Ibanga rikomeye: Agace ka 23

Nakomeje kumufata mu maboko numva niba ari inzozi cyangwa ari byo nuko nawe arampobera cyane ubona ko yishimye cyane. Ku mubyeyi igihembo cya mbere ni inseko y’umwana we. Ntabwo niyumvishaga ko imfura yanjye Carine ari we turi kumwe. Nari narishyizemo ko wenda azanyumva nyuma y’urubanza.

Nakomeje kumukora mu misatsi nawe akandeba mu maso amwenyura. Yari yazanye n’umukozi wo mu rugo, nuko arambwira:

-Mabuja, ibyo wansabye narabikoze, nabashije kumvisha Carine ko utari umwicanyi

-Warakoze cyaneee sinzi icyo nzakwitura

-Nta kibazo mabuja. Sinakubwiye ko nanjye ndi ku ruhande rwawe

-Imana iguhe umugisha

 

Carine yahise ambwira

-Mama umbabarire kuko papa niwe wari warambwiye ko wishe umugore n’umwana we

-Yarakubeshye. Nabyaje umugore ariko apfa nyuma kandi nta kigaragaza ko ari ikosa ryanjye kuba yarapfuye. Binabaye sinaba narabikoze mbishaka. Icyiza kandi ni uko umwana atapfuye

 

Nagize ibinezaneza ku buryo n’amabanga nari ntangiye kuyamena igihe kitaragera. Nagerageje gusobanurira Carine ko ibyo yumvise atazabibwira se. Agomba kuzabimenya umunsi w’urubanza.

 

-Humura mama nta nubwo papa azi ko turi hano

-Gute se? Ubwo mwabanje kubeshya? Si byiza kubeshya dore uracyarimuto

-None se ko hashize icyumweru mubwira ko nshaka kuza kukureba akabyanga ahubwo akandakarira. Rero twamubwiye ko tugiye mu isoko

 

Mbega ubuzima. Umwana wanjye kugirango ambone abanza kubeshya. Mana ibi bigomba guhinduka ndetse bikarangira kuko nta mwana ukwiye gukura abeshya, nubwo kubeshya kwe kwaba kugamije inyungu nziza. Urubanza rurangira nsaba gatanya ndera abana banjye.

 

-Barumuna bawe se bari hehe

-Basigaranye na papa kuko batari bazi ko tuje kukureba. Ese mama uzagaruka mu rugo?

-Simbizi neza kandi sinzi icyo nagusubiza. Gusa vuba tuzongera tubane

-Nanjye ndabyizeye mama. Papa yaravuze ngo uzafungwa imyaka myinshi ngo twimenyereze kuba aho utari kuko azazana undi mumama

 

Stanley ariko ubanza yarasaze si gusa. Ibi si ibintu byo kubwira abana. Ese koko anyangira iki aka kageni? Ko nta kibi namukoreye.

Ibyo nabyikuyemo nkomeza kuganiriza imfura yanjye. Twamaranye igihe nuko bagiye kugenda arabanza arambaza:

 

-Papa yarambwiye ngo uri hafi gucirwa urubanza. Ni ryari?

-Ni mu minsi itatu iri imbere

-Ndabizi uzatsinda. Nanasenze Imana ngo izagufashe

-Urasenga? Ni byiza. Ni nde se wabikwigishije?

-Ni tantine (niko bita umukozi ubarera)

 

Nahise nibuka ko kuva na kera yasengaga ahubwo nkajya mubwira nabi ngo aho gukora ari guta igihe cye abwira umwuka. Ubu niho menye agaciro kabyo. Narahindukiye ndamushimira

-Si ngombwa kunshimira mabuja. Nakoze inshingano zanjye. Reka tugende turakomeza tugusengere kandi uzatsinda turabyizeye

 

Bamaze kugenda narongeye nibuka intonganya nagiranye na Safi nuko Colette aba yamvumbuye

-Raissa byagenze gute?

-Oya nta kibazo

-Wimpisha ndi kubibona ko uri kure

-Safi yandakariye

-yaguhoye iki se

 

Namutekerereje uko byagenze byose

 

-urebye mwese mufite ukuri. Safi arumva utamwizera kuko ubusanzwe mugirana amabanga, ntiyumva impamvu ibi byo ubimuhisha. Ariko nawe uri mu kuri ntufite kumena amabanga yose na cyane ko utaramenya neza uwakoze icyaha ni nde. Gusa burya umwanzi ntaba kure. Igihamya ni uko umwe muri bagenzi bawe ari we ucyekwa. Stanley umugabo wawe mwabyaranye gatatu yaguciye inyuma agerekaho kugufungisha agushinja ibyo atahagazeho, komiseri yagambaniye Stanley akubwira ibye byose, Henriette yagambaniye Sonia yemera ko bamwica, muri Bibiliya havuga ko Yuda ari we wagambaniye Yesu. Umuririmbyi umwe yararirimbye mu giswahili ngo “kikulacho ki nguoni mwako”, burya akazarushya umukobwa baragendana koko. Gusa nanjye ndahamya ko Safi atari we wishe Sonia.

 

-Jye ahubwo ndacyeka ko ari gushaka impamvu ngo ntazatange ubuhamya mu rubanza

 

-Tekereza neza Raissa. Iyo aba ari we wishe Sonia ntaba yarakubwiye ko azi ko ari wowe watabaye Henriette ahubwo yari gukomeza kubaneka bucece. Aba kandi yanajagajaze agasakoshi kawe ndetse akanakaguhisha. Kandi ibuka ko yakubwiye ko yizera ko ucyekwa azaboneka. Gusa wasanga nibeshya nta wamenya. Banza urebe mu gasakoshi niba byose birimo

 

Nafunguye agasakoshi nsanga ya memory card irimo. Nshyira muri terefoni nsanga ni yo rwose

-Ese kuki memory card utayirekera muri terefoni

-erega terefoni ishobora kwibwa cyangwa gutakara

-None se urabona agasakoshi kakozwemo?

-Oya byose biri uko nabishyizemo

 

-Iyo aba yicyeka cyangwa ari we munyacyaha aba yabanje gusaka ako gasakoshi mbere yo kukakuzanira kandi yari gusangamo iyo memory card ntabe akikazanye. None reba yaguhamagaye akiri ku bitaro abikubwira. Ikindi yakweruriye akubwira ko abizi ko umucyeka. Nta munyabyaha ibyo wabikora ahubwo akomeza kubica ku ruhande. Gusa ndumva wamubwira ko ku mpamvu z’umutekano hari amakuru utemerewe gutangaza azavugirwa mu rukiko. Buriya aba yumva abantu bamera nka we nyamara akibagirwa ko ino ryawe bwite ari ryo rigupfumurira urukweto. Ntakwiye rero kukurakarira kuko na Yezu yavuze abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe, nkanswe inshuti noneho. Nyuma y’urubanza mugomba kuziyunga

-Ahubwo dukwiye kwiyunga mbere byibuze akazaza gutanga ubuhamya.

-Urubanza rurekere mu maboko y’Imana niyo izi uko bizagenda. Ahubwo gerageza uvugane na Safi

-Ejo mbere y’akazi nzamuvugisha

-Ntiwambwiye ko wasabye konji se

-Yego ariko ejo nzajya ku kazi. Reka ahubwo ndye, ndyame nduhuke

-Sawa

 

Naraye ntekereza kuri Safi twashwanye ariko nanone nibuka ko nabashije kongera kubona imfura yanjye yishimye. Ibyo nabitekerejeho byose nibuka ko ku isi haba imvange y’ibibi n’ibyiza.

 

Bucyeye nagiye ku kazi ariko mbona Safi adahari. Bigeze saa sita ataraza nahisemo kumuhamagara kuko siko asanzwe ntajya apfa gusiba akazi

-allo

-Waramutse Safi

-Waramutse

-Ko utaje ku kazi ni amahoro?

-yego ni amahoro nta kibazo ni uruhushya nasabye

-None se ko utari wambwiye

-None se koko ni wowe utanga uruhushya

 

Nahise numva ko akindakariye.

-Ese Safi ko uri kumbwira nabi ndumva nshaka ko tubonana tukavugana

-Raissa sinkunda indyarya. Kuri jye konja cyangwa ushyuhe. Akazuyazi oyaaa

-Ariko Safi uyu si umwanya wacu wo gucyocyorana pee. Ntuzi ko urubanza rwegereje

-Niba ari urubanza humura nzaza kandi nzakuvugira rwose. Sawa rero

 

Yahise akupa ariko byibuze menye ko mu rubanza azaba ahari.

Maze kuvugana na we nahise njya kureba Donath aho arwariye nuko nsanga se ahari.

-Raissa

-Karame Ezechiel

-Ibiri imbere ni byiza cyane kurenza ibiri inyuma. Iyo weretse Imana ibyawe irabicyemura

-Urakoze cyane

 

Nasohotse aho nishimye. Ezechiel yarushijeho kumpumuriza.

Ariko ngisohoka aho natunguwe no guhita nkubitana na Stanley ari kwinjira aho nsohotse.

 

Ese aje gukora iki noneho?

 
Ni ah’ubutaha.

Comments

  1. Kuba Safi arakaye birumvikana ariko Raïssa agomba kumwegera akamuganiriza akamwereka impamvu atamubwira byose kuko byakwangiza urubanza gusa kuva urubanza rutaraba ntawe nakwita umwere usibye abati bari ku bitaro,hanyuma se Stanley aje kureba nde cg uwagonze Henriette yaratumwe ngo atazava aho atanga amakuru mpamo

    ReplyDelete
  2. Nyuma yurubanza uzicaze safi muganire birambuye
    Kd uzacebugufi umwereke ko hari imbigamiz zatumye utamwerurira

    ReplyDelete
  3. Mbega kagufi!Uyu munsi uduhe nka 4.

    ReplyDelete
  4. Uru rubanza ko rutinze kuba kweri mfite amatsiko k'umunsi w'urubanza mbona umugabo ayakanurura yicuza ubugoryi bwe.

    ReplyDelete
  5. Mbega weeéeee ni ibanga rikomeye Koko!

    ReplyDelete
  6. Mana we ntimumbwire ko Ezechiel aziranye na Stanley!Ubu Raisa baba Bari kumukina ibiki koko

    ReplyDelete

Post a Comment