Ibanga rikomeye: Agace ka 20

Ubwo navuye mu modoka mbere yo kugenda arambwira:

-Genda amahoro kandi utuze humura Imana iri mu ruhande rwawe

-Wakoze nawe nukuri

-Icyo nakoze ni ibisanzwe ni nkuko nabikorera undi

-Simbizi. Ibaze ukuntu mfunzwe wansuye kenshi. Byankoze ku mutima rwose

-Ku bwawe numva ahubwo naragusuye gacye

-Koko se? Kubera iki?

-Uri umubyaza ababyeyi bose banshimira kandi akazi kawe ugakora ugakunze. Yego nta byera ngo de, ariko rwose ndagushima ku kazi

-Urakoze cyane

-Avoka yambwiye ko uzaburana mu cyumweru gitaha. Kandi nanjye nzaba ndi mu batangabuhamya bagushinjura.

-Urakoze nanone

-Abana se bameze bate? Nta makuru yabo?

-Nubwo tutari kumwe ariko njya mbasura baraho. Gusa nyine kutabana na bo birambangamira.

-Ngaho rero genda uruhuke.

 

Nagiye mwibazaho. Ubusanzwe sinkunze kuvugana na we kuko kuri we ibye ni akazi nta kindi. Ntakunda kwivanga mu bindi. Kenshi duhura ngenda agenda cyangwa se mu gihe afitanye akanama n’ababyaza. Nagiye mu biro bye rimwe kumusaba kunkura ku mazamu ya nijoro kandi yarabyanze. Yambwiye ko abandi babibona nko gutonesha. Ku bwe abantu bose uretse ku mpamvu zumvikana baba bagomba gukora amazamu. Yitwa Franck ariko tumwita diregiteri.

Ninjiye mu nzu nsanganirwa na Chris n’abana ba musaza wanjye. Nabaganirije ho ubundi njya mu cyumba cyanjye mpindura imyenda nsanga Colette mu gikoni nsanga atetse isosi ya epinari.

-Wiriwe Colette

-Uraho Raissa. Wiriwe ute se

-Ni neza natangiye gutegura urubanza

-Imana izagufasha bigende neza. Ko ntigeze numva se imodoka?

-Yagize ikibazo

-Noneho uje na tagisi

-Oya nzanjye na diregiteri, umukanishi we dusize ari kuyikora narangiza arayizana namurangiye hano. Musaza wanjye ntarataha se?

-Oya yambwiye ko aza atinze

-Nizere ko utambwira kumurindira ndisonzeye jyewe

-Oya nta kibazo wowe n’abana murarya jyewe ndamutegereza nta kibazo

-Madamu mwiza rwose wanga ko umugabo yisangiza. Disi nkugiriye agashyari. Ariko keza

 

Twahise duseka nuko ndarya n’abana ndenzaho umutobe w’imbuto nigira kuryama. Mbere yo kuryama narongeye ntekereza ku rubanza rundi imbere. Kuburanishwa ngo nishe umuntu kandi ndengana, noneho ngashinjwa n’umugabo wanjye koko. Nongeye kwibaza ku bantu babiri avoka yavuze ko acyeka. Nabanje kwibaza kuri Adele kuko niwe wahageze bwa mbere nanone nibaza kuri Cecile kuko niwe munyamushiha tugira iwacu. Gusa nanone nkibaza uwabikoze icyo yaba yarabikoreye. Gusa ukuri kuzamenyekana mpfa kuba mfite abatangabuhamya. Ntangiye gusinzira terefoni yahise isona

-Mwiriwe mabuja. Ndi ku gipangu hanze

-Ni nde

-Ni makanika nari nzanye imodoka

Naragiye ndakingura yinjiza imodoka.

-Ndakwishyura angahe ko nagiye tutavuganye

-Diregiteri yambwiye ko ari we unyishyura

-Oya mbwira ayo nkwishyura yewe

-Oya aranyishyura. Ahubwo uramuke

 

Nasigaye nibaza impamvu diregiteri yishyuye imodoka itari iye. Ni umuntu mwiza disi.

Nasubiye mu buriri noneho ndaryama. Bucyeye nahamagaye Beatrice na Mairi bombi banyemerera kuzaza mu rubanza kuntangira ubuhamya bwiza. Nariteguye njya ku kazi ariko mbere yo kujya muri maternite nabanje mu biro bya diregiteri

-Mwaramutse muyobozi

-Mwaramutse Raissa. Waramutse neza se

-Yego ni neza. Nari nje kugushimira ariko nanone ntiwakagombye kuba ari wowe wishyuye umukanishi

-Ariko se kubera iki? Tuba dukwiye kwita ku badufitiye akamaro

-Ngo?

-Nivugiraga da. Nyine nashakaga kuvuga ko gufasha umukozi nkawe mwiza ntako bisa.

-Warakoze cyane. Akazi keza

 

Nahise njya mu kazi nanjye nsanga Safi niwe umaze kuhagera.

-Bite se?

-Ni byiza. Wowe se

-nanjye ndaho. Ese uturutse hehe

-Mvuye mu biro kwa diregiteri

-Hari ikibazo se?

-Oya nari ngiye kumushimira gusa

-Umushimira kubera iki se?

 

Mutekerereza uko byagenze byose.

-Ahaaa. Jyewe ntibintunguye rwose

-Kubera iki se

-Kuva na kera arakwemera ahubwo ni wowe utajya ubibona

-Yego koo. Safi gabanya ubwo bugoryi nawe

-Oya nyamara ndabibona

-None se ko nta kintu yigeze ambwira

-Ese umubona ute wowe. Diregiteri ni umuntu wiyubashye ntiyari kugira icyo agutangariza kandi uri umugore wubatse

-Ariko nubu ndi umugore wubatse?

-Ku mpapuro ariko gusa. Ubu se uheruka iwawe ryari?

-Rekera aho Safi

Twarabisetse dukubitana mu biganza nuko Safi arakomeza:

-Witeguye ute urubanza se?

-None se sha ko nta yandi mahitamo mfite

-Bizagenda neza ndabyizeye. Nta makuru mashya se?

-Oya ntayo

 

Yego Safi ni inshuti yanjye ariko nanone ntabwo ngomba kumubwira byose byerekeye urubanza kuko avoka yaranyihanangirije.

Mu gihe twaganiraga umuntu yaradusatiriye aratuvugisha

-Muraho

Murebye mbona ndamuzi nawe ahita amenya

-Madame Raissa

-Yego Ezechiel ko uri hano se?

-Ni wa muhungu wanjye nanone. Agiye kuzansaza neza neza

-Byagenze gute se

-Ejo yarasohotse na bagenzi be atambwiye nuko bataha basinze nuko bakora impanuka bazanwa hano. Nari naje kumusura rero ubu ngiye gushaka imiti muri farumasi.

-Mwihangane. Arwariye hehe

-Ari mu ndembe ariko muganga yambwiye ko azakira

-Yitwa nde ngo njye kumusura?

-Yitwa Donath

-None se ko wari unyuze hano?

-nashakaga uwo mbaza niba ibitaro byanyu bifite farumasi

-Irahari ariko imiti yose ntiba ihari

-Reka noneho njye gushakira hanze. Ni aho mu kanya

 

Amaze kugenda Safi ahita ambaza

-Eeeh, niko uriya mugabo mwiza muziranye hehe? Sha iyo mba ntari umugore ntiyankira. Ni mwiza cyane

-Safi weee. Ntukansetse.

-Ni ukuri namwitendekaho da.

-Umva tujye mu kazi ndabona uyu munsi haje abagore benshi

 

Nyuma gato nagiye kureba Donath umuhungu wa Ezechiel aho arwariye nuko tuganiraho muha morale ko azakira vuba.

Nasubiye mu kazi ariko mbere yuko ntaha Adele arampagarika ngo ashaka kumbwira.

-Raissa, mbabajwe no kukumenyesha ko ntazaboneka mu batangabuhamya mu rubanza rwawe

-Ariko Adele, kubera iki se?

 

 
Ubutaha tuzabimenya. Ntuzacikwe

Comments

  1. Nushake uzarorere, asyii !

    Ese mwaretse kugirira undi agashyari koko mukareka nubwoba mukamuvuganira koko, azire amaherere ?!

    Safi ariko njye ndi kumukeka pe, Adele c yaba ashaka kunguka iki?
    Safi rwose niwe candidate idéale pour ce meurtre, wasanga uriya mwana wa mbere yari uwumugabo we pe.
    Ndumva nta wundi

    ReplyDelete
  2. Huuuum, Adèle à aye iki se Kandi ! Ahubwo Raïssa araje abakorane!

    ReplyDelete
  3. Kandi ariwe wakagombye kuba umutangabuhamya wa mbere kuko niwe raissa yasigiye umurwayi

    ReplyDelete
  4. Adele afite ubwoba ko bizamuhama agahita arara muri kasho

    ReplyDelete
  5. Eeeh ndumva adel ariwe ubiri inyuma safi we arimukigare rwose ntazi ibijya mbere .......
    Dutegereze akandi gave ryari

    ReplyDelete
  6. Uwabatumye kubikora umenya ateye ubwoba pe...

    ReplyDelete
  7. Aka kantu uvuze kaba ko,ukuntu ari kubaza amakuru mashya ntibisanzwe.ariko bizanga abe umwere,cyakora umuntu wamushyize mu rubanza amenye ko Imana akorera imureba

    ReplyDelete

Post a Comment