Akamaro inazi ifitiye umubiri wacu

Inazi ni urubuto rwera ku nkengero z’amazi y’inyanja y’abahinde ahanini uretse ko zinahingwa ahandi hanyuranye aho igihugu cya Indonesia kiza ku isonga mu kubonekamo uru rubuto gikurikiwe na Filipine naho Ubuhindi buza ku mwanya wa gatatu. Muri Afurika igihugu kiza imbere ni Ghana. Niyo coconut mu cyongereza, rukaba urubuto ruribwa ibice byinshi harimo igice twakita umubiri kiba kiryohereye, mo imbere kikagiramo amazi anakunze kuba ariyo anyobwa ahanini n’abaguze inazi bahita bayikoresha. Umubiri niwo utunganywa ugakurwamo amavuta (coconut oil) ndetse hari na waragi izwiho akabyiniriro ka coconut waragi.

 

Muri coconut, inazi dusangamo intungamubiri zinyuranye harimo poroteyine, fibres, ibinyasukari, ibinure, manganese, umuringa, selenium, magnesium, phosphore, ubutare, na potasiyumu.

Mu binyejana byashize ibinure byayo byagiye bishinjwa kuzibya imiyoboro y’amaraso aho ari inazi n’amamesa byashyirwaga mu gatebo kamwe nyamara uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa byagaragaye ko amavuta arimo ari umwimerere kandi akaba nta kibazo ateye ku buzima.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro ku buzima

 

 


  1. Kurinda umwuma no kongera amazi mu mubiri




Inazi ritarakura cyane riba rifite amazi menshi mo imbere kurenza iryeze cyane. Iri nazi riba rikungahaye ku birinda inyota bigatera umubiri guhehera no gutuma imikaya n’uturandaryi bikora cyane kandi neza. Abagore bakunda uru rubuto kuko ruri muri zimwe zibatera kongera amavangingo mu buryo bworoshye

328F79F600000578-3509825-image-a-47_1458936714990


  1. Kongerera umubiri intungamubiri




Amazi y’inazi yo ubusanzwe nta mavuta abamo ndetse na calories n’amasukari abamo ni bicye ugereranyije n’umubiri. Kuyanywa rero byongerera umubiri vitamini B inyuranye, vitamini C na poroteyine


  1. Ibinure byiza




Nubwo mu nazi harimo ibinure byuzuye ariko byuzuye ku buryo bw’umwimerere ntibigombera kuzuzwa binyuze mu ruganda. Ikindi ni ibinure bikomoka ku bimera bityo nta kaga biteza ubiriye.


  1. Zafasha gutakaza ibiro




Nubwo tubonye ko uru rubuto rukungahaye ku binure nyamara kandi kuko ari ibinure by’umwimerere umubiri ubikoresha vuba ndetse ukanasatira ibyo usanganywe bigafasha mu gutakaza ibiro. Niba ukunda kurya ibirimo amavuta kandi wifuza gutakaza ibiro amwe mu mavuta wakoresha harimo na coconut oil


  1. Uruhu rwiza




Amavuta ya coconut kandi uretse kuba meza mu guteka ni na meza ku ruhu aho arurinda iminanyari, gusatagurika, umwera ndetse akanatuma imisatsi iba myiza cyane

Uretse ibi tuvuze kandi inazi ni nziza muri ibi bikurikira:

  1. Kongerera ingufu ubwirinzi bw’umubiri kuko irwanya mikorobi n’indiririzi zinyuranye

  2. Yongerera ingufu abakora siporo zinyuranye cyane cyane siporo yo kwiruka, koga no gutwara igare

  3. Ifasha umubiri kwinjiza intungamubiri zinyuranye ziba zivuye mu byo wariye

  4. Ni nziza ku barwaye diyabete kuko ituma umubiri ubasha gukora insulin ihagije

  5. Ifasha mu kurinda umubiri kanseri zinyuranye no gusohoramo imyanda yabyara izindi ndwara

  6. Inazi ifasha kandi mu kurinda no kurwanya indwara zinyuranye z’umutima ndetse no gutuma cholesterol nziza izamuka

  7. Isana ikanafasha imvubura ya thyroid gukora neza

  8. Ifasha mu kurwanya indwara z’impyiko n’ubwandu bunyuranye bwafata uruhago harimo n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari


[caption id="attachment_797" align="alignnone" width="640"]photo_verybig_6030 Zera kuri ibi biti[/caption]

 

Uru rubuto nubwo mu Rwanda rutahera ariko mu bihugu bidukikije rurahaboneka ku bwinshi kandi no mu masoko amwe n’amwe y’imbuto mu Rwanda ruraboneka.

Uzagerageze nawe wumve ibyiza byarwo

Abakunda umuziki mwumve aka karirimbo ka Mohombi aho agira ati "Under the coconut tree"

https://www.youtube.com/watch?v=3NyyolSTbzc

 

Comments