Akamaro ka tangawizi ku buzima

Tangawizi iri muri bimwe mu birungo bikoreshwa cyane mu cyayi, gusa kuri ubu hari na bimwe mu binyobwa bidasembuye wayisangamo cyane cyane ibitunganywa bihita binyobwa. Burya niba utari ubizi tangawizi inashyirwa mu byo kurya, si ngombwa mu byo kunywa. Ni ikirungo-muti kuko tangawizi burya irinda ikanavura Indwara zinyuranye nkuko tugiye kubivuga.

1. Kubyimbura



Kimwe n’ibindi birungo biba mu muryango umwe nk’icyinzari, tangawizi ibamo gingerol, ikaba izwiho kubyimbura no gusohora uburozi mu mubiri. Akenshi kubyimbirwa biba bivuze ko ubwirinzi bwawe buri gukora bikabije nka nyuma yo gukomereka cyangwa urwaye kugirango gukira byihutishwe. Gusa kubyimbagana bidasanzwe nta kindi urwaye bishobora gukosorwa no gukoresha tangawizi.

2. Kuribwa mu mikaya



Kubera bwa bushobozi bwayo bwo kubyimbura bituma tangawizi iba nziza ku bafite uburwayi bwo kuribwa mu ngingo, guhururwa mu mikaya, kimwe na kwa kundi wumva utonekara nyuma yo gukora siporo cyane cyane siporo yo kwiruka, makeri na za abdomino. Tangawizi irabikosora byose

3. Ibibazo byo mu gifu



Iyi tangawizi rero izwiho gufasha igogorwa. Ifasha mu koroshya no kuvura isesemi iherekejwe no kuruka bishobora guterwa n’ibyo wariye cyangwa ibindi bibazo. Ifasha mu kurwanya kwituma impatwe, kuzana ibyuka mu nda no kubabara mu nda.

4. Kuringaniza isukari mu maraso



Benshi bayikundira icyanga cyayo nyamara burya ni na nziza ku bafite isukari nyinshi mu maraso kuko ifasha mu kuyiringaniza bikabarinda Indwara ziterwa n’isukari nyinshi nka diyabete n’izindi.

5. Kurinda Indwara z’umutima



Kuri ubu usanga benshi bafite umubyibuho ukabije. Ibi biganisha mu kurwara Indwara zinyuranye z’umutima cyane cyane iziterwa na cholesterol nyinshi ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije. Nyamara gukoresha tangawizi bifasha mu gutwika bya binure nuko bikagabanya ibyago byo kurwara ziriya ndwara.

6. Gufasha abarwaye diyabete



Ku barwaye diyabete ni byiza gukoresha tangawizi kuko ifasha mu kuzamura igipimo cya insulin kandi niyo nziza kuko iyo izamutse bimanura igipimo cy’isukari. Gusa aha usabwa gukoresha tangawizi y’umwimerere si yayindi iba yavanzwe mu bindi (cyane cyane ibinyobwa runaka cyangwa amajyani).

7. Kugabanya ibyago bya kanseri



Hari ubushakashatsi bugaragaza yuko ibiribwa bizwiho kubyimbura binafasha mu kurwanya uturemnagingo dutera kanseri. By’umwihariko tangawizi izwiho kurwanya kanseri ya porositate. Gusa biracyari mu bushakashatsi ariko igerageza rya mbere ryagaragaje ko izi ngufu tangawizi izifite

8. Kurwanya imihango ibabaza



Bwa bubasha bwo kubyimbura bunatuma tangawizi iba nziza ku bagore bagira imihango ibabaza aho ibafasha kutumva bwa buribwe. Ndetse hari ubushakashatsi bwerekanye ko gukoresha tangawizi binganya ingufu no gukoresha ibinini bya ibuprofen, umwihariko wa tangawizi ukaba ko yo idatera izindi ngaruka.

9. Indwara zo mu mihogo



Izi ahanini ni Indwara ziva ku bwivumbure cyangwa se zigaterwa na mikorobi zo mu rwego rwa virusi. Zirimo inkorora y’akayi, uducurane, kokera mu mihogo n’ibindi bifata mu buhumekero dore ko inafasha abarwara asima bakabasha guhumeka neza.

10. Ubwonko



Tangawizi ifasha ubwonko bw’abayikoresha iburinda kwibagirwa bya hato na hato. Kandi nanone ifasha abageze mu zabukuru ibarinda gususumira. Kuri bose ifasha ubwonko kudasaza imburagihe ahubwo bugahora bukora neza.

Icyitonderwa



Ku bagore batwite basabwa kudakoresha tangawizi cyane kuko nubwo ubushakashatsi butarabigaragaza ariko tangawizi nyinshi ishobora kubangamira umwana uri mu nda. Usabwa kutanywa igisoryo kandi ntuyikoreshe cyane, cyane cyane mu gihe inda ikiri ntoya.

Ku mwana usabwa kumuha gacyeya katumvikana cyane ukagenda wongera uko agenda akura. Gusa we ntukamushyiriremo isukari ahubwo ubuki nibwo bwiza mu gihe arengeje umwaka.
Abasigaye mwese muryoherwe n’ibyiza bya tangawizi

Comments