Ibanga rikomeye: Agace ka 18

-Ariko hagati aho hari inkuru ngufitiye Raissa

-Iyihe nkuru

-Urubanza rwawe ruteganyijwe mu minsi itanu iri imbere. Nagerageje gusaba kurwigizayo ngo mbone ibimenyetso byose ariko noneho kuri iyi nshuro byanze

-Ndizera ko Imana izabikora

-Wabera noneho ungaragarije icyizere. Imana niyo izaba umucamanza ndabyizeye

-Noneho reka ntahe ubwo uzambwira

-Yego nanjye muri iyi minsi nzahamagara Beatrice.

-Gusa nanjye ndumva nzajya kuzana Chris

-Kubera iki?

-Ariko Stanley niko yansabye. Byibuze ndi kumwe na Chris bizandinda irungu.

-Disi ubanza umukunda

- None se ko atari we wahisemo kuvuka muri buriya buryo. Kandi rwose ntakwiye kuba hafi ya Stanley nawe atazamuteramo imico nk’iye

-Icyakora umunsi w’urubanza nshaka kuzareba uko Stanley azaseba amaze kumenya ko Chris ari umwana we.

-Imana izabikora izamukoza isoni

 

Natashye nibaza impamvu mu bakekwa Justine yashyizemo na Safi. Nahise njya kumureba mu rugo kuko uko byamera kose ubwo yaraye izamu ubu ari kuruhuka. Yego ni umuntu ariko sinumva ko ikintu nk’icyo yagikora.

Nasanze yicaye ku rubaraza akenyereye igitenge mu mabere arimo kurya kawunga n’isosi mbibonye numva nanjye inzara iraje musaba ko nanjye yampa.

-Safi ubanza ndi kabarira neza neza mpagereye igihe. Nkabone ubyibuha burya uba wihereje wa

-Sha wibeshyera ibiryo kubyibuha iwacu ni akoko bose niko bangana.

-Nyihera nanjye ndye rero ndebe ko nazana akuka

-Hari aho uyoba koko genda wiyarurire

 

Naragiye ndiyarurira nuko ndakaraba ngo ndishe intoki nibwo numvaga ndi bubirye neza. Maze kurya ndakaraba nikora ku nda. Safi arandeba araseka.

-Raissa ubanza ariko wanaburaye si gusa

-Ivugire sha wowe ntuzi inzara

-Ku kazi se bite

-Sha uyu munsi sinakoze

-Kuki se

-Nabanje mu isoko nyuma njya guhura na Avoka wanjye

-Hari amakuru mashya se?

-Urebye nta yo. Ahubwo mbwira Safi, Sonia apfa wari uhari?

-Oya nasanze yapfuye hari Adele, Cecile na Rosalie. Gusa nasanze bari gushyira umurambo kuri burankali.

-Ariko wambwiye ko yazize kuva?

-Nanjye nasanze ariko bari kubivuga, nakubwiye ibyo nabwiwe

-Ni nde se wamenye ko yishwe no kuva? Mwahasanze se ikidendezi cy’amaraso?

-Ubwo se niriwe mbaza ahubwo? Ishyano ryari rimaze kugwa nari kuba mbaza iki?

-Noneho ni wowe wageze bwa nyuma ku kazi icyo gihe?

-Yego. Kuki umbajije utyo?

-Nagirango mbimenye gusa

 

Nahise nshaka uko mpindura ikiganiro kuko nari maze kumenya ko Safi atabirimo rwose.

-Uzi ko mperutse guhura na Stanley

-Ati iki se? Ngo aziko Imana izaguhana? Ese yiyumvamo iki?

-Yansabye kuzaza gutwara Chris. Kandi nzajya kumufata koko. Ndahamagara umukozi mubwire amupakirire ibye byose

-Ariko ntuzijyane. Nibiba ngombwa uzambwire nguherekeze

-Oya nzajyana na musaza wanjye ubwo we ari umugabo Stanley ntacyo yankoraho. Reka rero ntahe ni ah’ejo ku kazi

 

 

Ngeze mu rugo nahamagaye umukozi mubwira gutegura valise ya Chris nuko hashize iminsi ibiri njyana na musaza wanjye kwa Stanley. Twasanze noneho ahari ariko ntiyigeze adutesha umutwe kuko iyo yibeshya Abdoulaziz ntiyari kumworohera. Nahobeye abana ariko Carine akimbona yahise ajya mu cyumba cye arikingirana. Nirinze kumwinginga kuko igihe nikigera ndabizi azangarukira.

Nateruye Chris ngo tugende nuko abakobwa bato babiri nabo barashega ngo turajyana

 

-Mwigira ikibazo bana banjye, Chris mujyanye kuko akiri muto. Ariko muzajya mumubona.

-Ese mama ko utaba hano ubundi byagenze bite?

-Nababwiye ko mukiri bato mutabyumva ariko igihe kimwe nzabasobanurira byose kandi tuzongera tubane

-None se papa mufitanye ikibazo?

-Oya gusa biragoye kubibabwira ubu ntimwabyumva.

 

Narabahobeye ndabasezera. Nahise nibuka uko Ayaba yambwiye ko ubwoba bubyara ikintu kibi. Iyo mba narafatiranye kare ubu simba mfite ibi bibazo byose. Ariko ibanga nahishe muri jye dore ibyo ryabyaye mu muryango. Gusa nanone byaturutse ku guhemuka kwa Stanley kuko iyo adahemuka ntibyari kugenda gutya byose. Umugabo ahemuke none ni njye ndi kugerwaho n’ingaruka!

Nongeye gutekereza ku waba yarishe Sonia.

Nubwo ntari impuguke mu iperereza ariko mu bacyekwa havuyemo Safi. Kuko batandatu, ubwo hasigaye bane. Ubundi nkorana na Safi, Adele, Juliette, Rosalie, Anne-Marie na Cecile.

Safi ni inshuti yanjye magara ndetse hari utubanga twa kigore tuba dufitanye. Adele niwe wahageze mbere umunsi ndara izamu. We duhuzwa ahanini n’akazi. Juliette niwe nasimbuye iryo joro. Agira umutima mwiza nubwo agira igitsure. Rosalie ntajya avuga ndetse usanga atajya akunda no gusabana na twe cyane ibye ni akazi. Cecile ni we munyamushiha tugira kandi ahora ashaka kwiyerekana nk’aho ari we uzi byose. Anne Marie ni we wansabye kumukorera izamu, ntiyari ahari uwo munsi.

Nakomeje kwibaza mu mutima uwaba yarabikoze ariko numva ndi kwigora. Nahise mbyikuramo. Ahubwo ndumva nkwiye gusenga Henriette akazatobora akavuga. Twageze mu rugo Chris yasinziriye nuko muryamisha ku buriri bwanjye.

Nanjye nahise noga ndaza ndaryama ariko nabanje kwiragiza Imana nanayereka urubanza rwanjye ngo izagaragaze icyubahiro cyayo n’imbaraga zayo.

 

Bucyeye njya ku kazi nasanze mu muhanda hari umubyigano w’imodoka udasanzwe. Hari habaye impanuka. Abantu aho gutabara nabonaga bari kwifatira amafoto gusa. Byarambabaje ukuntu aho gutabara ahubwo bihutira gufata amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga. Naparitse vuba nihutira kureba niba hari icyo nakora. Nubwo ndi umubyaza ariko nzi ubutabazi bw’ibanze waha umuntu. Numvaga bavuga ngo ni imodoka yamugonze ihita yiruka. Ngeze ku wakomeretse nasanze ari umugore.

 

Ndebye neza nasanze ari…

 

 

Mana we. Uyu se noneho wakoze impanuka ni nde?


 
Ubutaha tuzamumenya.

Comments

  1. Ibi bintu bizatwara ubuzima bwana benshi. Uyu atari Beatrice ni wa mukobwa wari waherekeje Sonia umunsi ajya kubyara

    ReplyDelete
  2. Ibi bintu bizatwara ubuzima bw'abantu benshi. Uyu atari Beatrice ni wa mukobwa wari waherekeje Sonia umunsi ajya kubyara

    ReplyDelete
  3. Mana weee!
    Nta be aruwo nketse kuko byaba bibabaje, ubuse Raïssa yaba uwande ?

    ReplyDelete
  4. ese kuki safi ariwe waje kukubwirako Sonia yapfuye bwa1 Mandi atariwe wasigaye akurikirana Sonia umaze kuhava, none she nanone ko wagiye kubaza safi niba yarahari Sonia apfa agahakana kwatarahari none ukaba ugiye kukazi ukumva umuntu yagonzwe ubwo so Harriette ariko safi nawe ndamukemanga ukuntu!!!

    ReplyDelete
  5. Iyi nkuru noneho iraza kundwaza umutima😂😂😂

    ReplyDelete
  6. Arabe atari Henriette kuko Raïssa yaba ahuye n'akaga pe kuko haba habuze umutangabuhamya w'ingenzi ari nawe pfundo ry'ibanga rikomeye dufitiye amatsiko

    ReplyDelete
  7. Nanjye kbsa, umutima ntujya hamwe, kereka nirangira. Ubu wasanga ari henriette bagonze, birabe ibyuya

    ReplyDelete
  8. Babure guta muri yombi Adele
    Niwe wabaha amakuru yose nka muganga wasimbuye Raissa akaba yari ahari mu gihe byabaga.
    Henritte we ndumva atarageza aho guhigwa.
    Gusa ndi kwibaza uyu wishwe yaraziraga iki?
    Ese ubwo ntibyari ku mpamvu zo gushimuta umuzungura wa Stanley?
    Ahubwo Chriss bazakomeze bamuhishe pe.

    ReplyDelete

Post a Comment