Ibanga rikomeye: Agace ka 17

Yemeye atazuyaje nuko duhita tujya mu modoka twerekeza kwa musaza wanjye. Mu kugenda twagiye tuvuga ibya mva he na njya he. Ambwira ko yanyuze muri echographie agasanga atwite impanga. Numvise mbyishimiye. Tugeze mu rugo yambwiye ko ashonje nuko mbwira umukozi amukorera umureti azana n’umugati. Yabiriye ashishikaye. Disi abandi iyo batwite baririra naho jyewe iyo nabaga ntwite nahitaga nzinukwa icyitwa ibiryo. Nanywaga amata nayo rimwe na rimwe nkayagarura.

Beatrice amaze kurya yarengejeho ibirahure bibiri by’umutobe.

-Beatrice wari ushonje koko

-Erega muga, sijye mbiriye ni izi mpanga ntwite.

Twahise tubiseka nuko twitangirira ikiganiro

-Ngaho mbwira. Kuki wanshakaga?

 

Yabanje guceceka akanya gato nk’uri ushyira ubwenge ku gihe nuko arambwira:

-Nari nariyemeje ko ntazigera mbivuga. Ariko nkimenya ko ushinjwa, umutima wanjye wabuze amahwemo. Niyo mpamvu niyemeje kubivuga, gusa sinkwijeje kuzatanga ubuhamya mu rubanza

-Banza umbwire wowe ibindi tuzabyigaho nyuma

-Uribuka ko umaze kumbyaza Sonia yari akiri ku gatanda babyarizaho. Ndetse niho yagumye

-Yego

-Jyewe kubera kunanirwa nahise nsinzira. Gusa ndibuka ko wari wenyine. Aho nkangukiye nafunguye amaso ariko sinanyeganyega nibwo nabonye abantu babiri iruhande rwa Sonia

-Uvuze ko wabonye abantu babiri?

-Yego rwose bari babiri

-Jyewe se nari ndi hehe?

-Sinzi gusa kuva nkangutse sinigeze nkubona kugeza bahankuye bakanjyana muri maternite

-Ndibutse kuko nahavuye ugisinziriye aho wari wabyariye. Ngaho komeza umbwire. Abo bantu babiri wabonye bari ba nde?

-Simbazi ariko bari abagore

-Abagore?

-Yego kandi umwe yari mugenzi wawe mukorana

- Gute se wabimenye

-Yari yambaye itabuliya

-None se ni uwuhe?

-Simuzi kuko sinzi amazina yanyu

-Ngaho mbwira ibyo wabonye

-Mu kuri nta kintu nabonye ahubwo numvise ikiganiro cyabo. Nahise mfunga amaso nkaho nsinziriye kugirango batamenya ko ndi kubumva.

-None se bavugaga ngo iki?

-Uwo mubyaza yasabaga uwo muntu wundi gusohoka aho yiruka kandi ko niyibeshya akabivuga uwo munsi azahita apfa.

-Ngo iki?

-Rwose narabyiyumviye

-Urumva ubyibuka neza?

-Neza na cyane rwose

-Ngaho komeza

-Uwo mugore muganga yabwiraga guceceka yabyemeraga ariko anarira asezeranya kutazabivuga na rimwe. Sinzi ibyo bari bavuganye mbere yaho ariko ibyo numvise ni ibyo. Uwo mubyaza yahise nyine abwira uwo muntu: uko byamera kose niwibeshya ukavuga, nzagenda ariko nawe uzankurikira kandi wowe ntuzancika kuko nzatanga itegeko rimwe uhite wibagirana mu isi.

Uwo mugore aramusubiza: ariko uwamwakiriye yambonye ningenda akazamenya ko nahise ngenda mugenzi wanjye amaze gupfa ashobora kuzabyibazaho. Yahise amubaza niba yakubwiye uko yitwa undi aramuhakanira. Nibwo yahise amubwira kubura, undi asohoka yiruka

-Beatrice ibyo byose warabyumvise?

-Byose narabyumvise. Gusa nakomeje gufunga amaso kuko nanjye nabonaga ko bamenye ko nabumvise aho ntahabyuka amahoro.

-Ngaho nshushanyiriza uwo mubyaza uko ateye byibuze

-Urumva nakomeje gufunga amaso aho nyafunguriye bari bane, ni nabwo namenye ko Sonia yapfuye kuko bahise bazana burankari batwara umurambo. Nibwo nanjye bahise banyimura banjyana muri maternite.

 

Iyo nkuru yahise imbera incamugongo. Ese uwo mubyaza ni nde? Nibuka ko ngenda nahasize Adele ariko ku manywa ababyaza baba ari bane. None ikibazo Beatrice ntiyamenya uwo ari we muri bane. None se ahubwo mugenzi wanjye wishe Sonia yamuhoraga iki? Numvise dosiye irushijeho gukomera. Umuntu wa kabiri we nta gushidikanya ni Henriette. Kandi ni we gusa uzi neza uwo mubyaza. Ese bafatanyije kwica Sonia? Mu kuri byagenze bite?

Beatrice yarakomeje:

-Muganga nari nararahiye kutazongera kwipimishiriza iwanyu ariko ubwo nakubonaga mu gushyingura nahise niyemeza kuhaza ariko ukaba ari wowe gusa unkurikirana ukazanambyaza.

-Gusa kuba utabasha kumenya uwo mubyaza birababaje

-Birababaje ariko ijwi rye ryo nabasha kuryibuka

-Iyo nayo ni inzira ariko se ko ku manywa haba hari ababyaza 4 bose, ubwo nuza kwipimisha nzababwire bose bavuge ngo twumve ijwi? Keretse byikoze ku bw’amahirwe ukamwumva

-Ariko byibuze ubwo umenyeko uwaherekeje Sonia abizi, umubonye yagufasha kumenya uwo muntu

 

Nibyo koko amahirwe asigaye kuri Henriette ikibazo yanze kuvuga. Nahise mbona amasaha yancitse sinari kuba ngisubiye ku kazi nuko nshaka uko nahamagara Abdoulaziz ngo aze atware Beatrice kuko sinari kumwemerera gutega moto atwite ariko nimero ye ntiyacamo. Nuko nsaba Beatrice ko yabwira umugabo we akaza kumutwara ahita ampakanira:

-Oya muga. Ibyo maze kukubwira nabibwiye umugabo wanjye ansaba kutazagira undi mbibwira ngo ntishyira mu mazi abira. Ansanze hano rero, ahantu atanazi byamutera ikibazo. Ni nayo mpamvu nakubwiye ko ntazatanga ubuhamya mu rukiko.

-Ntacyo reka noneho nkwitwarire ndakugeza hafi yo mu rugo atatubonana.

 

Namugejejeyo mpitira ku kazi kwa Justine nibuka ko hari urubanza yambwiye ko agiyemo, ndicara ndamutegereza. Gusa inkuru yuko Sonia yishwe yanduhuye ubwonko nikuraho urubanza rw’uko yazize uburangare bwanjye. Gusa nanone nsigara nibaza icyo uwamwishe yamuhoye.

Hashize amasaha atatu ntegereje Justine nuko akihagera nsohoka mu modoka

-Raissa urakora iki hano?

-Nari ngutegereje

-Ko mbona utameze neza se

-Naganiriye na Beatrice nkuko wari wambwiye

-Sawa ngwino tujye mu biro

 

Tugeze mu biro namutekerereje byose uko byagenze hagati yanjye na Beatrice.

-Nanjye nari narishyizemo ko Sonia atazize uburangare bwawe. Ariko se ntiwambwiye ko yazize kuva?

-Nanjye ni ko nabwiwe

-Wabibwiwe na nde?

-Ni Safi wabimbwiye aje kundeba mu rugo kuko nimero yanjye itari iriho nari najimije terefoni

-Ugenda se wahasize nde

-Nahasize Adele niwe wahageze mbere gusa ku manywa haba hari ababyaza bane

-Kandi Beatrice yakubwiye ko abagore bari babiri?

-Yego

-None se uwo wari wakoreye izamu bucyeye yaraje?

-Oya kuko yari mu rugendo

-Sawa noneho. Nari nabajije bagenzi bawe bose bagutangira ubuhamya bwiza. Nzongera mbabaze ariko noneho nzibanda kuri Adele na Safi

-Ariko Safi ni inshuti magara ni nayo mpamvu ari we waje kundeba

-Ndabyumva murakundana cyane ariko nanjye ndi mu kazi. Ngomba gushaka ibigushinjura byose. Gusa haracyari imbogamizi

-Iyihe se?

-Beatrice kuba atemera kuzaba umutangabuhamya mu rubanza. Ariko tugomba kubimwumvisha.

-Ariko yarampakaniye

-Oya Raissa nta bidahinduka. Niba umugabo yaramubujije kubivuga akaba yabikubwiye kuki utumva ko dukomeje kumwinginga yagera aho akemera? Gusa hagati aho ntukagire na kimwe mu by’iperereza uganirira inshuti zawe. Hatazagira umenya ko Henriette twamumenye dore ko ucyekwa ari mu bo mukorana

-Rwose ntawe ubizi uretse musaza wanjye n’umugore we

-Hagati aho rero ukomeze wirinde.

-Yego maitre

-Gusa hari indi nkuru ngufitiye

 

 

 

Ese iyo nkuru ni iyihe?


 

 
Biracyaza…

Comments

  1. Gukora iperereza birakomera, gusa igeze aharyoshye.

    ReplyDelete
  2. Imana rwose ihora irwanirira abarengana!

    ReplyDelete
  3. iri banga rizameneka ryari ra?ntibyoroshye!

    ReplyDelete
  4. ahubwo njye nabonaga igiye kurangira none ndabona itangiye. 👌

    ReplyDelete
  5. Inkuru iraha kbs, amatsiko aranyicaa

    ReplyDelete
  6. Ubu se uwu muntu wishe Sonia bapfa iki koko?

    ReplyDelete
  7. Mbega ngo Sonia aricwa mu maherere gusa ababikoze bazagaragara kandi uko mbibona na Stanley bizamufata pe

    ReplyDelete
  8. Stanley ntiyaburamo kuko numvise anabaza muganga wamisimbuye.
    Ariko se ko bagiyeyo bitunguranye...
    Arko nanone nibazaga impamvu Adele yaje kare kuriya.

    ReplyDelete
  9. Shn nanjye ndabona bitazamusiga kbx

    ReplyDelete

Post a Comment