Amafunguro yo kwitaho niba urwaye umuvuduko ukabije w'amaraso

Tariki 29 Nzeri buri mwaka ku isi yose ni umunsi wahariwe kuzirikana umutima. Zimwe mu ndwara zifata umutima twavugamo umuvuduko ukabije w'amaraso

Umuvuduko ukabije w’amaraso ni Indwara iri mu ndwara zihabwa akabyiniriro k’abicanyi bacecetse (silent killers) kuko ushobora kubana nawo utabizi kugeza igihe uzabimenya waramaze kugera ku gipimo gikabije, kuko hari n’abo urinda uhitana bataramenya ko bawufite.
Havugwa ko ufite umuvuduko ukabije w’amaraso iyo ibipimo byawe byamaze kujya hejuru ya 13/8 bikamara ibyumweru birenga 2 bitamanuka (bishobora kuba umunsi umwe cyangwa 2 bitewe n’ibihe urimo nyuma bigasubira ku bipimo byiza.
Hano intego yacu ni ukuguha inama zinyuranye. Buriya iyo ufite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso biba bivuze ko igipimo cya sodiyumu mu maraso cyazamutse, nubwo bishobora guturuka ku zindi mpamvu (tuzabivugaho ukwabyo). Niyo mpamvu uzasanga ahanini iyo ufite ubu burwayi usabwa kugabanya cyangwa guhagarika kurya umunyu.

Nyamara mu kutamenya ushobora kureka umunyu ugasanga urya ibindi ubonekamo ugasanga ntacyo uhinduye.
Muri iyi nkuru tugiye kugerageza kuvuga amafunguro ukwiye kwibandaho kuko akungahaye kuri potasiyumu (iyi ituma sodiyumu igabanyuka) ariko mu yindi nkuru noneho tuzavuga ku mafunguro usabwa kugabanya cyangwa kureka kuko akongerera ibyago.

1. Imboga rwatsi


Izi mboga zikungahaye kuri potasiyumu ikaba ifasha impyiko zawe gusohora sodiyumu idakenewe mu mubiri nuko umuvuduko ukagabanyuka. Muri zo twavuga:

  • Sukumawiki (kale)

  • Epinari

  • Isombe

  • Amababi ya beterave

  • Amashu


Ukibuka ko niba ushaka gushyiramo umunyu usabwa kutarenza 2.5g za sodiyumu ku munsi, ni ukuvuga akayiko gato k’umunyu, ku munsi wose.

2. Inkeri


Inkeri ziboneka mu moko menshi cyane cyane izitukura, ndetse n’izisa ubururu nk'uko hanabaho izisa n’umukara (blackberry). Inkeri zikungahaye kuri flavonoids zizwiho kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

3. Beterave


Benshi bakunze kuyikoresha nk’uruboga rwongera amaraso nyamara burya beterave ni uruboga rubonekamo nitrates zizwiho kugabanya byihuse umuvuduko w’amaraso ku buryo nyuma y’amasaha 24 unyoye umutobe wayo umuvuduko uba wagiye ku gipimo cyiza. Wakora umutobe cyangwa ukaziteka, byose biremewe.

4. Amacunda na yawurute


Niba ushaka gukoresha ibikomoka ku mata nyamara ukaba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso, usabwa kwinywera amacunda cyangwa se ugafata yawurute. Amacunda aba yakuwemo amavuta, akaba ahubwo akungahaye kuri calcium bituma aba meza kuri wowe. Gusa niba ushaka kumva uburyohe wakoresha yawurute, ariko inziza kurenza izindi ni irimo amasukari macye cyangwa se ukikorera uruvange rw’amacunda n’imbuto (milkshake)

5. Imineke


Kuba ije kuri uyu mwanya si uko ibyabanje biyirusha. Imineke iri ku isonga mu mafunguro akungahaye kuri potasiyumu bityo kuyifata kenshi biruta kuba wafata izindi nyunganiramirire zihabwa abafite ubu burwayi. Mu gitondo uwufashe umaze kurya igi ritogosheje biba byiza cyane

6. Amafi


Hano tubanze tuvugeko amafi yose Atari meza kuko nk’amafi yumishwa hakoreshejwe umunyu (salaison) kimwe n’amafi yo mu Nyanja ngari aba arimo umunyu mwinshi. Amafi meza avugwa hano ni salmon, mackerel, n’andi yose akungahaye ku binure bya omega-3. Ibi binure bikaba ari ingenzi mu kubyimbura, kugabanya umuvuduko w’amaraso no kurwnya cholesterol. Wayotsa mu ifuru, wayatogosa cyangwa ukayakaranga, amafi ni meza. Gusa bikaba byiza ukoresheje amavuta ya elayo

7. Utubuto


Iyo havuzwe utubuto haba havuzwe inzuzi z’ibihaza, ibihwagari, sesame, n’utundi turibwa twaba dukaranze cyangwa twumye. Ni isoko ya potassium na magnesium ikaba imyunyungugu izwiho kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Gusa mu kudukaranga ntuzongeremo umunyu.

8. Tangawizi


Tangawizi n’ibindi birungo byo mu bwoko bwayo nk’icyinzari bizamura igipimo cya nitric oxide mu maraso kandi iyi izwiho gufasha imiyoboro y’amaraso kwaguka bityo umuvuduko yagenderagaho ukagabanyuka. Ibindi birungo byiza twavuga cinnamon, thym, rosemary (benshi bita teyi), umwenya, n’ibindi.

Ntabwo twavuga byose hano, gusa ibi ni bimwe mu byo ukwiye kwibandaho mu gutuma umuvuduko wawe uringanira. Gusa aya mafunguro ntasimbura imiti uhabwa, ahubwo afatanya na ya miti kuba ubuzima bwarushaho kugenda neza.
Ukibuka gukora sport, kwirinda no kugabanya stress.

Ubutaha tuzavuga ku mafunguro usabwa kugabanya cyangwa kwirinda.

Ntuzacikwe

Comments