Ibanga rikomeye: Agace ka 24

Ese ubu Stanley aje gukora iki hano?

Yakomeje ansatira nanjye ndahagarara ngo menye ikimugenza

-Waramutse mugore mwicanyi

-Uje gukora iki hano

-Mada, ibi ni ibitaro ntabwo ari isambu y’iwanyu ariko

-Sawa ikomereze urugendo sinshaka kumva ayo mateshwa yawe

-Ni hahandi uzayumva. Ejo ngo umukobwa wanjye yaragusuye. Umenye ko ntashaka ko akomeza kuza iwawe

-Uwo wita umukobwa wawe ariko nanjye naramubyaye. Stanley umva nkubwire ko mfite uburenganzira businyweho n’urukiko bunyemerera gusurwa n’abana banjye kandi sizajya nsurwa cyangwa ngo mbasure mu bwihisho. Niyo mpamvu namubwiye ngo akubwize ukuri aho yari yagiye. Ese ubona uri kumuha uburere nyabwo wowe?

-Ntacyo nyine aka gahe utarakatirwa gakoreshe kuko nyuma y’iminsi itatu ntuzaba ukibishoboye

-Amahirwe mfite nturi Imana naho ubundi nakabaye ntakiri hano

-Nakubwiye kureka Imana kuko ntacyo izagufasha

-Ntacyo tuzareba niba koko intererana. Ese nagutwaye iki gituma umfata utya koko? Ese basi wigeze unkunda?

-Yego nigeze kugukunda ariko maze kubona ko ari ryo kosa nigeze nakora mu buzima

-Ese nakoze iki gituma wicuza?

-Wishe Sonia, agasaro kanjye, yampumurizaga amajoro wabaga wantaye, ikirenze ibyo wishe umuzungura w’ibyanjye. Aho rero sinzakubabarira

-Nta muntu nishe kandi niyo yaba yarapfuye ntibyabaye ku bushake bwanjye. Byibuze wowe mugabo wanjye wakanyumvise

-Umugabo wawe ni nde? Jya kubibwira abandi. Niba ntacyo wishinja kuki wabihishe?

-Uravuga nkaho wowe uri umwere erega

-Bifate uko ushaka. Gusa kubera ndi umwana mwiza nongeye gutekereza kuri Chris. Uriya mwana numara gukatirwa azaba uwa nde? Ndumva wamugarura mu bandi nzamurerana na bo mfatanyije n’umugore ndi hafi gushaka.

-Stanley winsetsa noneho. Na Sonia nanjye twari abagore. Naho umwana we mureke nimba ntahari mfite musaza wanjye azamurera

-Sawa uko ubishaka. Naho rero ibyanzanye hano ni bibiri, ndakubwira kimwe ikindi ntikikureba.

-Vuga vuba njye mu kazi

-Urubanza ruri kwegereza, uzakatirwa ufungwe. Aya niyo mahirwe ya nyuma yo kumbona imbonankubone. Ndongera kugusaba kuza gutwara ibyawe byose biri iwanjye kuko nugera mu buroko ayo mahirwe azaba arangiye.

 

Nahise mureba kuva hasi kugera hejuru ndimyoza ndigendera

 

-Raissa nutaza kubitwara umenye ko nyuma y’urubanza nzabitwika

 

Nakomeje kugenda ntamwitayeho. Gusa numvise ikiniga amarira arisuka. Narihanaguye nuko mu nzira ngana kuri maternite mpura na diregiteri

 

-Mwaramutse muyobozi

-Waramutse Raissa. Ariko warize?

-Oya sinarize

-Wibeshya kuko amaso yawe aratukuye. Warize ndetse cyane. Ni iki cyabaye?

-Ntacyo muyobozi

-Oya cyabaye. Ngwino mu biro byanjye

 

Twaragiye mu biro bye ampa amazi akonje ndagotomera, arangije ampereza umuswaro ati genda mu bwiherero wihanagure ugaruke.

 

Naragiye ndongera ndarira, nkaraba mu maso ndihanagura ndagaruka mwicara imbere.

 

-Raissa nubwo udashaka kumbwira ariko umenye ko mu buzima, ikibazo cyose wagira nta mpamvu yo kwiheba. Urugero niba ugize igihombo gikabije, kuki wakiheba nk’aho ari ubuzima ubuze? Hera kuri ducye usigaranye wongere wubure umutwe. Ishimire ibyo ufite aho guta umwanya ku byo watakaje. Yego kubabara ntibyabura ariko reba imbere wireba inyuma. Ubuzima butagira ibibazo muri iyi si ntibushoboka. Buri munsi ugira ibyawo, byaba byiza cyangwa bibi, guhangayika, kubabazwa, kugambanirwa, guhomba, gupfusha n’ibindi. Ibi ntitwabibuza kubaho ahubwo iyo bitubayeho bidusigira somo ki? Ikibazo uko cyamera kose, jya wibuka ko nta kitagira iherezo, nta ntambara idashira kuko n’iya mbere n’iya kabiri z’isi zararangiye, nta mvura idahita na ya yindi yo kwa Nowa yarahise. Nk’uko babivuga aho kubwira Imana ko ufite ibibazo ahubwo bwira ibyo bibazo ko ufite Imana

 

Amagambo ya diregiteri yandemye umutima. Naramushimiye kandi mwizeza ko nzabyubahiriza

 

-Urakoze ku bw’aya magambo y’iremamutima. Urebye nari mpungabanyijwe na Stanley, ariko ubu ndumva ntuje

-Umugabo wawe ashaka kukubona ubabaye wihebye. Ntuzemere ko ayo mahirwe ayabona

-Nzagerageza. Gusa kuba ntari kumwe n’abana birandemereye. Mba numva ndi ku ndiba y’isi

-Raissa, ku ndiba niho heza ho gutangirira ubuzima bushya kuko munsi y’indiba ntihabaho, ahubwo uva ku ndiba uzamuka.

-Ese ubu nzongera mbeho ntuje koko?

-Cyane rwose. Burya nta rufunguzo rw’ibishimo rubaho kuko umuryango w’ibishimo uhora ufunguye. Intango iravuna ariko itanga iherezo ryiza iyo udacitse intege

-Ibi nibirangira nzasenga Imana inyoherereze umuntu uzaza kunyuzuza.

-Ntabwo ukeneye umuntu uza kukuzuza ahubwo ukeneye umuntu uzakwakira uko uri. Ngaho jya mu kazi. Uruhushya rwawe namaze kurusinya unyure kuri reception baruguhe

-Urakoze cyane

-Ngaho genda ugire akazi keza

 

Nasohotse kwa diregiteri nyura aho duparika imodoka kugirango ninjire muri maternite ntungurwa no kubonera kure mushiki wa Ezechiel, aherekeje Stanley ubona rwose baganira bahuje urugwiro. Nashatse guhita mbiyereka ngo mvuge ariko nibuka inama za Justine nuko ahubwo ndamuhamagara mubwira ibyo ndi kubona

-Raissa hasigaye iminsi urubanza rukaba. Ndumva ngomba kumenya neza isano iri hagati ya Stanley n’umuryango wa Ezechiel

-Maitre, ndacyeka Stanley ari we watumye Donath ngo agonge Henriette

-Birashoboka ariko nanone bibaye ari byo Stanley ntiyaza aho kwa muganga kandi azi ko uzi uwo muryango

-Oya yewe ahubwo na Ezechiel wasanga abirimo

-Raissa wibyemeza aka kanya wasanga bafite ibindi bahuriyemo. Reka nze ahubwo mvugane na bo. Ndakubwira nimpagera

 

Nasubiye inyuma ngo batambona nihisha inyuma y’igiti. Gusa mbere yo gutandukana barabanje barasomana. Naguye mu kantu: Ezechiel yari asanzwe azi Stanley? Ko jyewe se mumenye vuba? Nahisemo gutegerereza Justine muri resto kuko numvaga imbaraga zo gukora zinshiranye. Ahageze yansanze aho nari nicaye

 

-Nabwiye maneko ngo anshakire amakuru ya Ezechiel na Donath ariko nta na kimwe cyerekana ko babifitemo uruhare

-Ariko jye nabiboneye rwose

-Biratangaje. Tujye aho Donath arwariye

-Ezechiel ko yaba antunguye!!

-Raissa rekera aho guca urubanza wihuse

-None se iki si ikimenyetso koko?

-Raissa, ikimenyetso si igihamya ariko. Uhera ku bimenyetso ufite ugashakamo ukuri. Hari igihe rero ukuri kuza gutandukanye n’ibyo wibwiraga. Tugende ahubwo

 

Twasanze Ezechiel ahagaze ameze nk’uwari ugiye, mushiki we yicaye naho Donath aryamye. Akimbona aramwenyura ariko njyewe nari nazanye umunya

-Raissa bite ko mbona warakaye?

 

Naracecetse ariko Justine aba ari we uvuga

-Reka tureke guca ku ruhande. Ubwo mwese muhari, mfite ikibazo kimwe mbabaza. Ese umuntu witwa Stanley Kamali muramuzi?

-Yego twese turamuzi. Hari ikibazo?

-Oya ubu ntacyo. Ese namenya isano mufitanye?

-Stanley ni umufatanyabikorwa mu minsi iri imbere

-Sobanura neza nyakubahwa Ezechiel

-Urabizi mfite ikigo nyobora. Hari uruganda rukora ubudodo kandi urabizi Stanley ni agronome ubwo rero namuhisemo ngo dufatanye mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja ngo tubone ubudodo butaduhenze. Uretse ibyo kandi ari muri gahunda yo gusaba gatanya, akaba azahita abana n’uyu mushiki wanjye, urumva umutungo w’ikigo uzaba umeze nk’utagiye hanze cyane.

-None se wanyemerera nkabaza ibibazo umuhungu wawe nubwo arwaye?

-Nta kibazo rwose mubaze

-Niko Donath, ujya kugonga Henriette wabisabwe na Stanley?

-Henriette wuhe se kandi?

-Uwo uherutse kugonga n’imodoka ya papa wawe

-Oya rwose byari impanuka. Stanley ntabwo turi inshuti ku buryo yansaba ikintu nk’icyo

 

Ezechiel byaramurenze ibyo Justine yabazaga nuko arabaza

-Ariko se ikibazo ni ikihe mu kuri

-Impamvu ni uko Raissa yagize ikibazo ubwo yabonanaga Stanley na mushiki wawe, akumva ntabashira amacyenga

-Sindabyumva. None se Raissa na Stanley bahuriye ku ki?

-Stanley ni umugabo wa Raissa.

-Ngo iki?

 
Ubutaha ntuzacikwe

Comments

  1. Mba mbona amaherezo Raïssa azibanira na Franck umuyobozi we

    ReplyDelete
  2. Birashoboka kumwe nuko yabanza na Ezechiel

    ReplyDelete
  3. Ayiweeee ,
    Ahwiiiii
    Birandenze cyakoze

    ReplyDelete
  4. Imigambi ya Stanley itangiye gupfa sasa n'urubanza rutaraba.
    Kuko uko nzi Ezechiel ntiyaba agikoranye n'umugome commissaire yamubwiye.
    Keretse niba ari ukwijijisha.

    ReplyDelete
  5. Ahaaaaa ubu se ko Ézéchiel amenye Stanley uwo ariwe azakomeza umushinga bafitanye cg birarangiye na cyane ko komiseri yamubwiye uwo ariwe ? Gusa ukuri kuraza kuzajya ahabona

    ReplyDelete
  6. Umwanditsi uyu munsi wadukoreye umuti,wakoze cyane.Ni uyu se cyangwa uriya Ezeckiel cga Directeur?Mbega inkuru ni akamogi pe.

    ReplyDelete

Post a Comment