Kugira inyota, icyaka, ni ibintu bisanzwe kandi biba ku bantu bose bitewe n’impamvu z’uko haba hagabanyutse amazi mu mubiri hakaba hakenewemo ayandi. Nyamara nanone hari igihe usanga uhorana inyota, wanywa amazi ntigabanyuke, hamwe bakuvugiraho ngo wariye icyiyoni. Aha rero haba hari impamvu yihariye iri kubitera, nkuko tugiye kurebera hamwe zimwe muri zo muri iyi nkuru yacu.
Impamvu iza ku isonga mu zitera kugira inyota ni igabanyuka ry’amazi mu mubiri. Ibi biterwa n’impamvu nyinshi harimo ubushyuhe bwinshi, kubira ibyuya cyane, siporo, impiswi cyangwa kuruka igihe kinini, kimwe no kuba udaheruka kunywa amazi.
Amafunguro amwe n’amwe, kimwe no kunywa inzoga nyinshi biri mu bishobora kugutera kumva ufite inyota, ndetse waba ubikora kenshi ukagira inyota ihoraho. Ibyokurya birimo umunyu mwinshi, urusenda cyangwa ibirungo byinshi ni bimwe mu biryo bitera kugira inyota.
Niba uhorana inyota bishobora kuba ikimenyetso ko urwaye diyabete, cyane cyane iyo bigendana no gushaka kunyara kenshi, guhorana umunaniro no gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse
Iyo isukari ibaye nyinshi mu mubiri impyiko zikora inkari nyinshi zifasha mu gusohora ya sukari nuko bigatuma ubwonko bubwira umubiri ko hakenewe amazi yo gusimbura ayagiye mu nkari, inyota ikaba iraje
Niba uri umugore, ukaba warakoze imibonano ndetse ukaba uri kubona nta mihango iza, kimwe mu bimenyetso by’uko ushobora kuba utwite ni uko uzatangira guhorana inyota. Ibi nabyo bigendana no kunyaragura, gusa ntibikwiye kuguhangayikisha.
Hari imiti imwe n’imwe ushobora kuba uri gufata ikaba yagutera kugira inyota ihoraho. Imiti irimo lithium, imiti ishinzwe kugabanya amazi mu mubiri, imwe mu miti y’indwara zo mu mutwe, ni zimwe mu ngero z’imiti itera guhorana inyota. Niba bikubayeho rero kubera hari imiti uri gufata wasubira kwa muganga bakaba bagabanya urugero wafataga cyangwa bakaguhindurira umuti.
Kunywa amazi ni ingenzi, kandi ni uburyo bwiza bwo kuturinda inyota ya hato na hato. Igipimo udakwiye kujya munsi ku munsi ni ugufata ibiro ufite ukagabanya 30, icyo ubonye ni umubare wa litiro usabwa kunywa. Uyu ni umubare wo hasi, ushaka wanarenzaho
1. Kubura amazi mu mubiri
Impamvu iza ku isonga mu zitera kugira inyota ni igabanyuka ry’amazi mu mubiri. Ibi biterwa n’impamvu nyinshi harimo ubushyuhe bwinshi, kubira ibyuya cyane, siporo, impiswi cyangwa kuruka igihe kinini, kimwe no kuba udaheruka kunywa amazi.
2. Ibyo wariye cyangwa wanyoye
Amafunguro amwe n’amwe, kimwe no kunywa inzoga nyinshi biri mu bishobora kugutera kumva ufite inyota, ndetse waba ubikora kenshi ukagira inyota ihoraho. Ibyokurya birimo umunyu mwinshi, urusenda cyangwa ibirungo byinshi ni bimwe mu biryo bitera kugira inyota.
3. Diyabete
Niba uhorana inyota bishobora kuba ikimenyetso ko urwaye diyabete, cyane cyane iyo bigendana no gushaka kunyara kenshi, guhorana umunaniro no gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse
Iyo isukari ibaye nyinshi mu mubiri impyiko zikora inkari nyinshi zifasha mu gusohora ya sukari nuko bigatuma ubwonko bubwira umubiri ko hakenewe amazi yo gusimbura ayagiye mu nkari, inyota ikaba iraje
4. Gutwita
Niba uri umugore, ukaba warakoze imibonano ndetse ukaba uri kubona nta mihango iza, kimwe mu bimenyetso by’uko ushobora kuba utwite ni uko uzatangira guhorana inyota. Ibi nabyo bigendana no kunyaragura, gusa ntibikwiye kuguhangayikisha.
5. Imiti
Hari imiti imwe n’imwe ushobora kuba uri gufata ikaba yagutera kugira inyota ihoraho. Imiti irimo lithium, imiti ishinzwe kugabanya amazi mu mubiri, imwe mu miti y’indwara zo mu mutwe, ni zimwe mu ngero z’imiti itera guhorana inyota. Niba bikubayeho rero kubera hari imiti uri gufata wasubira kwa muganga bakaba bagabanya urugero wafataga cyangwa bakaguhindurira umuti.
Dusoza
Kunywa amazi ni ingenzi, kandi ni uburyo bwiza bwo kuturinda inyota ya hato na hato. Igipimo udakwiye kujya munsi ku munsi ni ugufata ibiro ufite ukagabanya 30, icyo ubonye ni umubare wa litiro usabwa kunywa. Uyu ni umubare wo hasi, ushaka wanarenzaho
Comments
Post a Comment