Akamaro ko kurya umuneke mbere yo gukora imibonano

Hari ibintu binyuranye uba usabwa kureka mbere yo gukora imibonano nkuko hari n’ibyo uba usabwa gukora. Impamvu ni uko ari igikorwa kiba gikeneye gutuza, ingufu,ibysihimo, ubusabane, kandi kikaba igikorwa kiba hagati y'abantu babiri. Hari amafunguro usabwa kwirinda hakaba n’ayo usabwa kwitaho. Muri yo uyu munsi tugiye kuvuga ku muneke.

Ese kuki usabwa kurya umuneke?


Mbere ya byose mu mineke dusangamo bromelain iki kikaba ikinyabutabire tunsanga mu nanasi. Iyi bromelain ikaba izwiho kurwanya ibibazo byo kudashyukwa ndetse ikanafasha igitsina kugumana umurego no mu gikorwa hagati. Uretse ku bagabo no ku bagore ni ngombwa kurya umuneke mbere yo gukora imibonano kugirango bibafashe muri icyo gikorwa. Abagore iyi bromelain ituma rugongo yabo, umwe mu myanya ibafasha gushyukwa igeramo amaraso ahagije nuko ubushake bukiyongera

Bwa kabiri, umuneke ni isoko ya potasiyumu na vitamin B2. Ibi bifatanyiriza hamwe mu gutuma umubiri ugira ingufu mu gikorwa cyose. Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gisaba kuba ufite ingufu, haba ku bagabo no ku bagore.

Bwa gatatu, mu mineke habonekamo tryptophan cyangwa umusemburo w'ibyishimo. Bamwe mbere y’igikorwa usanga badatuje ndetse ugasanga bahangayitse kubera ibyo bagiye gukora. Kurya umuneke bizagufasha gutuza no kunezezwa n’igikorwa ugiyemo.

Bwa kane imineke ikungahaye ku myunyungugu ibiri ari yo manganese na magnesium. Iyi myunyungugu ikaba ifasha porositate gukora neza nuko bigatuma ku mugabo igikorwa kigenda neza kuko iyi mvubura igira uruhare runini mu ikorwa ry'amasohoro

Bwa nyuma umuneke ni isoko y'amasukari anyuranye kandi y'umwimerere. Iyo havuzwe isukari mu mubiri haba hanavuzwe ingufu. Rero aya masukari afatanya na ya vitamini B na potasiyumu mu kongera ingufu


Usabwa kurya umuneke byibuze habura isaha ngo winjire mu gikorwa, kandi si ngombwa myinshi, kuko umuneke umwe munini urahagije kugukorera umuti, nkuko mu mvugo z’ubu bivugwa.

Comments