ese ubu ntiyagiraga nimero ye?

 

Nazamuye intugu, ni jye gusa nari nzi igisubizo. Yari ayifite ariko narayisibye. Ariko ibi ntawe nabibwira.

-Cyakora byo biratangaje.

-None se muganga uwamuherekeje we ntiyababwiye amazina y’umugabo we?

-Yewe yaje ubona ari hafi kubyara sinihutiye kubaza byose nihutiye kumufasha kubyara

-None dore apfuye nta makuru asize. Gusa ndacyeka uwamuteye inda atazwi pee.

 

Naramwihoreye niterurira umwana ndamugendagendana ngo asinzire. Amaze gusinzira ndamuryamisha nuko nigira mu kazi.

 

Nimugoroba ntashye Stanley yarongeye asubukura ikiganiro:

-Inkuru ya wa mubyeyi wapfuye ndi kuyibwira umuhisi n’umugenzi gusa hari amakuru nabashije kubona. Sonia yari secretaire ahantu, akaba yabaga wenyine. Nta babyeyi yari afite, afite umukobwa w’imyaka ibiri ariko se yaramutwaye. Muri macye biragoye ko hazaboneka uza gutwara uriya mwana. Ese iyo bigenze gutyo mukora iki?

 

Mu mutima narasetse. Inkuru yambwiye si iyo yumvise ahubwo ni amakuru asanzwe yifitiye. Mbega umugabo. Ateye umuntu inda, arabyaye arapfa none yabuze imbaraga zo kwemera iryo kosa ngo byibuze arengere umwana we? Ubu se arumva uyu mwana azaguma kwa muganga?

 

Yariruhukije gato nuko arongera:

-Ese nihataboneka uza gutwara umwana? Muzakora iki?

-Simbizi si jye mfata umwanzuro. Inama nyobozi niyo ifata umwanzuro

-None se hagize uza akavuga ko umwana ari uwe, bamubaza ibyangombwa bibyerekana?

 

Nahise musubiza nti:

 

 
Agace gakurikira ntuzagacikwe

Comments

  1. Ahaa ndumiwe koko arakomeza guhisha mpaka ryari?koko! Nibamwifatire nyine bamurerere mumabanga yabo ntakundi

    ReplyDelete

Post a Comment