Ibanga rikomeye: Agace ka 19

Nahise nsaba abasore babiri bamfasha kumuterura tumushyira mu modoka kuko nta wari yagahamagaye ambulance yatinze kuza kandi ari kuva cyane ndetse ameze nk’uwataye ubwenge. Nihuse cyane nageze ku bitaro ariko nubwo ntako ntari nagize ngo nihute nagezeyo yageze muri koma. Abaganga bahise bamwakira nuko bamujyana ahajya indembe ngo baramire ubuzima bwe.

Yari Henriette. Amahirwe ye kandi yanjye ni uko nahanyuze naho umwanya abantu bari guta bafata amafoto bari kwibuka guhamagara ambulance yashizemo umwuka.

Bakimara kumwakira nahise mpamagara Maitre Justine

-Allo

-Maitre ibintu birakomeye

-Tuza Raissa. Habaye iki se?

-Ni Henriette yewe

-Henriette ni nde harya?

-Ya nshuti ya Sonia umwe wanze kutubwira ibyabaye

-None se yabaye iki?

-Yakoze impanuka kandi ameze nabi cyane

-Byagenze bite se

-Ndumva naza nkagusobanurira ariko ntibyakunda

-Kubera iki

-Nshaka kuguma hano nkamenya ko bari kumwitaho bikwiye

-Umva Raissa dore uko ugiye kubigenza: hamagara Colete abwire mukuru wa Henriette baze aho ku ivuriro hanyuma uze kundeba. Kandi utware neza wikitesha umutwe Henriette azakira

-Ubizi ute se wowe wamubonye?

-Wowe ngwino yewe.

 

Justine yarantunguye, nta kintu na kimwe kijya kimutera ubwoba kandi ahora yizeye ko ibintu byose bigenda neza. Nakoze uko ambwiye nuko njya kumureba

Umunyamabanga we yambwiye ko mba ntegereje gato kuko hari umuntu wundi yari ari kwakira. Nakomeje gusenga ngo Henriette ntapfe kuko ni we ufite amakuru. Hashize akanya umugabo uri mu myaka 40 yarasohotse nanjye ndinjira

-Uraho maitre

-Uraho Raissa. Henriette ngo ameze nabi?

-Cyane ashobora no gupfa

-Izere ariko ko azakira

-Ese wowe uri muganga cyangwa wamubonye?

-Ariko ko mperuka umbwira ko usenga ubu kuki kwizera kwawe kuyoyotse? Kuba ari wowe wamubonye ukamutabara kuki utumva ko ari inzira y’Imana ngo na we azakwiture kukubwira ibyabaye urya munsi?

 

Nahise nibuka ko naraye nsenze Imana ngo ikore ibishoboka Henriette azavuge. Wasanga koko iki ari igisubizo cyayo.

-Ndacyeka ari wawundi wamubwiye kutavuga wamugonze

-Birashoboka ariko simbihamya. Turabimenya vuba

-Gute se?

-Ntubonye uriya mugabo usohotse hano? Ni we maneko wanjye kandi aho Henriette agiye hose amugendaho. Yari aje kumbwira ko akoze impanuka

-Uwamugonze ariko yahise agenda

-Yego ariko maneko wanjye yafashe plaque tuzaziheraho tugere kuri nyirayo tunamenye niba hari aho ahuriye n’iki kirego.

-Nizere ko nakira azavuga noneho

-Niko mbyizera nanjye. Ubuzima yari agiye kubura ni wowe ubutabaye, urumva ko azakwitura. Hagati aho narongeye mbaza bagenzi bawe

-Safi yabimbwiye

-Sindi Imana ariko mubo nabajije, nkurikije ubunararibonye mfite ndacyeka babiri. Ndabahozaho ijisho

-Uracyeka ba nde?

-Raissa kubera umutekano wawe hari amakuru nzajya nguhisha. Ushobora gucikwa ukagira uwo ubiganirira na we ukaba wishyize mu byago. Igihe nikigera uzabamenya

-Ni byiza byibuze. Ubu rero reka ntahe

 

Nyuma y’iminsi micye Henriette yafashe agatege. Mukuru we yahaga amakuru Colette na we akayangezaho vuba. Gusa Justine yari yambujije kuzegera Henriette kwa muganga kuko ucyekwa ariho akorera. Kutubonana byari kongerera ibyago twembi.

Byatumye ntamusura kugeza aho Justine yasabiye umuyobozi w’ibitaro ko bimura Henriette akajya kurwarira ahandi, abyemera atazuyaje. Twagombaga kumucungira umutekano wose. Ubwo yavaga mu bitaro twiyemeje kudahura na we ahubwo tukajya tuvugana kuri terefoni.

Urubanza rwakomeje kwegereza ariko abo nizeye ko bandenganura nta cyahindukaga kuri bo. Henriette yari ataremera kuvuga naho Beatrice nawe yumvaga yatanga ubuhamya ariko agatinya kubivuga mu ruhame. Gusa nakomeje kwizera ko byose bizagenda neza

 

Hashize iminsi itatu nakiriye terefoni ya Justine

-Raissa ngufitiye amakuru meza

-Ayahe

-Uracyeka ari ayahe

-Wamaze gutegura byose bizanshinjura

-Ikindi cyiza yewe

-Ndumva ntacyo

-Beatrice yemeye kuzatanga ubuhamya!!

-Ngo iki? Ndarota cyangwa numvise neza

-Wumvise neza rwose. Sinakubwiye wowe kwiringira Imana. Gusa tunakeneye ubuhamya bwa Henriette kugirango twuzuze neza

-Ese we ntarakubwira uko byagenze

-Oya nubu nta kintu arashaka kuvuga

-Ese kuki adashaka kuvuga

-Ni umwanzuro we kandi ngomba kuwubaha

-Ubu se koko agize icyo aba ataravuga

-Ntugatekereze gutyo ariko. Yambajije niba bagenzi bawe bose bazaba bahari baje kugushinjura

-Ese kuki adashaka kuvuga koko n’ukuntu namutabaye?

-Mbega wowe. Ukora neza se ugamije igihembo? Ibyo byibagirwe rwose. Kugira neza ni ugukora udateze inyungu n’imwe. Ntukomeze kwiringira umwana w’umuntu, iringire Imana

-Ariko urubanza ruri hafi

-Beatrice azatanga ubuhamya. Bizatuma twereka umucamanza ko Sonia gupfa kwe bitaguturutseho. Bizaba bihagije kuri wowe. Henriette we ni ukugirango azerekane uwakoze icyo cyaha. Hagati aho nahuye na Stanley ambwira ngo ashaka ko urubanza ruba ugatsindwa abana bakajya ku ruhande rwe.

-Mwihorere ntazi ko intsinzi yanjye iri hafi ahubwo akamwaragurika. Si we wavuze ngo niyo Imana ari yo yambera avoka sinahikura.

-Icyo nzi cyo iyo upinze imbaraga z’Imana igukoza isoni.

-Ikibazo nifitiye ni imfura yanjye. Sinzi igihe azongera kungarukira

-Ese uretse Beatrice nta wundi murwayi ufite wagutangira ubuhamya? Abonetse byarushaho kuba byiza.

-yego hari undi mubyeyi nabyaje iryo joro. Mfite nimero ye nzi n’aho ataha.

-Mumbwire nzamuhamagare

-Yitwa Mairi

-Nzamushaka muvugishe. Hagati aho genda urye, uruhuke usinzire. Uzaze mu rubanza ucyeye

-Urakoze cyane

-Chris mbese ameze ate?

-Ameze neza. Kuba turi kumwe arabyishimiye

-Komeza umwiteho. Imana izabiguhembera. Ntuzite ku kuba ari umwana wa Sonia

-Nukuri ntabwo mbyitaho. Iyo mba mbyitaho simba naragiye kumuzana. Ndetse azi neza ko ndi nyina

-Ni byiza cyane. Wa mushoferi wagonze Henriette nawe yarafashwe

-Ni nde se?

-Yitwa Ezechiel. Polisi yamuhase ibibazo

-Ese aracyekwa?

-Oya. Si na we wari utwaye imodoka ahubwo ni iye gusa hari hatwaye umuhungu we. Kandi uwo mugabo yemeye kuzariha ibyagendeye mu kuvura Henriette byose. Ni umugabo wiyubashye afite ikigo ayobora. Uwo mwana we ngo niho akibona perimi, n’imodoka ya se yayitwaye atamubwiye. Isaha n’isaha uwo mugabo uzamubona.

 

Ezechiel ntazapfa vuba. Twabaye tukimuvuga ahita yinjira. Ni umugabo w’umusirimu rwose. Yarashuhuje nuko Justine amusaba kwicara nshatse kugenda Justine arambuza

-Oya Raissa wigenda nta banga ririmo humura

-Urakoze

-Nyakubahwa Ezechiel, uyu ni Raissa

Umugabo arahindukira aramwenyura ampereza umukono

-Nishimiye kukumenya. Jye nitwa Ezechiel

-Nanjye nishimiye kukumenya

Ahita abwira Justine

-Maitre, nkuko nabisezeranye nari nzanye sheki yishyura ibyatanzwe byose.

-Urakoze cyane nzayimushyikiriza. Umuhungu wawe yari yatumye duhangayika

-Rwose munyihanganire. Yabonye ntahari afata imodoka. Azansaza uyu muhungu

-Ni ubusore, bizagenda bishira

-Niho acyuzuza imyaka 18 ndabizi afite amaraso ashyushye

 

Nahise mvuga:

-Uzabwire mama we ajye amugira inama niwe azumva cyane

-Ibyago bye nyina amaze igihe apfuye

-Yoo. Mwihangane

-Ubu ndi papa nkaba na mama icyarimwe. Reka ngende rero

 

Yahise asohoka gusa nashimye ikiganiro cye.

Justine arambwira:

 

-Guhera ejo tuzatangira kuganira byimbitse kuri dosiye. Nzakwigisha uko ugomba kwitwara imbere y’abacamanza, uko uzasubiza kandi wibuke ko uzavuga ibintu byose uko byagenze.

-Yego urakoze ubwo ni ah’ejo

 

Narasohotse ndataha. Ibyago byanjye ngeze mu nzira imodoka yanga kugenda. Navuyemo abantu baransunikira tuyishyira ku ruhande. Nahamagaye nimero y’umukanishi ariko ntiyabasha kunyitaba. Nkiri muri ibyo umuntu ahita anturuka inyuma arambaza

 

-Muganga bigenze bite?

Narahindukiye mbona ni umuyobozi w’ibitaro aho nkora.

-Ni imodoka igize ikibazo

-Wahamagaye se umukanishi

-Nahamagaye ariko ntari kwitaba

-Reka noneho nguhamagarire uwanjye

-Oya wikigora

-Nta kwigora kurimo reka muhamagare

 

Yaraje atangira kuyikora ariko kuko byari butware igihe umuyobozi ampa lifuti nanjye nsigira aderesi umukanishi ngo narangiza kuyikora ayinzanire mu rugo.

 

Mu nzira diregiteri yagiye anganiriza bya kibyeyi, bisanzwe. Niho nanamenye ko burya ari umupfakazi akaba afite abana babiri.

 

Uyu munsi bwije menyanye n’abagabo babiri bapfakaye kandi bose nabonye ari abana beza.

 

Ubwo twageraga kwa musaza wanjye, navuye mu modoka nuko umuyobozi mbere yo kugenda arambwira ati:

 

Ese yamubwiye iki?


 
Tuzabimenya mu nkuru itaha.

Comments

  1. Urukundo ziraje sasa...

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu28 September 2019 at 22:58

    Uravuze ngo deregiteri agiye gushinga inkokora? ๐Ÿ˜‚

    ReplyDelete
  3. Ubu se koko Henriette yakwihanganye akazagaragaza ukuri kandi ni byiza ubwo Bรฉatrice yemeye gutanga ubuhamya byibura azaba agaragaje igice kimwe cy'ibanga rikomeye rihishwe

    ReplyDelete
  4. Ahubwo Raรฏssa araje azabure uwo ahitamo

    ReplyDelete
  5. Reka abanze yibonere umukunda sasa

    ReplyDelete
  6. umwanditsi turamushimira Ku nkuru nziza atugezaho Imana ifashe Raissa atsinde urubanza ndabona azahita abona numukunzi da ese buriya Ezechiel siwe wabyaranye na Sonia ahaaa .amatsiko.com

    ReplyDelete
  7. Yewe iri banga rinteye amatsiko pe.Umwanditsi nawe n'umuhanga cyanee. Iyi nkuru ni akamogi

    ReplyDelete
  8. BIRAMAHIRE Francois Jassu29 September 2019 at 12:50

    Uti akamogi. ๐Ÿ˜‚ ๐Ÿ˜‚ ๐Ÿ˜‚ ๐Ÿ˜‚ ๐Ÿ˜‚

    ReplyDelete

Post a Comment