Umaze kubyara none urifuza ko umwana wawe abona amashereka yuzuye intungamubiri kandi yujuje ubuziranenge. Kimwe mu bizagufasha kubigeraho ni ukunywa amazi arimo indimu kandi si ibyo aya mazi azagufasha gusa ahubwo azanagufasha mu bindi byinshi kandi azanagirira akamaro wowe n'umwana nkuko tugiye kubibona.
Ubusanzwe indimu iri mu muryango umwe n'amacunga, mandarine, clementine, gusa indimu ifite umwihariko wo kugira vitamin C nyinshi kurusha biriya bindi no kugira citric acid nyinshi ari nayo ituma igira akantu ko gusharira.
Ibonekamo kandi vitamin B zinyuranye, imyunyungugu ya kalisiyumu, manyeziyumu, fosifore, za poroteyine nibinyasukari.
Kunywa amazi arimo indimu byongera za ntungamubiri ziyibonekamo mu mashereka bityo umwana akonka amashereka ahagije kandi arimo intungamubiri nyinshi ndetse amashereka yonse aba akungahaye ku byongerera ingufu abasirikare bumubiri we. Kunywa amazi kandi ubusanzwe ubwabyo ni byiza kuko bituma uyobora, kongeramo indimu bigafasha kugira intungamubiri.
Kuko amara y'umwana aba ataramenyera ibiyajyamo dore ko avuka mu nda ye nta kirageramo giturutse hanze (aba yari yitungiwe na rwa ruzi abamo) usanga ashobora kurwara icyo mu nda, gutumba akada se, kugugara n'ibindi bibazo binyuranye. Iyo nyina anywa aya mazi arimo indimu bigabanya ibi bibazo byose.
Kunywa amazi arimo indimu birinda ko hari imyanda n'uburozi byajya mu mashereka ndetse binasohora ubwo burozi muri wowe. Binafasha igogorwa ku mugore bikamurinda impatwe no gucibwamo kandi bigatuma umubiri ukamura intungamubiri zinjiye zose.
Abagore bonsa bashobora kugira ikibazo cyo kugabanyuka k'ubudahangarwa bakaba bakibasirwa n'indwara zo mu mihogo. Kunywa aya mazi arimo indimu bibarinda bikanabakiza izi ndwara. Uretse kuyanywa kandi unasabwa kuyakaraza mu muhogo igihe wumva mu muhogo bitameze neza.
Abagore bamwe iyo batwite umuvuduko w'amaraso urazamuka bamara kubyara ugatinda gusubira ku gipimo gisanzwe. Kunywa aya mazi dore ko aba akungahaye kuri potasiyumu bizafasha gusubiza umuvuduko w'amaraso ku gipimo gikwiye.
Nyuma yo kubyara ushobora kugira ikibazo cyo kwipfundika kw'imitsi bikaba ahanini biterwa nuko iba itagikomeye. Amazi yindimu akungahaye kuri rutin, ikomeza imiyoboro y'amaraso. Kandi uretse kuyikomeza binayirinda kwipfundika.
Kuba indimu ikungahaye kuri vitamin C bizatuma ugira uruhu rucyeye kandi ruyaga ndetse n'umwana wawe niko bizagenda dore ko benshi iyo batwite usanga uruhu rwabo cyane cyane mu maso rwarahindanye, rurimo ibiheri.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu ndimu habonekamo limonene ikinyabutabire kizwiho kurwanya kanseri. Kunywa amazi arimo indimu bifasha kurwanya kanseri by'umwihariko y'ibere ku bagore bonsa.
Amazi arimo indimu asukura amaraso bityo bikaba byiza ku mugore wonsa kuko birinda ko amaraso ye yabamo ubwandu bwa mikorobi kandi binagirira akamaro umwana yonsa.
Nubwo kunywa amazi arimo indimu nta ngaruko mbi byateza ariko bishobora gutera ubwivumbure ku mwana cyangwa se gutuma icyanga cy'amashereka gihinduka akaba yakanga konka cyane cyane iyo wakoresheje indimu nyinshi. Icyo usabwa ni ugukoresha indimu nkeya ukagenda wongera buhoro buhoro.
Amazi akoreshwa ni amazi ashyushye buhoro kuko ashyushye cyane yakangiza vitamin C ibonekamo. Uyanywa ari akazuyazi.

Akamaro kayo ku mugore wonsa
1. Amashereka afite intungamubiri
Kunywa amazi arimo indimu byongera za ntungamubiri ziyibonekamo mu mashereka bityo umwana akonka amashereka ahagije kandi arimo intungamubiri nyinshi ndetse amashereka yonse aba akungahaye ku byongerera ingufu abasirikare bumubiri we. Kunywa amazi kandi ubusanzwe ubwabyo ni byiza kuko bituma uyobora, kongeramo indimu bigafasha kugira intungamubiri.
2. Kurinda umwana ibibazo by'igogorwa
Kuko amara y'umwana aba ataramenyera ibiyajyamo dore ko avuka mu nda ye nta kirageramo giturutse hanze (aba yari yitungiwe na rwa ruzi abamo) usanga ashobora kurwara icyo mu nda, gutumba akada se, kugugara n'ibindi bibazo binyuranye. Iyo nyina anywa aya mazi arimo indimu bigabanya ibi bibazo byose.
3. Gusukura amashereka
Kunywa amazi arimo indimu birinda ko hari imyanda n'uburozi byajya mu mashereka ndetse binasohora ubwo burozi muri wowe. Binafasha igogorwa ku mugore bikamurinda impatwe no gucibwamo kandi bigatuma umubiri ukamura intungamubiri zinjiye zose.
4. Birinda indwara zo mu muhogo
Abagore bonsa bashobora kugira ikibazo cyo kugabanyuka k'ubudahangarwa bakaba bakibasirwa n'indwara zo mu mihogo. Kunywa aya mazi arimo indimu bibarinda bikanabakiza izi ndwara. Uretse kuyanywa kandi unasabwa kuyakaraza mu muhogo igihe wumva mu muhogo bitameze neza.
5. Kugabanya umuvuduko w'amaraso
Abagore bamwe iyo batwite umuvuduko w'amaraso urazamuka bamara kubyara ugatinda gusubira ku gipimo gisanzwe. Kunywa aya mazi dore ko aba akungahaye kuri potasiyumu bizafasha gusubiza umuvuduko w'amaraso ku gipimo gikwiye.
6. Gukomeza imiyoboro y'amaraso
Nyuma yo kubyara ushobora kugira ikibazo cyo kwipfundika kw'imitsi bikaba ahanini biterwa nuko iba itagikomeye. Amazi yindimu akungahaye kuri rutin, ikomeza imiyoboro y'amaraso. Kandi uretse kuyikomeza binayirinda kwipfundika.
7. Uruhu rwiza
Kuba indimu ikungahaye kuri vitamin C bizatuma ugira uruhu rucyeye kandi ruyaga ndetse n'umwana wawe niko bizagenda dore ko benshi iyo batwite usanga uruhu rwabo cyane cyane mu maso rwarahindanye, rurimo ibiheri.
8. Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y'ibere
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu ndimu habonekamo limonene ikinyabutabire kizwiho kurwanya kanseri. Kunywa amazi arimo indimu bifasha kurwanya kanseri by'umwihariko y'ibere ku bagore bonsa.
9. Gusukura amaraso
Amazi arimo indimu asukura amaraso bityo bikaba byiza ku mugore wonsa kuko birinda ko amaraso ye yabamo ubwandu bwa mikorobi kandi binagirira akamaro umwana yonsa.
Icyitonderwa
Nubwo kunywa amazi arimo indimu nta ngaruko mbi byateza ariko bishobora gutera ubwivumbure ku mwana cyangwa se gutuma icyanga cy'amashereka gihinduka akaba yakanga konka cyane cyane iyo wakoresheje indimu nyinshi. Icyo usabwa ni ugukoresha indimu nkeya ukagenda wongera buhoro buhoro.
Amazi akoreshwa ni amazi ashyushye buhoro kuko ashyushye cyane yakangiza vitamin C ibonekamo. Uyanywa ari akazuyazi.
Mrc bcp! None kobavugako ayomazi yakazuyaze arimo indimu ananura ubwo umuntu udashaka kunanuka ntiyamukoraho?
ReplyDeleteurakoze cyane
ReplyDeleteubuzima nibwo bukire