Ibanga rikomeye: Agace ka 14

Yahise anyishikanuza ahita ambwira arakaye:

-Winkoraho wa mwicanyi we!

Mana yanjye. Mbega agahinda. Narikomeje ariko ndamubwira:

-Carine ndi mama wawe. Kuki uri kumbwira gutyo?

-Papa yambwiye ko wishe abantu babiri, umugore n’umwana we. Sinshaka ko ukomeza kwitwa mama kandi sinzanakubaha. Papa yanze ko barumuna banjye babimenya ariko jye yarabimbwiye byose none ubu watumye nitwa umukobwa w’umwicanyi. Ntukanyegere rero.

 

Aya magambo yanshenguye kurutaho. Ni gute Stanley atinyuka kubwira amagambo akomeye umwana utararenza imyaka icumi koko?

-Carine ntabwo ibyo papa yakubwiye ari byo

-None se mama bagufungiye iki?

Umwana wa kabiri ahita amuca mu ijambo

-Ariko papa yatubwiye ko mama yagiye mu rugendo

 

Nahise mbura icyo nsobanurira aba bana. Gusa ndikomeza nshaka icyo nababwira

-Bana banjye muracyari bato, hari byinshi mu buzima mutaramenya. Ngiye kugenda ariko nzaza kubasura.

Abato babiri na Chris banyiboheyeho batangira kurira bashaka ko tujyana. Nanjye numvaga narira ariko nk’umubyeyi ndikomeza nuko ndababwira:

 

-Mwirira nzaza kubasura vuba

-Oya mama turajyana yewe.

 

Byasabye ko Abdoulaziz abakangara ariko bansaba kuzagaruka ku bucyeye.

Ntarasohoka mu gipangu, umukozi yaje yiruka ampamagara nuko ndahagarara arambwira:

-Mabuja ndabizi neza nta muntu wishe nubwo Databuja ariko avuga. Kuba naragumye hano sinsige abana ni uko nzi ko uzagaruka kandi ukaba warambereye mabuja mwiza. Rwose nimunkenera nanjye nzaza gutanga ubuhamya. Ndi ku ruhande rwawe

 

Aya magambo yanshubijemo intege nuko ndamufata mu biganza ndamubwira:

-Nibyo koko ndagukeneye. Mfasha uzumvishe Carine ko ntari umwicanyi.

-Nzakora uko nshoboye kose mabuja

 

Mu rugendo nagiye numva ntazi isi ndimo. Amarira nari nafashe ngo adashoka mu maso y’abana yatangiye gushoka noneho nuko musaza wanjye arampoza

-Rekera aho kurira Raissa

-Sindi kubibasha pee

-Humura bizagenda neza. Ubundi nta mpamvu yo guhangayika. Ikibazo kiba gifite igisubizo cyacyo kandi niyo kitabaho guhangayika ntacyo byakemura. Stanley aziko ari umuhanga ariko aribeshya. Avoka nagushakiye ndamuzi. Niyo ibigushinjura byaba biri mu nda y’isi yajyayo ariko akabizana

-Abdoulaziz ikibazo si urubanza, ahubwo abana banjye bari kunyita umwicanyi. Stanley ni umugome

-Nyamara ibuka ko mama yari yarakubujije kumushaka uvunira ibiti mu matwi

-Ese koko kiriya gihe nari kubona iyihe mpamvu ituma nanga Stanley ko yari intangarugero?

-Burya abantu bakuru bazi kureba kuturusha. Wenda ntiyagusobanuriye ariko buriya yari yabibonye ko Stanley atari umuntu mwiza. Ariko ntacyo burya amakosa yacu tuyakuramo amasomo

 

-Unyibukije mama. Iyaba yari ahari byibuze

-Twakagombye kwishimira no gushimira abantu akamaro kabo bakiriho aho kubyibuka tutakibabona

-Nibyo koko dukwiye kwiga gushimira abantu bakiriho aho kubyibuka batuvuyemo.

 

Nyuma y’icyumweru mfunguwe nagiye ku bitaro gusuhuza abo twakoranaga. Nabanje gusuhuza umuyobozi w’ibitaro nuko nyuma njya gusuhuza abakozi bagenzi banjye bahise bishimira kumbona bose.

-Umubyaza mwiza kuturusha aragarutse

-Ukuntu ari mwiza yarihanganye abyaza inshoreke y’umugabo we. Iyo aba jyewe mba naramunigiye ku gatanda

-Raissa hariya kabisa wakoze ibyo jye ntabasha. Sinari kumubyaza

Ayo ni amagambo bambwiraga. Gusa ndabizi byari ugutera urwenya, kwica umuntu ntibabibasha, ni abantu beza ndabazi. Twaraganiriye nuko ndabasezera ngo ngende

-None se umugabo wawe bite?

-Nta makuru ye mfite kuko njya kureba abana sinamubonye

-Ni byiza ubwo utasubiye kubana na we. Humura kandi tukuri inyuma tuzagutangira ubuhamya

 

Kugirango ibitekerezo bibi bimvemo numvaga nshaka gusubira mu kazi. Iminsi yakomeje guhita nuko nkumbuye abana nohereza avoka kubanzanira. Stanley yabanje kwanga kubatanga ariko icyemezo cy’urukiko gituma ava ku izima baraza gusa Carine we yarabyanze neza neza. Maitre Justine yambwiye ko umunsi nzagirwa umwere uyu ari we uzankunda kurenza barumuna be ahubwo. Ibyo nabitekerezagaho nicaye mu gikoni kwa musaza wanjye, nuko umugore we Colette arahansanga

-Raissa, uri gutekereza ibiki?

-Ndi kwibaza kuri Carine. Ukuntu se yamuhinduye umutima

-Raissa, ubu wibyibazaho kuko utabifitiye umwanzuro. Icecekere ubiharire Imana izabikora.

-Kuva nahura na Sonia ubuzima bwanjye bwose bwarahindutse. Iyo Juliette atansaba kumurarira izamu ibi byose ntibiba byarabaye. Gusa nanone sinari kuzamenya Stanley nyawe

-Ni byo. Umunota umwe, isegonda imwe birahagije ngo bihindure byinshi mu buzima bwawe.

-Abakobwa batatu bose namubyariye koko? Na nyuma yo kumenya Sonia nakomeje kubihishahisha ngo ndengere inyungu z’umuryango ariko we akimenya gato ko nari mbizi yahise amfungisha. Mbega umugabo?

-ese ntiwajya kuzana abana?

-Oya urubanza rutaracibwa ndacyafatwa nk’umwicanyi. Icyo nemerewe gusa ni ukubabona

-Humura Raissa, Imana irahari izabikora

-Mwarakoze Colette wowe n’umugabo wawe kumba hafi

-None se ubwo ahubwo musaza wawe atakubaye hafi yaba ari mu biki

-Ndabizi ariko hari baramukazi b’abantu batabyemera da

-Yego ariko uranzi si uko nteye jyewe. Uretse n’ibyo nubaha Imana kandi nziko yahaye ubutware abagabo, rero sinamujya mu matwi ngo mubuze igikorwa cy’ubugwaneza

-Ese ko utari warigeze koko umbwira ko wizera Imana bigeze aho?

-Raissa nabonaga umeze nk’unyihunza. Uza hano ari uko nabyaye cyangwa ukeneye musaza wawe. Nagusura nkabona umeze nk’utanyishimiye. Rero nahisemo kutabangama ndicecekera. Gusa naragusengeraga buri gihe. Nzi ko Imana ishobora byose. Hagati aho usubire ku kazi ugomba guhindura intekerezo

-Nanjye narabitekereje. Ndumva icyumweru gitaha nzatangira

 

Nkiri muri ibyo umuzamu yaje amuhamagara

-Mabuja hari umushyitsi

-Ni nde?

-Ambwiye ko yitwa Henriette

-Eee. Ni murumuna w’inshuti yanjye hari amafaranga mukuru we yari kumumpera akanzanira. Raissa undebere inkono idashirira ndaje

 

Colette yahise ajya kureba uwo mushyitsi we nanjye negera amashyiga. Yari atetse ibirayi nuko ngiye kureba ko byahiye ndiyeho numva nta munyu urimo. Narebye hose mu gikoni ndawubura. Nuko ngabanya umuriro njya muri salon kumubaza aho umunyu waba uherereye ariko ntaragera muri salon mpita mbanza kurebera kure umuntu bari kumwe.

Nahise ntungurwa nuko ndahagarara ngo ndebe neza niba uwo muntu ari uwo nkeka. Mana yanjye, ni we peee!!!

 

Ese  ko Raissa atangaye, uyu Henriette yaba ari muntu ki?

 
Ni ah’ubutaha

Comments

  1. Yeweeee,mbega inkuru ibabaje.Raissa rwose ihangane ukomeze gukomera,byose bizasobanuka.ndumva nshaka ko Beatrice yaboneka agatanga amakuru!

    ReplyDelete
  2. uwo abonye niwawundi waruherekeje Sonia ajekubyara.

    ReplyDelete

Post a Comment