-Uwamuteye inda yitwa nde?
-Yitwa Stanley
-Irindi?
-Irindi ni Kamali
Nahise nubura umutwe, ikaramu irancika, nishyiramo ko numvise nabi.
-Mada, nsubiriramo izina sinumvise neza
-Yitwa Stanley Kamali, niko yambwiye.
Narabanje nitsa umutima. Ahari ni uguhurirana bibaho ko abantu bahuza amazina yombi. Kandi umugabo wanjye ndamwizera si umuhehesi. Oya wee!!! Stanley wanjye ibyo ntiyabikora. Hashize imyaka 13 tuziranye kandi muri yo tumaze irindwi tubana nk’umugabo n’umugore. Sinigeze nanamucyeka.
Rero ubwo bugoryi umugabo wanjye ntiyabukora. Rwose ntabwo ari we. Gusa nanone ni ngombwa ko nibariza uyu mugore wenda arangeza ku bituma menya ukuri nyako.
-Sonia akora iki?
-Ni umunyamabanga
-Umugabo we akora iki?
-Ndacyeka ari agronome kuko yambwiye ko umugabo we akora mu bijyanye n’ubuhinzi.
Aha nahise noneho nsesa urumeza. Birashoboka se ko na byo byaba uruhurirane? Narongeye mbaza uwo muherekeza
-Noneho mpa nimero ya terefoni y’umugabo nayo ijye ku ifishi kugirango nihagira igikomera tuze kumuhamagara
Mu kuri nimero ntayo dukenera ahubwo nagirango noneho nkire gushidikanya.
-Ywe nimero sinyizi. Reka ndebe muri terefoni ye niba nta code yashyizeho nyikubwire.
Yarebyemo nuko agenda ambwira imibare umwe ku wundi kugeza imibare icumi yuzuye. Neza neza ni nimero y’umugabo wanjye Stanley!!!
Aha nahise numva ntaye umutwe. Namubwiye kwihangana gato, nuko nsubira mu isuzumiro. Nakubitanye amaso na Sonia kandi rwose yararibwaga. Namunyuzeho mbanza kujya mu bwiherero kuko niho nari kuba ndi jyenyine. Numvaga ndi kurota. Nihanaguye mu maso, nkora mu misatsi numva ni jyewe. Oya si inzozi. Stanley Kamali, agronome, nimero 078…!!! Niwe pee. Natangiye kureba ibicyezicyezi.
Nicaye ku musarani, ibitekerezo nka igihumbi binyirukanka mu mutwe. Nta kibazo na kimwe ndagirana na Stanley ndetse mu kanya mvuye mu rugo tumaze gukora imibonano iryoshye cyane. Kuki koko yashaka undi mugore hanze? Mana yanjye ndumva ibimbayeho ntawundi bibaho.
Sonia yakomeje gutaka antabaza. Umwana atwite ni uw’umugabo wanjye none ni jye ngomba kumubyaza. Oya simubyaza pee. Ikimubaho cyose abage yifashe rwose.
Urusaku rwe nararwirengagije. Gusa yakomeje gutaka atabaza nuko ndamwegera mubwira nabi
-Ceceka aho se vuba. Nkeneye umutuzo
Sonia, atunguwe yacecetseho. Nacyetse ko atunguwe no kubona umubyaza mu kanya wamwakiriye amwenyura noneho ahindutse mu kanya gato. Nibyo, amakuru yahindutse. Koko arumva nabasha gute kumubera mwiza? Ni indaya y’umugabo wanjye. Agiye no kumubyarira akanya ako ariko kose. Gusa simubyaza. Uyu ni umuhigo wizanye mu menyo ya rubamba. Ntabwo ari buncike.
Nagiye kure ye nuko amaso y’uburakari atangira gushoka. Ubu se iyo Anne atansaba kumusimbura koko ibi nari kuzabimenya? Ariko se Stanley ahura gute n’undi mugore? Abyuka ajya ku kazi akagaruka nimugoroba. Abagabo we. Stanley. Stanley. Icyo nzi cyo nawe ufite byinshi byo kunsobanurira. Narakomeje ndarira. Kuki koko ibi ari jye bibayeho? Namubyariye abakobwa batatu, none ashaka iki kandi? Ubwe yanyibwiriraga ko igitsina ntacyo kivuze kandi rwose narabibonaga ko yishimira abakobwa bacu. Yansezeranyije ko adateze kuzambabaza, none ubu ni jye mugore ubabaye ku isi. Ndababaye, ndababaye cyane peee.
Ni iki kitagenze neza? Ni ryari iyi mikino yayitangiye? Akanajya ku mukobwa usanzwe yarabyariye iwabo? Ese yakuruwe n’ubwiza bwe? Kuko uko namubonye rwose Sonia ni mwiza. Abyibushyemo kandi ni muremure. Afite iminwa myiza rwose, kugusha umugabo biroroshye.
Nishyizemo akanyabugabo nuko ngana aho nasize uwaherekeje Sonia kugirango muhate ibibazo mbone amakuru yuzuye.
-Ubu se umugabo we umuntu yamuhamagara?
-Hari ikibazo kivutse se?
-Wowe nsubiza
-Biragoye sinzi ko namuhamagara mu gicuku nk’iki
--Ariko mugenzi wawe agiye kumubyarira umwana. Ni gute se utamuhamagara nijoro?
-Muganga erega uwo bagiye kubyarana ni umugabo ufite umugore
-Ese afite umugore. None se koko kuki Sonia yemeye kuryamana n’umugabo w’abandi?
--Muganga nanjye sinzi impamvu pe. Urabona uwamuteye iya mbere yaramwihakanye, kandi erega ni ubuzima bwe. Ubwo nyine yumvaga abishaka
--Koko se? Muri macye kuba umugabo afite umugore ntacyo bimubwiye, nyamara dore ananiwe kumubwira ko inda yamufashe, kuko bwije acyeka ko aryamye n’umugore ?
Yazamuye intugu arasubiza:
-Muganga, umugabo ngo yamubwiye ko azamugira umugore wa kabiri, kandi na Sonia yarabyemeye.
-Ese uwo mugabo we uramuzi?
-Oya ndumva naramubonye rimwe gusa. Akunze kumusura nijoro
Aha nahise numva ko amusura iyo nanjye naraye izamu. Ngo azamugira umugore wa kabiri? Iri jambo ryansigaye mu mutwe. None ari hano aje ngo mufashe kuba umugore wa kabiri? Mubyaze nuko umugabo akomerezeho?
Sha nta na kimwe mufasha, abage yifashe, kariya gatanda akagumeho abyare wenyine nta na kimwe namufasha. Uwa mbere yaramwanze none umugabo wanjye ni we ashaka kwihimuriraho?
Ariko se Stanley yabaye ate koko? Namukoshereje iki? Kuva twabana anyereka urukundo kandi rwose sinigeze mucyeka ko yanca inyuma. Mbega ngo ndaba akagoryi. Buri gihe nza ku izamu nawe agahita yigira kwa Sonia. Ubu se umukozi wo mu rugo aya makuru ntayafite? Kuko kugera aho atera inda Sonia ikaba igiye kuvuka, bivuze ko bamaranye igihe. Naragambaniwe pee. Stanley yatesheje agaciro urukundo rwanjye, none n’amarangamutima yanjye arayangije burundu. Gute ibintu byiza koko byasozwa n’akababaro?
Byakabaye byiza iyo bibaho simbimenye none dore mucyeba wanjye ari hano ngo mubyaze. Ndumva rwose ntabona izo mbaraga. Ndumva namureka akirwanaho yashaka akahagwa. Niberaga mu mahoro none dore kidobya iraje. Gusa ubu andi mu maboko namukorera icyo nshaka cyose. Kubera gutekereza cyane nahise numva umutwe uremereye utangira kundya.
Narahagurutse njya gushaka ikinini cyo bashyira mu mazi kuko ni cyo gikora vuba nuko maze kukinywa nkomeza gutekereza. Gute Stanley atera inda kandi akigaragaza nk’aho nta cyabaye? Umugore akageza umunsi wo kubyara jyewe nta gakuru mfite? Nahise mbona ko burya umubi atari uza akwereka inkota yo kukwica ahubwo umubi ni ugusekera afite inkota mu mugongo. Ese yagize ubwoba bwo kubimbwira? Cyangwa yari kuzanyihorera iteka?
Nakomeje gusuka amarira kuko numvaga mbabaye cyane. Nahise mbona ko ubuzima bwuzuye ibintu byinshi bitungurana pee. Nizeye Stanley none dore ibyo ankoreye.
Nkiri muri ibyo bitekerezo Sonia yarongeye atangira gusakuza. Numvise urusaku rwe umutima wanjye urushaho kubyimba. Umujinya waramfashe nuko ndahaguruka ndamwegera ndamubwira:
-Rekera aho kwivugishwa nk’injangwe ishonje se
-Muganga ndi kuribwa cyane ndumva hageze ngo nsunike
-Ibyo birakureba
Naramwirengagije nuko nigira mu kumba kagenewe abaraye izamu. Numvaga nabaye ikigoryi burundu. Ndarakaye mfite n’agahinda. Agahinda kababaza kurusha igisebe. Birakomeye kwihanganira agahinda watewe n’uwo ukunda cyane. Numvise nshaka kurira nkaboroga ariko ndikomeza ngo ntavaho niha amenyo y’abantu.
Nakomeje kumva Sonia atabaza ariko kuri iyi nshuro mfata akanya ko gutekereza. Ee mufashe abyare? Cyangwa mureke ababare wenyine nashaka ahagwe? Ese nubahe indahiro narahiye ko nzatabara uwo ari we wese nta na kimwe ngendeye ho cyangwa ndengere urugo rwanjye n’inyungu zanjye dore ko kuvuka k’uyu mwana bizahungabanya imibanire yo mu rugo rwacu. Mana yanjye ubu koko nkore iki?
Ese ari wowe mubyaza aha wari kuhitwara gute? Tubwire muri comments

Ntuzacikwe agace gakurikira.
Ese ari wowe mubyaza aha wari kuhitwara gute? Tubwire muri comments
Namubyaza kuko ntawundi uhari wokibikora. kuko agize icyo aba namurangaranye nahanwa!
ReplyDeleteIgihari ni ugukora akazi nshinzwe kuko ni inshingano kugakora neza ugafasha abakugana,ibindi bikazaza nyuma.kuko umwana ni innocent nta cyaha afite,nta n'uruhare yabigizemo
ReplyDeleteMukorere service mama kd uzamubaze iwe murugo ujye ugerageza kumenya amakur yose kugihe kwihangana bitera kunesha
ReplyDeletemufashe disi we. kuko kwica ni icyaha.
ReplyDeleteNubwo bigoye ariko mufashe wasanga ariho byose uzabimenyera
ReplyDelete