Ibanga rikomeye: Agace ka 25

-Stanley ni umugabo wa Raissa

-Ngo iki?

Ezechiel yahise agaragaza gutungurwa. Mushiki we aravuga:

-Ubanza mwibeshye ahari. Stanley ari mu nzira zo kwaka gatanya. Afite abana batatu kandi umugore we ubu arafunzwe azira kwica umugore n’umwana we. Gusa ntakunda kubivugaho cyane

-Ese ni ko yakubwiye burya

-Yego. Tumaze imyaka nk’ibiri tumenyanye. Tukimenyana yambwiraga ko we hagati ye n’umugore we bitagenda neza. Mu minsi ishize niho yambwiye ko umugore we yafunzwe azira ubwicanyi

 

Nahise nsobanukirwa igihe Stanley yambwiraga ko niba tudasubiye kubana nk’umugabo n’umugore yifuza gatanya. Nagaragaje kutabishyigikira, agize amahirwe mubwira ibyo gupfa kwa Sonia ko mbizi ahitamo kumfungisha ngo abone uko abana na Aisha, mushiki wa Ezechiel, ubundi anabyungukiremo gufatanya mu bucuruzi bwa Ezechiel bwo gukora ubudodo. Muri macye ashaka ko abona gatanya ubundi akabana na Aisha, wa mugore amaze iminsi ambwira ko azashaka. Muri jye numvise isoni z’uko nacyekeye Ezechiel na mushiki we ubusa. Koko Justine yari mu kuri ambwira kutihutira gufata umwanzuro ntaramenya ukuri neza.

 

-Rwose mumbabarire nari nafashe ibintu nabi

- Nta kibazo Raissa. Ndakumva

 

-Kandi mushiki wawe ntagire ikibazo rwose vuba aha gatanya Stanley azayibona

-Urasetsa ahubwo. Sinkimushyingiye mushiki wanjye. Ushaka umunsi umwe nawe bizamugendekere gutyo? No mu kazi ntitugifatanyije ahubwo. Imana irakoze kuba mbimenye ku gihe.

Justine yahise avuga ati:

-Ariko nyakubahwa Ezechiel, ntabwo wafata umwanzuro mu mwanya wa mushiki wawe

 

Aisha yahise amuca mu ijambo

-Maitre, musaza wanjye afite ukuri, umwanzuro afashe ndawushyigikiye. Sinshaka ko bazamfunga noneho jyewe banyita indaya. Stanley ntiyari yansobanuriye neza, we yari yarambwiye ko umugore we ari umwicanyi akaba ari byo afungiwe ndetse ko kubera izo mpamvu ari gushaka gatanya. Ntiyigeze anambwira ko uwo mwana ari uwe. Rero aho kuzasazana umuruho nakomeza nkibera umukobwa. Aho gushaka nabi nagumirwa. Shwiiii

 

-Munkundire noneho mbasabe akantu, wowe Aisha, Donath na Ezechiel

-Vuga turakumva

-Mumfashe Stanley ntazamenye ibi byose mbere y’urubanza

-Ko bigoye? Jyewe rwose sinanifuza kongera kumubona mu maso

-Ntacyo ushake indi mpamvu ariko ntumubwire ko wamenye ukuri. Ihangane urubanza ruzaba mu minsi itatu

-Ndabibemereye

 

Ezechiel ati:

-Ntabyo tuzamubwira humura kandi nzaba ndi no mu rubanza. Donath naba atarakira nzohereza umwe mu bakozi banjye abe amurwaje kugira nzazane na Aisha

-Murakoze cyane.

Dusohotse maitre yambwiye kumurinda gato akambwira

-raissa ndashaka ureke iyo myitwarire

-Nakoze iki se kandi

-Sinakubujije kwihutira guca urubanza? Ukuntu waciye amazi Ezechiel tucyinjira, none ntubonye ko wamurenganyaga?

-Mbabarira rwose gusa ibyo nabonye byari byandenze ubwenge

-Ese kabiri kangahe nkubwira ko mu gihe uri kumwe n’Imana nta kigomba kuguhangayikisha. Uzagira ubwoba umunsi w’urubanza uhite utsindwa wowe. Ntuzanteshe umutwe

-Ndabyumva rwose

-Wowe umugabo arapinga Imana ati niyo yaba ari yo ikuburanira ntiwatsinda, ukagira ikibazo? Mwihorere uzaba ureba ibyo Imana izamukorera mu maso y’abantu. Nako byanatangiye. Dore ahombye akazi gakomeye anahombye uwari kuzamubera umugore. Wowe Ezechiel ntumuzi. Uriya ni umuherwe ni we nyiri sosiyeti ya SORL

-Ngo iki!!!

-Ugirango se ubundi Stanley ni urundi rukundo yari afitiye uriya mukobwa? Yari agiye kuvimvira mu noti sha

-Kandi disi Ezechiel yari yarambwiye ngo nihagera nzamenya igituma Stanley ashaka ko mfungwa. Uziko ntangiye gucyeka ko ari we wicishije Sonia ngo bigerekweho abone uko ashaka Aisha!!

-Nanjye ndabicyeka rwose kuko ukuntu yikunda, ukagerekaho bya byaha ashinjwa yakoze utaramumenya, sinzi.. Gusa nzabaza uriya muryango. Ninsanga yaramenyanye na Aisha mbere yuko Sonia apfa, araba arushijeho gucyekwa ariko niba ari nyuma y’urupfu biraba atari we.

-Ariko igihe kirihuta koko. Ubu imyaka itatu irashize Sonia apfuye

-Yego igihe kirihuta cyane. Gusa umugabo wawe azicuza ibyo yakoze byose. Ngaho jya mu kazi tuzasubira

 

Numvaga naniwe nsubira muri maternite mfata isakoshi yanjye ndataha. Nsohotse ngeze aho naparitse imodoka nahuye na diregiteri nawe agana ku modoka ye

-Yampayinka, turongeye turahuye nanone n’ukuntu ibi bitaro ari binini. Ubanza ubutaha uzabyara impanga

-Oya nararekeye. Izo mpanga ubwo ni wowe uzazibyara ahubwo

-Wishinyagura. Uzi ko umwana wanjye muto afite imyaka 12 ubu.

 

Twarasetse nuko arambaza

-Warangije akazi se

-yego ndatashye

-Ariko isaha ntiziragera

-Mumbabarire. Navuye mu biro byanyu mpura n’ibihe bitanyoroheye. Rwose ndumva akazi ntakabasha

-Sawa ntacyo kuko ikibazo cyawe ndakizi. Naho ubundi wari kuba wishe amabwiriza y’akazi

-Murakoze ntibizasubira

-Ngaho taha uruhuke

-Urakoze cyane muyobozi

 

Naratashye ariko nageze mu rugo numva icyaka cyabaye icyorezo mpitira mu gikoni gushaka icyo kuramira umuhogo nsanga Colette niho ari.

-Colette nari nzi ko uri mu kazi

-Oya ahubwo natangiye konji y’ukwezi

-Ko imodoka idahari se

-Iri mu igaraje ifite ikibazo ntazi ubanza ari filtre ahari. Wowe se ko utashye kare

-Yewe uyu munsi nahuye n’udushya twinshi

-Mbwira rero

 

Namutekerereje uko byagenze byose

 

-Rero Raissa nuhura n’ikintu gishya cyangwa kigutunguye jya ubanza utuze ntugahubukire gufata umwanzuro kuko wajya uhora wibeshya ku muntu. Urabona ko ahubwo ibintu byose byakozwe n’Imana. Yatumye Donath agonga Henriette kugirango uzahure n’umuryango we bamenye uwo bari bagiye gushyingira kandi inatuma utabara Henriette ngo byibuze azazirikane ineza yawe abe yayikwitura agufasha mu rubanza. Genda uryame humura ibyawe Imana ibirimo.

-Uziko ari byo koko. Disi abantu nka mwe muri ingirakamaro pee

-Ni inshingano zanjye kugukomeza muri ibi bihe

-Gusa nibaza niba Stanley adafite uruhare mu rupfu rwa Sonia

-Birashoboka cyane kuko afite imyitwarire idahwitse. Buriya na mbere yuko mubana yari ameze uko ahubwo akagerageza guhinduka. Kurara amazamu ku kazi byatumye ingeso yanga.

-Nibaza uko bizamumerera mu rubanza amenye ibyo atari azi akanabona abo yari agiye gushakamo banshyigikiye

-Sha bizaba bishyushye byo. Ngaho mbwira. Umuyobozi wawe nubwo ari umujyanama mwiza, buriya nta kandi kantu karimo ko mbona atari gusa?

-Ushaka kuvuga iki

-Ntacyo gusa ndacyeka

-Birashoboka na Safi yarabimbwiye ati buriya impamvu atajyaga akwikoza ni uko wari ufite umugabo

-Ntureba. Ukuntu yishyuye umukanishi, kugusura ufunze, ku kazi inama aguha.. Hagati aho se Safi mwavuganye

-Yego ariko kuri terefoni, ntiyaje ku kazi

-None?

-Ntiyashakaga kumvugisha gusa yambwiye ko azaza gutanga ubuhamya

-Ni igisubizo cyiza. Wibuke uko yagusuye ubwo wari ufunze. Nyuma y’urubanza nzagerageza kumuvugisha nzababera umuhuza

-Urakoze cyane. Ese watetse iki ko nshonje cyane? Nshaka kurya nkabona koga nkaryama

-Eeeh!! Raissa ukaba uri umuganga ukaba utazi ko koga umaze kurya ari bibi?

-Ntabwo ari byo ahubwo mubyumva nabi. Ikibi ni ukoga (natation) cyangwa kwibira mu mazi cyane cyane akonje kuko bituma amaraso yihutira kujya mu birenge n’intoki bityo azenguruka hafi y’igifu akagabanyuka. Bituma igifu gikora nabi rero. Ikindi uba unaniza umubiri usabwa gukora ibintu bitatu icyarimwe: kugogora, kuringaniza ubushyuhe, no gukoresha imikaya uri koga. Ibyo rero bitwara ingufu nyinshi kandi gutakaza ingufu uri mu mazi si byiza wanarohama.

 

-Ndabyumvise noneho. Najyaga ngira ngo ni ukoga ayo mu ibase da!

 

Narariye nuko hashize akanya njya koga ndaryama. Nkimara kwirambika ntarasinzira numva umuntu arakomanze.

-Ni nde?

-Ni Sifa.

-Injira

-Tantine, hari umushyitsi ugushaka

-Umushyitsi? Ni nde wundi unzi hano utari Justine? Ni umugabo cyangwa ni umugore?

-Umugabo

- Ntiyakubwiye uko yitwa?

-Oya sinamubajije

-Sawa mubwire ngo ndaje

 

Ubu se izi saha, hano ni nde waba aje kunsura koko noneho w’umugabo? Keretse niba ari Stanley kandi nsanze ari we sinamwakira pee.

 

Nakenyeye igitenge ndasohoka nsanga umushyitsi wanjye yicaye ku rubaraza antegereje.

 

Natunguwe no gusanga ari….

 
Inkuru itaha ntizagucike

Comments

  1. Uru rubanza Ko runshyuhije umutwe kurushaho!!!Wagira ngo ni njye Raïssa hhhhhh

    ReplyDelete
  2. Mbivuga.
    Ezechiel iyo akora ikinyuranyo yari kuba amvuyemo.
    Urubanza rwo maze kwizera ko rwatsinzwe.
    Hasigaye kumenya ni inde uzegukana Raissa hagati ya Ezechiel na Doctor...

    ReplyDelete
  3. BIRAMAHIRE Francois Jassu30 September 2019 at 21:43

    🤣 🤣 🤣 🤣 🤣

    ReplyDelete
  4. BIRAMAHIRE Francois Jassu30 September 2019 at 21:44

    🤣 🤣 🤣 🤣 🤣 Ano rwose. Niba ari Anonciata simbizi

    ReplyDelete
  5. biramahire wadufashije rwose ukadusunika ukatugeza murubanza koko amatsiko ko aturembeje.

    ReplyDelete
  6. Rwose uru rubanza ruteye amatsiko cyane gusa Raisaa afite inshuti nziza zimuhumuriza cyane ariko Ezechiel na Frank bafite umwihariko wabo rwose

    ReplyDelete
  7. Mfitiye umujinya Stany we mbega ni satani kweli kweli. azumirwa

    ReplyDelete
  8. Nzaba numva ibya Raïssa

    ReplyDelete
  9. Urubanza weeeeee!!!!!

    ReplyDelete
  10. Zana Kandi twumve uko bimeze

    ReplyDelete

Post a Comment