Ibanga rikomeye: Agace ka 16

Ubwo yari agiye nahise mbaza Justine:

-Maitre, ndacyeka mukuru we agiye kumubaza ngo amubwire kandi nasanga bikomeye amubuze kugaruka hano amucikishe

-Tuza ariko. Niyanga kudufasha ndashaka ubundi buryo bwose bushoboka ariko azavuga. Avoka iyo dosiye indi mu ntoki ntacyo ntakora ngo uwo mburanira abone ubutabera

-Ushaka kuvuga iki?

-Ese ubona duca amafaranga mwita menshi ugacyeka ko duhenda? Oya ahubwo buriya tuba dufite benshi bazadufasha mu rubanza kandi natwe turabahemba. Abaduha amakuru, abadushakira abatangabuhamya, n’abandi banyuranye. Iyo bibaye ngombwa unakoresha maneko wawe mu ibanga ariko amakuru akaboneka.

-Ariko se uriya mukobwa koko ahishe iki?

-Simbizi nanjye ariko kizamenyekana.

 

Ako kanya mukuru we yahise amuzana amukurubana aho turi

-Maitre sinzi icyo murumuna wanjye ari guhisha. Ntiyigeze anambwira ko yavuye kwa muganga ahunga. Ndamubajije none nta kintu ari kumbwira.

 

Maitre yahise abaza Henriette:

-Henriette, ni byiza ko watubwira amakuru ufite kuri urwo rupfu kuko nutabikora nawe ushobora kujya mu mubare w’abacyekwa

-Maitre ndabishaka kubivuga ariko sinabitinyuka. Aho kubumbura umunwa wanjye mbivuga nahitamo gufungwa

-Uhisemo gufungw aho kuvuga?

-Yego kuko byibuze mfunzwe naba nizeye umutekano wanjye kandi nazafungurwa ariko mvuze napfa

 

Avuze ibyo twese twaguye mu kantu. Bivuze ko hari ikintu gikomeye cyabaye umunsi Sonia apfa, ariko akaba atatinyuka kukivuga. Umuntu uhitamo gufungwa aho kuvuga aba abitse amabanga akomeye.

Maitre yariruhukije nuko arakomeza:

-Uwabyaje Sonia nguyu hano. Ubu ni we uri gushinjwa ko yishe Sonia. Uramutse utanze ubuhamya waba umukuyeho urubanza naho niwicecekera azafungwa kandi urabizi azaba arengana

-Maitre, uko byamera kose sinakishyira mu mazi abira ngo ndashaka kurenganura umuntu rwose

-Tuzakurinda ariko ntacyo uzaba

-Ntabyo mwashobora

-Ndabyumva ibyo wabonye cyangwa uzi uwabikoze yagushyizeho iterabwoba

-Wikirushya erega nta kintu navuga

-Nonese kuki ubwa kabiri bwo ubonye Raissa kuki nabwo wahise umuhunga

-Sinashakaga ko ambaza ibibazo

-Ibihe bibazo se niba ntacyo wishinja

-Nako navuze nabi. Sinashakaga ko bambonana na we

-Kuki se?

-Wenda bagacyeka ko ndi kumuha amakuru nuko nkabizira

-Noneho ubwo ntacyo utubwira nta kundi reka twigendere. Dore nimero yanjye nuhindura ibitekerezo uzampamagare

-Sawa ndabyumvise

 

Nagiye nihebye kuba umutangabuhamya twari twizeye yanze kugira icyo avuga. Gusa nanone nahise menya ko urupfu rwa Sonia rutatewe n’uburangare bwanjye. Nahise numva byibuze umutima ucyeye.

-Ariko se Maitre, urabona Henriette azahindura intekerezo?

-Yego

-Urabyizera neza?

-Wowe genda ubisengere tubyereke Imana. Ibyo imaze gukora ntitwari tuzi ko byabaho, n’ibisigaye izabikora. Ahacu iyo tunaniwe ikora ahayo ikigaragaza.

-Icyakora akazi kawe Imana irakagufasha ubanza uri inshuti yayo cyane

-Oya ahubwo iyo uyizera ntacyo itagukorera. Si uko ndi igitangaza ariko rwose kubera kuyizera mbona akazi kanyorohera.

 

Twaratandukanye ndataha. Nakomeje kwibaza ibanga Henriette ahishe ariko bikanyobera. Iminsi yakomeje kwicuma nuko nsubira ku kazi, gusa mu rwego rw’umutekano banyemerera kujya nkora amanywa gusa bandinda amazamu.

Maitre na we yakomeje gushakashaka ibinshinjura ari na ko asunika igihe cy’urubanza kugirango nzajye kuburana afite ibimenyetso byose binshinjura. Yanagiye aho Sonia yakoraga ahakura amakuru yerekeye imyitwarire ye, abo bagendanaga, …

Beatrice nawe yakomeje kuburirwa irengero ndetse na wa muhungu wa nyakwigendera Ayaba ndamubura kandi sinari nzi aho batuye. Gusa nakomeje kwiringira Imana ko izigaragaza

 

Rimwe ku cyumweru ikigoroba ubuheta bwa musaza wanjye ambwira ko ari kuribwa mu nda. Kuko ababyeyi be batari bari mu rugo nahise nsimbukira kuri farumasi iri hafi kumushakira umuti wamufasha. Ngisohoka muri farumasi nahise mpura na Stanley nawe yinjira. Turebana ntawe uvuga nuko ndamutanga ndamuvugisha

-Uraho Stanley

-Uraho Raissa. Umeze neza se?

-Ibyo ukorera Carine si byiza. Uribwira ko ari jyewe uhima ariko amaherezo uzasanga ari wowe wihemukiye abana nibamara kumenya ukuri.

-Ahubwo naraguhamagaye ndakubura nimero ubanza warayihinduye na avoka wawe yarayinyimye

-Ubwo se wampamagaraga unshakaho iki

-Nashakaga ko uzaza ugatwara ibyawe byose kuko nyuma y’uru rubanza hazakurikiraho gatanya. Sinabana n’umwicanyi. Kandi abana basure cyangwa ubonane na bo urubanza rutaracibwa kuko ntuzongera kubabona. Hagati aho uzaze utware Chris kuko nubwo mukunda umenye ko ntamubyaye. Nzashaka umugore uzambyarira abahungu sinshaka abatsindirano

 

Nahise numva namushinga inzara n’amenyo nshaka kumubwira ko uwo yita uw’abandi ari uwe ariko ndyumaho. Ese ubu koko uyu ni Stanley nzi cyangwa baranguraniye sinabimenya? Nahisemo gutegereza umunsi w’urubanza ari naho azamenyera ko Chris ari amaraso ye. Nahise nigendera ntacyo ndengejeho.

Nanjye nahise niyemeza ko nintsinda uru rubanza nzahita ntwara abana banjye bose agashaka abe n’uwo mugore andatisha gushaka.

 

Bucyeye nagiye kureba Justine ku biro bye muha inkuru y’uko nahuye na Stanley

-Tuza Raissa. Wibabara ahubwo ishime. Buriya ashaka guhangana n’Imana niyo izamwikoreza isoni wowe wigaramiye.

-Ariko nanjye ndumva koko najya kuzana ibyanjye

-Oya wigwa muri uwo mutego we. Bazaguha gatanya ariko ukaba ushinjwa guta urugo bityo bikamuha uburenganzira bwo kugumana abana

-Uzi ko ari byo. Urandenganya nta mategeko nzi

-Wowe tuza ikintu cyose cyakubera inzitizi ucyirinde. Nanjye duhura yambwiye ko ashaka gatanya ariko namubwiye ko urwo ari urundi rubanza ukwarwo.

-Stanley cyakora arantangaza pee

-Mureke akomeze arote azakanguka vuba

-Ntangiye kwicuza icyatumye mbana na we

-Oya wikicuza kuko mubana wari umwishimiye. Ntukicuze ikintu wakoze watekereje. Niba kigenze neza jya wishima nikigenda nabi uhakure isomo. Wireba inyuma irebere imbere kuko niho tugana. Reka nkubwire: umunsi umwe nubwo ntazi ngo ni ryari, nyuma yo guhabwa gatanya ni bwo Stanley azamenya agaciro kawe kandi azabimenya nta garuriro.

-Urakoze kumbwira ayo magambo meza

 

Naramusezeye nuko njya ku kazi. Nkihagera nahise ntungurwa no kubona Beatrice ahari. Akimbona arahaguruka aza kunsuhuza

-Waramutse muganga

-Beatrice ko wabuze bite?

-Yewe sinabuze ahubwo nari nafashe agakonji iminsi micye njya hanze y’igihugu aho ngarukiye nihutira kuri parike bambwira ko wabaye ufunguwe. Nahamagaye nimero yawe ndakubura nuko nza hano bambwira gutegereza ko uri buhagere.

-Yewe nanjye nagushakaga ahubwo nshaka ko tuganirira ahandi hatari hano

-Uzashake aho duhurira umbwire

 

Nahise nibeta gato mpamagara Justine ngo angire inama.

-Yewe nanjye hari urubanza ubu ngiyemo sinzi igihe mpugukira. Shaka uko wamubwira mukajyana kwa musaza wawe kandi muganire mwiherereye, anakubwire aho atuye nibiba ngombwa tuzamushake nyuma

-Urakoze cyane

Nahise ngaruka nsaba Beatrice ko yaza tukajyana kwa musaza wanjye tukaganira.

 
Ikiganiro bagiranye ntikizagucike mu nkuru itaha.

Comments

  1. Cette histoire est louche ! Y a quelque chose qui cloche, gsa abantu babiri bazi ukuri kdi kubivuga sinzi ibyo barimo.
    Béatrice nawe ntangiye kumukeka ndumva ntazi ibye

    ReplyDelete
  2. Nanjye ntyo.
    Raïssa yari azi ko abitse ibanga ariko ndabona hari abanyamabanga bamurenze.
    Ahubwo bazabaze na muganga wamusimbuye.

    ReplyDelete
  3. Iri banga rizingiye ku bantu batatu; muganga wasimbuye Raïssa, Henriette na Beatrice.
    Kuko nibo bari bahari mu gihe umurwayi yapfaga.

    ReplyDelete
  4. Kugeza Ubu ibanga rikomeye ribitswe na Herniette kandi arihuriyeho na Stanley kuko bishoboke ko yishakiraga umwana gusa atashakaga umugore wa 2

    ReplyDelete
  5. Iribanga ko numva rigiye kuba ibanga ra!!!!
    Ahubwo Stanely niwe urifite ashobora kuba ariwe wishe sonia

    ReplyDelete

Post a Comment