Zimwe mu mpamvu zitera kuma mu gitsina

Mu bibazo bihangayikisha igitsinagore ku bijyanye n’imikorere y’imibiri yabo ku isonga haza kutagira ubushake bwo gukora imibonano no kutaryoherwa na yo naho ku mwanya wa kabiri hakaza kuma mu gitsina no kubura ububobere dore ko ari ikibazo usanga abagore barenga 60% bagira rimwe cyangwa kenshi mu buzima bwabo.
Nubwo usanga uwagize iki kibazo ahita yihutira gushaka imiti yatuma hongera koroha, abandi ugasanga barasigamo amavuta nyamara icyakabaye cyihutirwa ni ukubanza kumenya impamvu noneho wakuraho impamvu yabiteraga nabyo bigashira.
Uku kuma mu gitsina bishobora kugendana n’uburyaryate no kwishimagura ku gitsina inyuma, ndetse ugasanga no gukora imibonano urababara nubwo kuri bamwe bafite iki kibazo iyo bagize ubushake bwo gukora imibonano horoha mo gacye.

Hano tugiye kurebera hamwe impamvu nyamukuru zitera kumagana mu gitsina.


1. Impinduka mu misemburo



Impamvu ya mbere itera kumagara mu gitsina ni impinduka mu misemburo. Izi mpinduka zituruka ku mpamvu nyinshi harimo imiti iboneza urubyaro ikoze mu misemburo (ibinini, inshinge cyangwa agapira ko mu kuboko), gucura, gutwita no konsa.
Ikindi gishobora kubitera ni imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura kanseri, ikaba ishobora kugabanya igipimo cya estrogen uyu ukaba umusemburo uzwiho kuba ugira uruhare mu kugira ububobere.

2. Imiti



Imiti imwe n’imwe ishobora nayo gutera iki kibazo. Muri yo twavuga imiti yo mu bwoko bwa antihistamines ikaba imiti ivura ubwivumbure bw’umubiri (chlorpheniramine, loratadine, cetrizine n’indi ikora nkayo cyangwa yo iba ivanzemo) kimwe n’imiti ikoreshwa mu kuvura asima (salbutamol, prednisone, aminophylline n’indi yose wayisangamo ivanze). Iyi ishobora gutera kuma mu mubiri imbere bityo n’ububobere bukabigenderamo

3. Kutarangiza



Rimwe na rimwe usanga abagore bakora imibonano buri gihe ntibarangize amaherezo birangira babaye ba mukagatare nkuko bakunze kwita abatagira ubwo bubobere. Ibi biterwa nuko ubusanzwe iyo umugore arangiza bituma umubiri we urushaho korohera kandi imitsi ijya mu gitsina ikarushaho gukora neza no gufunguka.

4. Ibitera uburyaryate



Ibi ni ibintu byose bijya ku ruhu ariko bikarubangamira. Aha haravugwa amasabune, amavuta, imibavu n’ibindi byose bisigwa ku ruhu umugore ashobora gukoresha ku myanya ndangagitsina.
Ubusanzwe kirazira gukoresha isabune usukura mu gitsina kimwe no kuhatera imibavu kuko uretse kuhangiza ahubwo byanahatera kwibasirwa na za mikorobi mbi kuko uba wangije izisanzwe zihaba kandi zikenewe. Amakariso nayo ashobora kubitera cyane cyane iyo adakoze muri cotton, ndetse n’ibindi bishyirwa mu gitsina cyangwa inyuma nk’ibikoreshwa mu gihe cy’imihango cyangwa bikoreshwa mu kwica intanga mu gihe cy’imibonano.

5. Guhangayika



Ibi nabyo bigendana no kudatuza, kutishima, kuba ufite ibibazo haba mu rugo cyangwa mu kazi, byose bigira ingaruka mu mikorere y’igitsina. Ibi uretse gutuma wakuma bishobora no gutuma ubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Dusoza



Izi sizo mpamvu gusa zitera kuma mu gitsina kuko bishobora no kuba uburwayi, niyo mpamvu mu gihe ubonye ko nta kibigutera mu byavuzwe hano wakegera inzobere z’abaganga bakaba bagusuzuma bakagufasha.

Comments

  1. Murakoze cyane, aha ni ahantu abagore Bose bagira ibibazo bidashira. mwaturangira se umuganga mwizeye?

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu7 August 2019 at 12:38

    Twandikire kuri 0788553260 utubwire

    ReplyDelete

Post a Comment