Ubu henshi mu gihugu uhasanga imashini zitunganya ibisheke zigakuramo umutobe. Henshi bavangamo tangawizi ahandi indimu, byose biba buriya bifite impamvu. Kunywa agakombe kuyu mutobe uva mu bisheke bifitiye umubiri akamaro gatandukanye. Ni mu gihe kuko uyu mutobe wuzuye intungamubiri nyinshi, ufite isukari y’umwimerere ndetse wifitemo kurinda indwara zinyuranye.
Kuri ba bandi bavuga ko batabasha kugikongora cyangwa ngo kugikongora bishobora kubakomeretsa banywa umutobe wigisheke.
Nubwo hari ibicuruzwa binyuzwa mu nganda byaba ibiribwa cyangwa binyobwa bivugwaho ko byongera ingufu, ariko umutobe w’igisheke urabihiga byose. Uyu mutobe kuwunywa mu gitondo bituma wirirwana intege nta cyaka ndetse nta no kunanirwa haba mu mubiri no mu mutwe.
Muri uyu mutobe dusangamo ikinyabutabire cya glycolic acid kikaba kizwiho gusukura uruhu no kurukiza imyanda. Kunywa uyu mutobe ku buryo buhoraho birinda iminkanyari, utubara tuzanwa no gusaza, kubyimbirwa ndetse binarinda zimwe mu ndwara z’uruhu ziterwa na mikorobi
Usanga abagore batwite bagira ikibazo cyo kutituma, gutumba nyuma yo kurya n’ibindi biterwa n’imikorere y’umubiri yahindutse. Kunywa uyu mutobe rero bizamura igipimo cy’imikorere y’umubiri, biwongerera ubudahangarwa ndetse kuwufata mu gitondo birinda ka gasesemi no kuruka.
Ushobora kuba warigeze kubwirwa ko kurya igisheke birinda amenyo. Wasanga waracyetse ko kwa kugihekenya ari byo biyakomeza. Oya aho waribeshye ahubwo uriya mutobe wacyo niwo ukora umuti.
Muri wo dusangamo kalisiyumu na phosphore bikomeza agahu k’iryinyo, birinda amenyo gucukuka bikanayakomeza. Kuwunywa kandi birwanya guhumura nabi mu kanwa cyane cyane iyo uwufashe mu gitondo.
Kunywa uyu mutobe bizamura igipimo cya kalisiyumu, ubutare, manyeziyumu na manganese bikaba byose bifatanya mu gukomeza amagufa ndetse no kuyarinda kwangirika cyane cyane ku bashaje. Akarahure k’uyu mutobe buri munsi karinda amagufa yawe kuba yakangirika.
Mu gisheke harimo fibre nyinshi kandi zizwiho gufasha igogorwa. Uretse ibi kandi uyu mutobe kuwunywa birwanya kubyimbirwa mu nzira y’igogorwa, kurwanya impatwe, kuzana ibyuka mu nda no kuribwa mu nda nyuma yo kurya.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa uyu mutobe bigabanya igipimo cya cholesterol bityo bigafasha mu kurinda umubiri indwara zinyuranye z’umutima.
Zimwe muri amino acids dusanga mu mutobe w’igisheke, wongeyeho tryptophan na magnesium biringaniza igipimo cy’imisemburo ya stress kandi bifasha gusinzira neza. Niba ukunze kubura ibitotsi, uyu mutobe mbere yo kuryama wagufasha.
Gukungahara kuri potasiyumu bituma uyu mutobe uba mwiza ku barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso. Kuko burya aho potasiyumu igeze sodiyumu irahunga kandi iyi sodiyumu igira uruhare runini mu gutera umuvuduko ukabije w’amaraso (iyo ibaye nyinshi). Uku kuringaniza umuvuduko rero binafasha mu kurinda stroke, n’izindi ndwara z’umutima zinyuranye.
Uyu mutobe ukungahaye kuri vitamin C n’ibisohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi bituma uba mwiza mu kongerera ingufu ubudahangarwa bityo bikarinda umubiri indwara zinyuranye zandura nka za grippe, kandi birinda za kanseri zinyuranye cyane cyane iy’amara, iya porositate n’iy’amabere.
Uyu mutobe ufasha mu gusohora imyanda mu mubiri bityo bikarinda kuba mu mpyiko hazamo utubuye. Binarinda kandi ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ndetse ku baburwaye kunywa uyu mutobe birabafasha cyane.
Uyu mutobe urimo isukari y’umwimerere na fibre bikaba bifatanya mu gutuma wumva uhaze bigafasha umubiri gukoresha ibinure wabitse. Ya sukari kandi itera ingufu bityo bigatuma ukora ugatwika ibinure byinshi. Uwunywa mbere yo gukora akazi kingufu cyangwa siporo.
Hari imashini zabugenewe zikamura uyu mutobe kuko igisheke kiba gikomeye ntabwo washyira muri blender byayangiza. Utabonye iyi mashini wajya aho bakorera iyi mitobe, bakawukora uhibereye ukawutahana. Ushobora no gusekura ibisheke ugakamura.
Uyu mutobe kimwe n’indi yose y’umwimerere ntutekwa kuko uba wangije vitamin C ibonekamo.
Ushobora kuwuvanga n’indimu kugirango byongere icyanga kandi bifashe kuba wawubika.
Ku barwaye diyabete ubanza kugisha inama muganga cyangwa inararibonye mu mirire mbere yo kunywa uyu mutobe.
Kunywa mwinshi bishobora gutera ibibazo mu igogorwa, kuribwa umutwe, isereri, niyo mpamvu akarahure kamwe ku munsi gahagije.
Mukomeze mugire ubuzima bwiza

Kukongerera ingufu

uruhu rwiza
Muri uyu mutobe dusangamo ikinyabutabire cya glycolic acid kikaba kizwiho gusukura uruhu no kurukiza imyanda. Kunywa uyu mutobe ku buryo buhoraho birinda iminkanyari, utubara tuzanwa no gusaza, kubyimbirwa ndetse binarinda zimwe mu ndwara z’uruhu ziterwa na mikorobi
Gufasha abatwite
Usanga abagore batwite bagira ikibazo cyo kutituma, gutumba nyuma yo kurya n’ibindi biterwa n’imikorere y’umubiri yahindutse. Kunywa uyu mutobe rero bizamura igipimo cy’imikorere y’umubiri, biwongerera ubudahangarwa ndetse kuwufata mu gitondo birinda ka gasesemi no kuruka.
Guhumuza mu kanwa no kurinda amenyo
Ushobora kuba warigeze kubwirwa ko kurya igisheke birinda amenyo. Wasanga waracyetse ko kwa kugihekenya ari byo biyakomeza. Oya aho waribeshye ahubwo uriya mutobe wacyo niwo ukora umuti.
Muri wo dusangamo kalisiyumu na phosphore bikomeza agahu k’iryinyo, birinda amenyo gucukuka bikanayakomeza. Kuwunywa kandi birwanya guhumura nabi mu kanwa cyane cyane iyo uwufashe mu gitondo.
guha amagufa ireme bwite
Kunywa uyu mutobe bizamura igipimo cya kalisiyumu, ubutare, manyeziyumu na manganese bikaba byose bifatanya mu gukomeza amagufa ndetse no kuyarinda kwangirika cyane cyane ku bashaje. Akarahure k’uyu mutobe buri munsi karinda amagufa yawe kuba yakangirika.
Gufasha igogorwa
Mu gisheke harimo fibre nyinshi kandi zizwiho gufasha igogorwa. Uretse ibi kandi uyu mutobe kuwunywa birwanya kubyimbirwa mu nzira y’igogorwa, kurwanya impatwe, kuzana ibyuka mu nda no kuribwa mu nda nyuma yo kurya.
Kugabanya igipimo cya cholesterol
Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa uyu mutobe bigabanya igipimo cya cholesterol bityo bigafasha mu kurinda umubiri indwara zinyuranye z’umutima.
Kurwanya stress
Zimwe muri amino acids dusanga mu mutobe w’igisheke, wongeyeho tryptophan na magnesium biringaniza igipimo cy’imisemburo ya stress kandi bifasha gusinzira neza. Niba ukunze kubura ibitotsi, uyu mutobe mbere yo kuryama wagufasha.
Kuringaniza umuvuduko w’amaraso
Gukungahara kuri potasiyumu bituma uyu mutobe uba mwiza ku barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso. Kuko burya aho potasiyumu igeze sodiyumu irahunga kandi iyi sodiyumu igira uruhare runini mu gutera umuvuduko ukabije w’amaraso (iyo ibaye nyinshi). Uku kuringaniza umuvuduko rero binafasha mu kurinda stroke, n’izindi ndwara z’umutima zinyuranye.
Kongera ubudahangarwa
Uyu mutobe ukungahaye kuri vitamin C n’ibisohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi bituma uba mwiza mu kongerera ingufu ubudahangarwa bityo bikarinda umubiri indwara zinyuranye zandura nka za grippe, kandi birinda za kanseri zinyuranye cyane cyane iy’amara, iya porositate n’iy’amabere.
Kurinda utubuye mu mpyiko
Uyu mutobe ufasha mu gusohora imyanda mu mubiri bityo bikarinda kuba mu mpyiko hazamo utubuye. Binarinda kandi ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ndetse ku baburwaye kunywa uyu mutobe birabafasha cyane.
Gutakaza ibiro
Uyu mutobe urimo isukari y’umwimerere na fibre bikaba bifatanya mu gutuma wumva uhaze bigafasha umubiri gukoresha ibinure wabitse. Ya sukari kandi itera ingufu bityo bigatuma ukora ugatwika ibinure byinshi. Uwunywa mbere yo gukora akazi kingufu cyangwa siporo.
Uyu mutobe ukorwa ute?
Hari imashini zabugenewe zikamura uyu mutobe kuko igisheke kiba gikomeye ntabwo washyira muri blender byayangiza. Utabonye iyi mashini wajya aho bakorera iyi mitobe, bakawukora uhibereye ukawutahana. Ushobora no gusekura ibisheke ugakamura.
Uyu mutobe kimwe n’indi yose y’umwimerere ntutekwa kuko uba wangije vitamin C ibonekamo.
Ushobora kuwuvanga n’indimu kugirango byongere icyanga kandi bifashe kuba wawubika.
Icyitonderwa
Ku barwaye diyabete ubanza kugisha inama muganga cyangwa inararibonye mu mirire mbere yo kunywa uyu mutobe.
Kunywa mwinshi bishobora gutera ibibazo mu igogorwa, kuribwa umutwe, isereri, niyo mpamvu akarahure kamwe ku munsi gahagije.
Mukomeze mugire ubuzima bwiza
Comments
Post a Comment