Ubwandu buterwa n'imiyege cyane cyane iyo mu bwoko bw'umusemburo (levure/yeast) ni nabwo bwitwa candidiasis bukaba ubwandu twakita ko busanzwe kuko si ubwandu bwandurira mu mibonano mpuzabitsina uretse ko ukoze imibonano n'ubufite nawe wabwandura.
Ubusanzwe mu gitsina cy'umugore habamo za bagiteri n'imiyege yo mu bwoko bwa yeast ariko hari igihe iyo miyege iba myinshi (hepfo turabona ikibitera) nuko bigatera uburwayi burangwa ahanini no kwishimagura, uryaryatwa ukanabyimbirwa.
Umuyege witwa Candida uba mu gitsina aho ubana na bagiteri za Lactobacillus zishinzwe ahanini kuwubuza kuba mwinshi ngo urenge urugero.
Gusa haba igihe mu mubiri habamo impinduka zigatuma za bagiteri zidakora neza akazi kazo nuko bigatuma wa muyege wiyongera ukarenga igipimo, ari byo bitera ubwo burwayi.
Impamvu zibitera ni nyinshi, muri zo twavugamo:
Uretse ibyo twavuze hejuru, iyi ndwara muri rusange irangwa n'ibi bikurikira:
Iyi ndwara iravurwa igakira neza, hakaba habaho imiti uhabwa ari uko wayandikiwe na muganga hakanabaho iyo ushobora kwigurira muri farumasi harimo iyo gusiga , iyo guseseka mu gitsina ndetse hanabaho inyobwa.
Mu kwirinda iyi ndwara hari ibyo usabwa gukora hakanabaho ibyo usabwa kureka.
Wigenzuye neza wamenya impamvu igutera kurwara iyi ndwara bityo kumenya aho ituruka bihita bikorohera kuyirinda.

NI IKI GITERA UBU BURWAYI?

- Kuba uri gufata imiti ya antibiyotike (ishobora kugabanya igipimo cya Lactobacillus)
- Kuba utwite
- Kuba ufite diyabete udafata neza imiti
- Kuba ubudahangarwa bwagabanyutse (nabyo biva ku mpamvu zinyuranye)
- Kurya nabi, cyane cyane wirira ibirimo amasukari kuko bifasha ya miyege kwiyongera
- Guhindagurika kw'imisemburo cyane cyane uri hafi kujya mu mihango cyangwa uyivuyemo
- Stress
- Kudasinzira neza
IYI NDWARA IRANGWA N'IKI?
Uretse ibyo twavuze hejuru, iyi ndwara muri rusange irangwa n'ibi bikurikira:
- Kuryaryatwa no kokera ku gitsina
- Kubyimba ibice by'inyuma by'igitsina (abaciye imyeyo nayo irabyimba)
- Kokerwa unyara no kokerwa mu gukora imibonano
- Uduheri
- Kuri bamwe hanaza uruzi rusa n'umweru cyangwa amazi gusa rutanuka (ibi ni byo birutandukanya nuruzanwa nizindi ndwara)
ESE IYI NDWARA IRAVURWA?
Iyi ndwara iravurwa igakira neza, hakaba habaho imiti uhabwa ari uko wayandikiwe na muganga hakanabaho iyo ushobora kwigurira muri farumasi harimo iyo gusiga , iyo guseseka mu gitsina ndetse hanabaho inyobwa.
NI GUTE NAKIRINDA IYI NDWARA
Mu kwirinda iyi ndwara hari ibyo usabwa gukora hakanabaho ibyo usabwa kureka.
Ibyo usabwa gukora:
- Kurya indyo iboneye
- Kurya yawurute y'umwimerere cyangwa gufata ibindi bikongerera Lactobacillus
- Kwambara amakariso akoze muri kotoni gusa, cyangwa se afite kotoni ahajya ku gitsina
- Gufura amakariso ukayanika ku zuba kandi wajya kuyambara ukayatera ipasi
- Guhindura pad (cotex) byibuze buri masaha atandatu (ibyiza ni buri masaha ane)
Ibyo usabwa kwirinda:
- Kwirinda kwambara kenshi imyenda igufashe cyane
- Kwirinda Gukoresha imibavu mu myanya ndangagitsina cyangwa za pads zatewe imibavu
- Kwirinda kwicara mu mazi igihe kinini
- Kwirinda Gukoresha imiti woza mu gitsina
- Kwirinda Kumara akanya mu mazi ashyushye uyicayemo, kimwe no kumara akanya kanini muri sauna
Dusoza
Wigenzuye neza wamenya impamvu igutera kurwara iyi ndwara bityo kumenya aho ituruka bihita bikorohera kuyirinda.
Comments
Post a Comment