Nkore iki ngo nikuremo uwo twamaze gutandukana?

Bijya bibaho ko abantu bakundanaga bagera aho bagatandukana. Gutandukana biva ku mpamvu nyinshi. Benshi batandukana kuko umwe yitwaye nabi mu rukundo, gusa burya hari n’abatandukana kuko basanze badahuje umurongo, imyumvire se, cyangwa hakagira ikibyivangamo nk’imiryango, idini se, n’izindi mpamvu zinyuranye zishobora gutera abakundanye gutandukana.
Tutarebye ku cyatumye mutandukana, gutandukana n’uwo wakundaga birababaza kandi bisaba ubutwari kugirango umwikuremo dore ko hari igihe muba mufitanye byinshi bimukwibutsa cyangwa se mumaranye igihe kinini. Hano twakusanyije ingingo zinyuranye zagufasha kumwikuramo kugirango ubuzima bukomeze bumeze neza.


1. Akira ibyabaye kandi ntubihe umwanya



Kubabara, agahinda nyuma yo gutandukana ni ibisanzwe, ndetse birushaho kubabaza iyo Atari wowe biturutseho. Ariko uko ukomeza kubiha umwanya, wibazaho byinshi, bituma wumva uri mu isi ya wenyine bikaba byarushaho kukongerera agahinda. Aho kubiha umwanya ahubwo gerageza kutabyibazaho, kudatekereza ngo ubu se iyo bigenda gutya na gutya, kuko aho ni ahahise kandi ntiwahahindura. Kubyikuramo ntibyoroha ariko birashoboka.

2. Mureke agende



Wikomeza kumuhamagara, kumwandikira, kuko ntacyo bihindura. Iki kiragoye ndetse cyane. muri iyi minsi y’iterambere, ushobora kureba ko ari online, ukumva urashyugumbwa kumwandikira, ushobora gufata telephone ugashaka kumuhamagara, ariko ibuka ko mwafashe umwanzuro, cyangwa se umwe muri mwe yahisemo ko mubivamo. Afite cyangwa ufite impamvu yatumye muhagarika urukundo, rero rwose mureke agende. Iheshe agaciro kandi wiyubahe mbere yo kubahwa n’undi. Kumukururukaho aho kumugarura bishobora kukugira iciro ry’imigani ndetse bikaba byanakubabaza kurutaho, bidakunze kumugarura.

3. Shaka icyo uhugiraho



Kuguma mu nzu, kwigunga no kwiheza mu bandi Ntabwo ari byiza kuko bituma urushaho kwitekerezaho. Ahubwo shaka uko usohoka, uhure n’abandi, muganire, museke, mutembere, ugire akazi runaka uhugirao, mbese ubwigunge ubusezerere. Bizarushaho kuguha ishusho nziza y’abandi, bigufashe kurema inshuti nshya kandi bikurinde guheranwa n’ibyahise.
Siporo, kubyina, gusurana ni bumwe mu buryo buzakurinda kwigunga

4. Wikibaza ngo iyo…



Iyo urukundo rwasenyutse, ntirushobora kongera kuba nk’urwa mbere niyo wagerageza kurusana ute. Hari icyatumye mutandukana kandi gishobora kuba kitavaho, kandi niyo cyavaho, mu mutwe ntigishobora gusibama. Rero gufata umwanya wawe wibaza icyo wakora ngo musubirane cyangwa se usanasane bishobora kuba ntacyo byatanga. Icyakora niba wumva washobora kongera gukunda byuzuye uwaguhemukiye cyangwa uwo mwakundanaga, bikore ariko mu bwitonzi. Icyakora umenye ko niba mwarapfuye kugutendeka, ntiwizere ko azabicikaho, uko niko kuri. Wenda ushobora kumwakira uko ari mugakomezanya ubizi, ariko bihira bacye.

5. Shakisha ibishya



Hari byinshi bimukwibutsa. Kugirango biveho birasaba ko urema ibishya. Niba hari ahantu mwatembereye, shaka ahandi ujya uhatemberere ku buryo ariho uzajya wibuka, kandi ujyane n’abandi kugirango bikurinde irungu. Icyo utagerageje muri kumwe, ubu ukigerageze, ku buryo gifata umwanya mu ntekerezo zawe.

6. Iyiteho



Ubu noneho uri wenyine. Amafaranga n’igihe byawe urabyigengaho. Iyambike neza, ube heza, mbese wikunde kuko nicyo cya mbere. Shaka akantu gashya wiga nko gutwara imodoka, kwiga piano se, koga, guteka, mbese umwanya wawe wo kuba wenyine ntuwupfushe ubusa. Ibi bizagufasha kwiremamo icyizere kandi bitume ubona ko gutandukana nta gihombo kinini byaguteye.

7. Irinde ibiguhuza nawe kenshi



Mushobora kuba hari ahantu uzi mwahuriraga, gerageza kuhirinda. Yego hari ibigoye kwirinda, niba wenda mukora hamwe, musengera hamwe, n’ibindi. Niba muhuriye mu rubuga rwa whatsapp rumwe, ruveho (niba nta kintu kinini uri bube uhombye), nibiba ngombwa na nimero ye uyisibe mu gihe ucyumva ko ushaka kuvugana na we cyangwa se we agishaka kukuvugisha. Niba warayifashe mu mutwe kuyibagirwa biroroshye. Shaka izindi ufata mu mutwe, nyuma y’igihe uzasanga utakiyibuka. Gusa ibi bireba ahanini babandi bananirwa kwifata no kwihagararaho. Niba ushoboye kwihagararaho, kuyigumana ntacyo bitwaye, na cyane ko nubwo mudakomezanyije mu rukundo ariko ushobora kumukeneraho ubundi bufasha nk’umuntu, nkuko nawe yagukenera. Icyakora ubutumwa mwandikiranaga gerageza kubusiba, kuko kubusoma bishobora kukwangiza mu mutwe.

8. Kunda undi



Nubwo uwo wakundaga birangiye mudakomeje, ariko ibuka ko isi itarangiye. Niba yaguhemukiye, ntibivuze ko n’undi azaza agahemuka, wikumva ko bose ari bamwe. Oya. Guhura n’abantu babi benshi mbere ntibiba bivuze ko abeza batakiriho. Gusa iyi nshuro ubyitwaremo neza. Aho byapfiriye mbere urahazi, haba kuri wowe cyangwa uwo mwakundanaga. Umukunzi mushya azaguhoza amarira, azagukunda aguhe agaciro kandi azakubaha. Nta wamenya wasanga uwo mushya ariwe muzakomezanya ahazaza kugeza ku ndunduro

Dusoza



Izi nama ni ibitekerezo bwite, si ihame. Gusa benshi zarabafashije, kandi inyinshi ni ubuhamya bwatanzwe n’abagiye bagira abo batandukana. Igira ku byahise, bigufashe gutegura ahazaza ariko ahahise ntihaguherane. Izi nama ariko ntizireba ababana, zirareba abasore n’inkumi cyangwa se abamaze gutandukana binyuze mu nkiko. Gusa inama nziza ku babana ni uko hari imirunga irenze urukundo iba ibahuza, harimo n’urubyaro. Kutagira icyo mwumvikanaho ntibyakabaye intandaro yo gutandukana, gusa nanone ngo hataka nyiri ubukozwemo, buri wese aba afite impamvu ze zituma afata umwanzuro runaka.
Reka dusoze tuvuga ngo URUKUNDO NIRWOGERE, RUSANGE N’ABATARUGIRA

Comments