Ibanga rikomeye: Agace ka 22

Nahise nsuherwa nibaza ukuntu Komiseri avuze aya magambo yose imbere ya Ezechiel tutaramenyana bihagije. Gusa natunguwe nuko ibyo Komiseri yavuze Ezechiel yabishyigikiye

-Iyo nyana y’imbwa yamufungishije ni nde? Nubwo hashize iminsi micye menyanye na Raissa ariko ni umugore utuje kandi mwiza.

 

Amagambo ya Ezechiel yatumye mbura icyo mvuga, gusa nihagararaho ndahaguma. Ezechiel arakomeza:

-Noneho wafunguwe by’agateganyo

-Yego

-Bivuze ko Maitre Justine ari we avoka wawe

-Niko bimeze

-Urubanza ruzaba ryari

-Mu minsi itatu iri imbere

-Ndizera umuhungu wanjye azaba yarakize nkaza mu rubanza rwawe. Wizera Imana?

-Yego ndayizera

-Rero haranditse ngo ikoreze Uhoraho urugendo rwawe azarusohoza. Nanjye ndagusengera kandi nzi ko Imana izakwiyereka.

 

Amagambo ye yatumye numva ndushijeho kumwishimira.

 

-Wihanganire kuba uri kuganira n’uvuye gereza vuba, ubuzima ntibworoshye

-Humura Raissa kandi wikiyumva muri ubwo buryo. Mu buzima twese dukora amakosa kandi baravuga ngo umugabo mbwa aseka imbohe. Nanjye nubwo umbona gutya nafunzwe imyaka ibiri. Nsohotse gereza niho namenye ko ngomba gukora ntikoresheje kuko iyo myaka yamfunguye mu mutwe cyane

 

-Ndabyumva

-Wowe izere Imana yaguhaye ubuzima kandi wizere ko izatuma ubaho neza. Ntiyakuremeye gukorwa n’isoni niba uyiringira

-Ndagushimiye cyane

 

Komiseri yari yatwihoreye nuko ageze aho aravuga

-Raissa mperutse guhura n’umugabo wawe

-Ibyo ntibikinshishikaje

-Gusa yanyumvishije ko yizeye ko uzatsindwa

-Ariko icyo cyizere agishingira ku ki? Uziko wagirango gufungwa kwanjye bizamushimisha

-Niko nabibonye nanjye

 

Ezechiel yahise avuga:

-Umugabo nyawe ntiyakishimira ko umugore we, nyina w’abana be afungwa. Niyo yaba yakoze ikosa rimeze gute uramurwanirira. Ikiboneka cyo hari ikitagenda neza mu mutima w’uwo mugabo. Yemwe reka ngende njye ndumva isari imereye nabi

-Murakoze cyane. Ese Komiseri uzaza mu rubanza?

-yego nzaba mpari

-Murakoze nanjye reka ngende

 

Mu nzira ntaha nagiye nibaza kuri Komiseri. Aravuga wa. Gusa kuvuga kwe kwatumye menya Stanley neza. Gusa Ezechiel nawe namwigiyeho ko tutagomba guhisha ahahise hacu niyo haba habi kuko niho duhera twubaka ahazaza

Ndi mu nzira ngenda terefoni yarasonnye kuko ntashakaga kwitaba ndi no gutwara nanga kuyifat ariko akomeje guhamagara nditaba. Yari Safi.

 

-Allo

-Safi mbwira vuba ndatwaye

-Nta gihambaye ahubwo wibagiriwe agasakoshi kawe ku kazi

-Mana we ndibutse koko

-None se nkabike uraza kugafata cyangwa ngatahane uzagafate ejo

-Gatahane ndaza iwawe kugafata ninsanga utarahagera ndakurindira.

 

Yarakoze kukabona mbere kuko uwari kurara izamu yari kukabona kandi amatsiko y’abagore ndayazi yari guhita agafungura agasangamo memory card iriho ibiganiro byose nagiranye na Beatrice na kimwe cya Henriette. Maitre ntabizi ko nabifashe ni inama nagiriwe na musaza wanjye. Nahise nkatira hafi ngana kwa Safi

 

Ni nk’aho twagereyeyo rimwe nuko twinjira mu nzu. Amaze kumpereza ako gasakoshi ndiruhutsa.

-Ko wiruhukije se?

-Nta kibazo gusa nishimiye ko unzaniye agasakoshi

-Ariko iyo karara ku kazi nabwo wari kuzakahasanga. Ndacyeka nta miliyoni zirimo

-Nubundi nta kinini kirimo

-Nabibwirwa n’iki ko ubizi ko ntashobora kurebamo

-Safi wirakara ariko ndabona ubivuze urakaye

-Raissa turi inshuti ariko nsigaye mbona utakinyizera

-Safi ibyo ubikuye hehe?

-Usigaye unyishisha urampisha niyo nkubajije

-Ibyo kuki uri kubivuga koko

-Nahoze nzi ko turi inshuti ku buryo wananyitangira. Ariko nasanze naribeshye burya. Unyishisha nkuko wishisha bagenzi banjye dukorana

-Safi uri kuncanga noneho. Sobanura neza

-Icyo utumva ni iki se

-Nta na kimwe numvamo ahubwo

-Sawa. Reka nkubaze ikibazo mpora nkubaza hanyuma unsubize

-Mbaza

-Iperereza rigeze he hamwe na avoka wawe?

-Nukuri nta kintu ajya ambwira pee.

-Nari mbizi ko ariko uri bunsubize. None ngo ntunyishisha. Sawa wabonye agasakoshi kawe itahire. Ni ah’ejo

-Umva Safi windakarira. Urubanza ruzaba mu minsi itatu gusa. Ubu koko ibi ubikoreye iki?

-Raissa nukuri unciye intege. Kuva wamenya ni iki gituma unshidikanyaho?

-Nta na kimwe

-None kuki wampishe ko inshuti ya Sonia yarwariye mu bitaro byacu mu minsi ishize?

 

Aha nahise ntungurwa. Ibi se yaba abishakira iki?

-Safi ibi kubimenya byakungura iki?

-Ndabizi ko unkeka. Gusa ushaka wareka gucyeka ko hari uruhare mfite mu rupfu rwa Sonia. Adele we yari aziko mbizi ni we wambwiye ko umuherekeza wa Sonia ari wowe wamuzanye hano yakoze impanuka. Gusa uri kunyereka uburyarya kandi mu mutima ndabizi urankeka. Umva Raissa niyo naba narishe Sonia sinatuma ufungwa ku makosa yanjye. Naba naravuze ko ari jye wamwishe rwose kuko naba mfite impamvu ubwo nabikoze. Nkurahiye Imana yo mu ijuru ko nahageze yamaze gupfa. Ndizera ko Justine azabikumvisha.

-Umva Safi nari…

-Oya reka mvuge. Ubwa mbere wampishe ko wabyaje inshoreke y’umugabo wawe, narabyihanganiye ariko ukomeje kumpishahisha. Sindi indyarya nanjye sinkunda unzanaho uburyarya. Kuri jye inshuti ntitubeshyana, ntiduhishana, ntitugambanirana, turizerana. Wenda mbaza n’ibitandeba ariko ni uko mba numva ko nguhangayikiye. Igendere rero sinzongera kugutesha umutwe

-Safi mbabarira pee. Nanjye byandenzeho kugeza ubu sinzi ibyo ndimo

 

Yaranyihoreye nsaba kugenda. Ubu koko kuki ntangiye kugirana ibibazo n’abantu kandi urubanza ruri hafi? Ese Adele we yamenye ate ko uwazanywe ku bitaro ari ya nshuti ya Sonia? Ubu ko ndushijeho kumucyeka? Ndabwira Justine nawe bakomeze kumuneka neza bamenye ibye byose

 

Nakomeje gutaha nuko ngeze mu rugo nsanganirwa n’abisengeneza banjye na Chris. Iyo bampobeye mpita numva nduhutse imitwaro yose niriwemo. Nabonye imodoka zose ziparitse mu rugo mpita menya ko musaza wanjye n’umugore we batashye bari mu rugo.

 

Abana bakomeje kunyiboheraho nuko agakobwa kaba karanyongoreye:

-Tantine, muri salo kandi hari abantu babiri

-Eeeh. Ni ba nde se?

Musaza we ahita amuca mu ijambo

-Wa njajwa we mama ntiyavuze ko bashaka gutungura tantine? Ceceka rero

-Ngaho murekere aho tugende mu nzu mbirebere abo bantu

 

Twinjiye mu nzu nuko mpita mbona ba bantu babiri. Nabanje guhanagura mu maso ngo ndebe neza niba uwo ndi kubona ari we cyangwa ndi kurota. Naramwenyuye na we aransekera disi. Yahise ahaguruka araza angwamo numva amarira y’ibyishimo arashotse.

 

Ese uyu ni nde?


 
Ni ah’ubutaha.

Comments

  1. Ariko utwicisha amatsiko watubwiye abo bantu abaribo koko!!!!

    ReplyDelete
  2. Nukuri muduhe nizindi kuko turarwara umutima

    ReplyDelete
  3. Abo bantu se ubwo ntiharimo Ezekiyeli cg wa mu diregiteri we ra?!!!

    ReplyDelete
  4. wabona Harriette na mukuruwe baje gusuda raissa no kumubwirako azaba umutangabuhamya murubanza ibaga ryuwishe akamenyekana kuko Harriette yarahari

    ReplyDelete
  5. Mana we!yewe menya Safi arengana. Gusa nanjye sinkunda umuntu w'inshuti yanjye yanzanaho uburyarya. Ariko na Raissa sinamurenganya ubwo Safi niwe utaramuremyemo icyizere mbere y'igihe.

    ReplyDelete
  6. Muduhe iyindi ikurikira! Abo bantu abonye harimo imfura ye tu! Niyo yakwishimira kubona iza aho ari!

    ReplyDelete

Post a Comment