Ibanga rikomeye: Agace ka 21

-Ariko Adele kubera iki se?

-Mama amaze iminsi ibiri arwaye, ngiye gusaba konji njye kumurwaza

-Ihangane. Ararembye se?

-Urebye ni izabukuru ariko hashize igihe ntamusura buriya yabigize urwitwazo ngo njyeyo

-Ndakumva. Ariko urabizi ko ubuhamya bwawe na bwo mu rubanza bukenewe. Niba atarembye wakigoye ukazajyayo nyuma y’urubanza ko ruri vuba ubizi?

-Nanjye niko natekerezaga ariko Rosalie yambwiye ibintu ndikanga numva ngomba kugenda

-Ibyo yakubwiye ugahita uhindura gahunda ubwo ni ibihe niba atari ibanga?

-Yambwiye ko mama ashaje kandi isaha n’isaha ashobora gupfa. Ambwira ko ibyiza najyayo nkamarana nawe nk’icyumweru aho kuzabyifuza bitagishoboka

-Icyakora ari mu kuri. Ndihombeye nyine

-Humura ubuhamya bwanjye gusa sibwo bwatuma utsindwa wari butsinde kandi hamwe n’Imana uzatsinda

-Urakoze cyane. Imana iyo iri mu ruhande rwacu nta mubisha waduhangara.

 

Nagerageje kwiyumvisha impamvu za Adele. Ndizera ko atari we wishe Sonia gusa. Gusa ucyekwa ari muri bagenzi banjye batandatu. Ariko havuyemo babiri ari bo Juliette nasimbuye na Anne-Marie utari ahari. Nanamenye ko nyirabukwe ari we wari urwaye ndetse byanarangiye atuvuyemo. Sinzi impamvu gusa umutima wanjye unyemeza ko Safi atarimo. Hasigaye ubwo Adele, Rosalie na Cecile. Ntekereje nk’umuntu, Adele niwe ucyekwa cyane kuko ni we nasize kandi Beatrice yambwiye ko abantu babiri umwe yari umubyaza undi yari Henriette. None dore Adele yanze kuzaza gutanga ubuhamya. Ese Rosalie we kuki yamugiriye inama yo kugenda akazanatinda?

Nyuma yo kuvugana na Adele nahise mpamagara Justine ngo mubwire uko bigenze.

 

-Bite Raissa

-Ni byiza. Umunsi wagenze neza se

-Yego nubwo naniwe ariko urubanza mvuyemo narutsinze

-Ni byiza cyane. Nari ngufitiye amakuru

-Mbwira ndakumva

 

Namubwiye muri macye uko byagenze hagati yanjye na Adele

-Ntabwo twamuhatira gutanga ubuhamya. Ufite abatangabuhamya benshi humura uzatsinda

-Urakoze. Nta makuru ya Henriette se

-Oya ntarahindura imyumvire. Ariko ubuhamya bwa Beatrice na Mairi kongeraho bagenzi bawe mu kazi burahagije ku ruhande rwanjye

 

Uyu ahora anyizeza ko azarutsinda ariko ni mu gihe. Akazi ke agakora neza kandi aragakunda kandi burya kugirango akazi ukora kagende neza usabwa kugakora ugakunze. Iyo ukora kugirango ukwezi gushire uhembwe gusa nta nyungu nini ubibonamo ariko iyo akazi ukora ugakunda, ugakora wishimye niyo kaba kavunanye gate. Aha nahise ntekereza bamwe mu baza mu murimo w’ubuvuzi ngo habamo amafaranga ariko atari umuhamagaro wabo. Iyo bageze mu kazi bakabona imvune zibamo bagakora batagakunze ndetse nibo bamwe uzasanga nyuma y’igihe babivamo bakigira mu bindi nk’ubucuruzi, mu gihe jyewe numva nzapfa nkiri kubyaza. Kuko nabigiyemo mbikunze, numva ari umuhamagaro wanjye.

Namaze kuvugana na avoka njya kureba umuyobozi ngo musabe uruhushya kuko nashakaga kumara iminsi itatu ndi gutegura urubanza ntajya ku kazi.

-Mwiriwe muyobozi

-Wiriwe Raissa. Ngufashe iki se

-Urubanza rwegereje nari nje gusaba uruhushya rwo kurwitegura. Nanditse ibarwa ariko nari nje no kubibabwira ngo nizere igisubizo

-Birumvikana ni byo ugomba kwitegura mu mutwe ugatuza. Humura uruhushya uzaruhabwa

-Imana ikumpere umugisha muyobozi

-Amina

 

Nsohotse kwa diregiteri nanyuze aho Donath arwariye. Nahasanze Ezechiel na mushiki wa Donath. Ndabasuhuza

-Urakoze kuza kutureba Raissa

-Ni inshingano burya umurwayi n’umurwaza baba bakeneye abantu babaha hafi bakabahumuriza

-None se ko ngiye kurya waje tukajyana

-Mwari mukoze ariko ndi gutaha nihuta

-Nta kibazo tuzabikora ikindi gihe

-Yego ubutaha ndabyemeye

 

Nubwo nahakanye ariko numvaga mbishaka. Ezechiel ni umugabo w’imfura ariko nanone guhura n’umuntu bwa mbere ugahita usohokana na we numvise yambonamo umwasama. Twasohokanye mu bitaro tujya ahaparitse imodoka, tugenda tuganira

-None se Raissa umaze igihe ukorera hano?

-Yego maze imyaka 10 hafi. Kuva ngeze ino niho nakoze

-Nkunda ukuntu mwita ku barwayi

-Niho mwivuriza buri gihe?

-Jyewe sinkunze kurwara ariko iyo umuhungu wanjye arwaye ni ho muzana.

-Ntibyoroshye kurera wenyine

-Akiri muto niho byavunaga ariko ubu arakuze asgaye yimenya nubwo ntaterera iyo, aracyakeneye igitsure. Ese wowe ufite abana

-Yego mfite bane abakobwa batatu n’umuhungu umwe

-Wibeshya. Abana bane bose?

-Kubera iki?

-Uraboneka nk’ukiri muto rwose. Unavuze ko ukiri isugi nta wabihakana

Ayo magambo ya Ezechiel yankoze ku mutima. Burya nta mugore utishimira kubwirwa ko akiri muto niyo yaba afite imvi. Nahise numva nakomeza kwiganirira na we ariko nanone nibuka ko namubwiye ko nihuta.

-Ezechiel, reka nkureke ngende.

-Wakoze kunganiriza Raissa. Ugende amahoro

 

Nari ndi gufungura urugi rw’imodoka ngo ngende nibwo hahise haza umuntu muri Benz ahita aparika iruhande rwanjye. Uwavuyemo nasanze ari umugabo nzi neza gusa byabonekaga ko ananiwe. Uko byamera kose yari afite umuntu aje kureba hano.

Icyantunguye nasanze aziranye na Ezechiel. Amaze kumusuhuza arandeba nanjye

 

-Raissa urakora iki hano?

-siho nkora se. Ahubwo wowe urakora iki

-Murumuna wanjye ejo yakoze impanuka yari kumwe na bagenzi be. Bageze hano ejo nijoro

-Ahaa. Abasore b’ubu wee

 

Ezechiel yahise yungamo:

-Ubwo yari kumwe n’umuhungu wanjye kuko nawe ari hano kandi nawe byabaye ejo

-Ntacyo baba bitayeho ni amaraso ya gisore nyine

-Icyakora umuhungu wanjye nava hano ni jye nzi igihano nzamuha

-Uzamubwire gusa naho kumuhana sinzi ko azabiha agaciro abasore b’iki gihe baragoye

-iyaba batwigiragaho byibuze. None se Raissa muraziranye?

-yego ni umugore w’inshuti yanjye niba ariko nabyita

-Kuki ubishidikanyaho

-Ni inyana y’imbwa yafungishije umugore wayo ngo imuziza kwica inshoreke yayo n’umwana babyaranye

-Ngo iki?

 

 

Ese uyu ni nde uvuze gutya ubu?

 
Ubutaha ntuzacikwe

Comments

  1. umuntu wishe Sonia ndakeka ibintu2 kuba yaba yarashatseko Sonia apfa bigatera icyasha raissa kuko akunzwe kubitaro yaba abayobozi yaba abarwayi abyaza Bose baramukunda bikaba bibangamira uwishe Sonia kugirango raissa afungwe ave aho icya2 kuba Sonia yaba asanzwe atwara abagabo babandi uwamwishe akaba yarahamwizaniye akamuhuhura ntabwoba!! reka ntegereze ukobizagenda

    ReplyDelete
  2. Mbega igikundiro Raïssa yibitseho!
    Adèle na Rosalie ibyabo simbishira amakenga pe

    ReplyDelete
  3. Incuti y'umucuti wa mucuti wawe aba ati incuti yanjye.

    ReplyDelete
  4. Incuti y'umucuti wa mucuti wawe aba ari incuti yanjye.

    ReplyDelete

Post a Comment