Ibanga rikomeye: Agace ka 15

Mana weeee! Ni we rwose sinibeshye.

Ni ya nshuti ya Sonia yamuherekeje kwa muganga. Maitre Justine yari yambwiye ko imyitwarire ye hari icyo ihishe ari yo mpamvu nawe abonetse yahatwa ibibazo, ariko sinari nzi izina rye n’aho atuye. Nahise mbona ko Imana ari yo iri kubikora, mpitamo kutigaragaza. Nanjye nibazaga impamvu yirukanse akimenya ko Sonia apfuye, umunsi mubona kuri sitasiyo nabwo agahita yiruka biranyobera.

 

Nahise nsubira mu gikoni aho batambona ngo banyumve nuko mpamagara maitre Justine

-Allo

-Mwiriwe Maitre Justine

-Wiriwe Raissa. Bite se ko umpamagaye

-Wa mugore ushaka uzi ko ari hano

-Beatrice se

-Oya ahubwo wawundi waherekeje Sonia aza kubyara

-None se arakora iki kwa musaza wawe?

-Ni murumuna w’inshuti ya muramukazi wanjye

-Sawa noneho wowe ntumwiyereke, muramukazi wawe azadufasha kumugeraho.

-Ndabyizeye

-Wibuke ntiwigaragaze kuko ashobora gucika tukamubura

-Yego

-Sinakubwiye ngo wowe wiringire Imana izakurwanirira? Uwo azadufasha kumenya amakuru ya Sonia.

-Sawa Maitre Justine

 

Nakomeje gutegereza nuko aho Henriette agendeye Colette agaruka mu gikoni.

-Mbwira Colette, uriya mugore wagusuye uramuzi neza?

-Yego. Kuki umbajije?

-Yagiye se basi?

-Yego yagiye. Hari ikibazo?

-Oya ntacyo ahubwo avoka wanjye hari ibyo ashaka kumubaza

-Avoka wawe? Nsobanurira neza

-Uriya mugore ni we wari waherekeje Sonia kwa muganga aje kubyara

-Noneho niwe wahise yiruka?

-Yego kandi na nyuma yaho gato naramubonye ahita agaragaza ubwoba aragenda yihuse. Avoka rero yambwiye ko uyu yadufasha akanatubwira icyamuteye guhunga

-Mana yanjye. Ariko humura mukuru we turaziranye ariko Henriette ntibabana ahubwo aza aje kumusura.

-Ndaza kubwira avoka, gusa ntugire icyo utangariza mukuru we

-Humura sinabivuga kuko ashobora kubyumva agahita acika.

-Hagati aho ibiryo numvise nta cyanga bifite

-Yooo. Nibagiwe ko umunyu washize

-Ntacyo n’ubundi umunyu iyo ubaye mwinshi mu mubiri utera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije. Rero kutawurya rimwe ntacyo bitwaye.

-Uhm. Musaza wawe ntumuzi ntiyabirya nta munyu. Maze ajya anaminjira avuga ngo natetse mucye.

-Mwihorere azabyimba ibirenge anarware umutima kandi ibuka ko kwirinda biruta kwivuza

-Muganga akaba ararikocoye

-Ntunkinishe narize we!

 

Colette yahise aseka cyane. Disi ni umwana mwiza nubwo nari naranze kumwiyegereza. Nashakaga ko musaza wanjye ashaka umwe mu bakobwa twari inshuti, birangira ahisemo Colette ni nayo mpamvu ntabasuraga kenshi gusa nta rundi rwango. Ubu ni ho menye ko nakosheje mu kumujya kure.

 

Hashize umunsi nibwo Maitre Justine yagombaga kuza ngo tujyane kureba Henriette kwa mukuru we kuko Colette yari yarahanyeretse. Ariko nabonaga amasaha atagenda nanamuhamagara ntiyitabe. Numva ntangiye guhangayika

-Wihangayika Raissa, ari buze buriya mu muhanda habaye umubyigano w’imodoka. Uwo ni Colette wampumurizaga

-None se basi kuki atitaba terefoni

-Ese watuje koko? Aramutse yagize ikimubuza kuza yaba yaguhamagaye. Kandi n’iyo ataboneka uyu munsi haba hari impamvu utazi nanjye ntazi Imana yaba ariko ibishatse. Guhangayika kwawe si byo bituma bigenda uko ushaka. Ntuzi ko mu byanditswe havuga ngo ntitukiganyire kuko tutabasha no kumeza agasatsi kamwe ku mitwe yacu?

 

Colette yari akiri kumbwiriza nibwo Justine yahageraga

-Sinakubwiye Raissa?

-Munyihanganire kuba nabatindiye, mu muhanda habaye impanuka baba bafunze umuhanda akanya gato, niyo mpamvu.

-Nanaguhamagaye ndakubura

-Wahora n’iki ko kwihuta byatumye terefoni nyisiga mu biro. Ntayo nagendanye

 

Twahise tugenda kandi tugenda nta guteguza kuko ntitwashakaga ko amenya ko tuje ngo aducike. Tugeze yo twakiriwe na mukuru we nuko turivuga:

-Muraho. Nitwa Maitre Justine, uyu turi kumwe ni Raissa. Nari nje kureba murumuna wawe witwa Henriette.

-Hari ikosa yakoze se kandi?

-Oya ntaryo ahubwo ni amakuru nshaka ko ampa ku kirego ndiho

-Mwicare muhamagare aze

 

Twarategereje turarambirwa. Ahari yumvise ko ashakwa na avoka agira ubwoba. Gusa nyuma araza. Akimbona ahita ahinduka ndetse atangira gutengurwa. Maitre Justine ahita amubwira:

-Uraho Henriette. Nitwa Maitre Justine. Nari nje kugira ibibazo nkubaza kandi ibisubizo umpa biramfasha mu rubanza ndimo

-Sawa. Mushaka kumenya iki?

 

Mukuru we yahise abaza niba yakicara nawe akumva ibyo bibazo

-Oya wowe igendere nitubona ukenewe turagutumaho. Gusa humura murumuna wawe ntacyo tumutwara ni ukumubaza gusa

 

Amaze kugenda maitre arakomeza:

-Uri umugore cyangwa umukobwa?

-Umukobwa

-Sawa Henriette. Naje kukubaza kuri Sonia umaze imyaka hafi ibiri apfuye.

-None ibyo urabimbazaho iki?

-Tuza. Nashakaga gufatanya nawe kuko umunsi ajya kubyara ni wowe wamuherekeje kwa muganga

-Yego ni byo.

-None se ni iyihe sano iri hagati yanyu

-Sonia yari inshuti yanjye

-Hari hashize igihe kingana gute muziranye?

-Ni nk’umwaka mbere yuko apfa

-Yakoraga hehe

-Yari secretaire muri COLMAX

-None se nta babyeyi yari afite cyangwa abavandimwe ngo babe ari bo bamuherekeza?

-Oya yari ikinege n’imfubyi. Urebye twari twaje ari muri konji nuko inda iramufata abyarira inaha

-Yari afite umugabo?

-Oya

-Uwari yaramuteye inda waba umuzi?

-urebye sinari muzi kuko namubonye rimwe gusa nabwo bwari bwije

-None se uyu mugore turi kumwe we waba umuzi?

-Yego ni we mubyaza twasanze kwa muganga Sonia ajya kubyara

-None se kuki bakikubwira ko Sonia apfuye wahise wiruka

 

Acyumva iki kibazo yahise ahinduka atangira guhumeka insigane nuko adusaba kumwihanganira gato kuko yumva atameze neza.

Ahita ahaguruka adusiga aho nuko mpita mbaza Justine:

-Kuki agaragaje ubwoba cyane?

-Sinzi gusa afite icyo azi kuri uru rupfu. Nagaruka aratubwira. Byibuze ubwo tunamenye aho Sonia yakoraga nabyo biradufasha gukusanya amakuru

 

Mukuru wa Henriette yahise aza yihuta

-Avoka, murumuna wawe mumugize ibiki?

-Nta na kimwe. Kubera iki?

-Ameze nabi, ari kuruka kandi ngo ari kuribwa mu nda.

 

Ibi jye ntibyantunguye kuko yari afite ubwoba kandi ubwoba bukabije butera kuribwa mu nda, isesemi no kuruka.

 

-None se wowe ntiwabajije murumuna wawe?

-Namubajije ariko ntiyanshubije

-Ari hehe

-Ari kwiyuhagira kuko yari yarutse ariyanduza. Mbabarira umbwire niba hari ikibazo

-Twari turi kumubaza ibyerekeye urupfu rwa Sonia nibwo yahise ahaguruka

-Ndamwibutse nyakwigendera. Bagiye kwa muganga bavuye hano.

-Ikibazo murumuna wawe akimenya ko yapfuye yahise ahunga. Nibyo namubazaga

 

Mukuru wa Henriette yahise agwa mu kantu, biboneke ko nta makuru yari afite

-Ahunga? Urabizi neza

-yego

-None se yahungishwaga n’iki?

-Noneho nawe nta makuru wari ufite?

 

Yahise ahaguruka bwangu agana mu nzu

 

Ese agiye kumuzana ku ngufu cyangwa agiye kumubwira gutoroka?


 
Inkuru itaha ntigucike

Comments

  1. Mbega urugamba weee
    Raisa araza kurenganurwa .......

    ReplyDelete
  2. Arik se uyu mukobwa yakozibiki Sonia koko?

    ReplyDelete
  3. BIRAMAHIRE Francois Jassu27 September 2019 at 16:06

    Vovo nawe uba waraririye. Igeraho uhita usoma

    ReplyDelete
  4. BIRAMAHIRE Francois Jassu27 September 2019 at 16:07

    Biraza gusobanuka

    ReplyDelete
  5. Henriette azi byinshi bamuhate ibibazo aravuga

    ReplyDelete
  6. Henriette na Stanley,umwe muri Bo yishe Sonia Tu!

    ReplyDelete
  7. Vovo ahubwo nanjye ajye ambipa mpite nsoma😂 harya nta facebook call ibaho??😂😂😂

    ReplyDelete
  8. BIRAMAHIRE Francois Jassu27 September 2019 at 23:15

    Ibaho maze igira na video call. 😂 😂 😂

    ReplyDelete

Post a Comment