Nkuko umwe mu bakunzi bacu yabidusabye reka tuvuge ku kwezi k'umugore.
Nubwo abenshi bajya bagorwa no kubara ibijyanye n'ukwezi kwabo nyamara nukurikira neza iyi nkuru n'izindi zizakurikira uzabimenya ndetse turizera ko uzanabyigisha abandi.
Tubanze tuvuge ko buri mugore agira ukwezi kwe yihariye nubwo ashobora kugira abandi bahuza. Uku kwezi kukaba gushobora kugira iminsi idahinduka (regular) cyangwa se kukagira iminsi ihinduka (irregular).
Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza ukwezi kugufi kugira iminsi 21 (ibyumweru 3) naho ukurekure kukagira iminsi 35 (ibyumweru 5).
Mu kubara uku kwezi uhera ku munsi ubonyeho imihango, ukageza ku munsi ubanziriza imihango ikurikira.
Nk'urugero niba ubonye imihango ku itariki 13/09 ukongera kuyibona ku itariki 07/10 ubwo uzabara uhereye kuri 13/09 ugeze kuri 06/10. Iyo niyo minsi izaba igize uko kwezi.
Ukwezi rero muri rusange kugira ibice bine by ingenzi.
Iki gice niho iyo hatabayeho gusama rya gi risaza nuko ibindi byari byakozwe mu mura byo kwitegura urusoro bigatangira kugenda byiyomora ari byo bikurikirwa no gusohoka kwabyo, bizwi nko kujya mu mihango.
Muri macye ngibyo ibice bigize ukwezi k'umugore.
Ubutaha tuzabirambura muri rusange buri gice ukwacyo ndetse tuzanarebera hamwe uko babara ukwezi

- Igice cya mbere ni igice cy'imihango. Iki gice kimara iminsi iri hagati ya 3 na 7 nubwo kuri bamwe ishobora kurenga 7. Ni cya gihe igi riba ryamaze kubura intanga gabo rigasohokana n'amaraso macye.
- Igice cya kabiri ni igice cyitwa follicular phase. Iki gice niho ibyitwa follicles aribyo bihinduka igi bitangira gukura, ariko follicle imwe ikaganza nuko igakura yonyine.
- Igice cya gatatu Ni igihe cy'uburumbuke. Iki gice gitangira hasigaye iminsi 4 ngo intanga ikure kikageza nyuma y'iminsi 2 intanga ikuze, ku bafite ukwezi kudahindagurika. Muri iki gihe iyo ukoze imibonano uba ufite amahirwe menshi yo gutwita. Gusa ku bafite ukwezi guhindagurika bafite uburyo bwabo bwo kubaramo iki gihe.
- Igice cya Kane Ni igice cyitwa luteal phase kikaba igice gikurikira uburumbuke.
Iki gice niho iyo hatabayeho gusama rya gi risaza nuko ibindi byari byakozwe mu mura byo kwitegura urusoro bigatangira kugenda byiyomora ari byo bikurikirwa no gusohoka kwabyo, bizwi nko kujya mu mihango.
Muri macye ngibyo ibice bigize ukwezi k'umugore.
Ubutaha tuzabirambura muri rusange buri gice ukwacyo ndetse tuzanarebera hamwe uko babara ukwezi
[…] Mu gice giheruka twari twabonye muri rusange ibyerekeye ukwezi kw’umugore aho twari twabonye ko kugizwe n’ibice bigera kuri bine. (Wakongera ukabisoma ukanze hano) […]
ReplyDelete