Mukobwa, ukoze ibi wakigarurira umutima w'umusore ukunda

Urumva hageze ngo nawe uve mu nkundo za cyana uve mu cyeragati nawe ufate umwanzuro uhamye ubundi witwa muka kanaka. Nibyo rwose ni byiza burya na wawundi uzakubwira ko atabyitayeho ni uko aba yarabuze andi mahitamo naho ubundi kugira urugo rwawe ntao bisa.

Nuko ugasanga hari umusore mukundana bisanzwe cyangwa se ni na benshi ariko hariho uwo ibyifuzo byawe bigwaho cyane ndetse wareba ugasanga ntawundi mukobwa akunda by’umwihariko

Ukibaza icyo wakora, uko wakitwara ngo utsindire umutima we ukakibura? Soma iyi nkuru urahasanga inama zagufasha kwigarurira umutima w’umusore mukundana kandi utigize igitangaza cyangwa ngo witwaze igitsina dore ko burya IGITSINA GUSA KIDAHAGIJE, kuko kukibona ntibyamugora agishaka.

 


  1. Va mu mikino




Niba wigira ntacyo bimbwiye iyo muri kumwe nyamara yamara umunsi atakuvugishije ukabura amahoro, uri mu mikino. Ibuka ko atareba mu bwonko bwawe ngo amenye ko umukunda koko. Niba umukunda bigaragaze, abibone.


2. Mesa kamwe


 

Dukoresha imbuga nkoranyambaga kenshi mu kuganira no gusabana. Nyamara ushobora kugwa mu mutego wo kutamenya guha agaciro n’umwanya w’ibanze umusore wihebeye. Niba wumva ushaka gufata umwe rukumbi bigaragaze. Si ngombwa ngo wirirwe ubibwira cyangwa ubyandika aho ari ho hose, ariko burya uwakunze kamwe arigaragaza haba mu biganiro, mu ngiro no mu myitwarire.

 

3. Menya ibyo wemerewe n’ivyo utemerewe


 

Kuba wakifotora wambaye bikini amabuno agaragara inda iri hanze, ni uburenganzira bwawe. Ariko se niba wiyemeje guhitamo umwe rukumbi, wumva kwiyereka isi yose bikunguye iki niba udakora akazi kagusaba ayo mafoto cyangwa utari kwamamaza? Bitekerezeho unamenye niba abishima cyangwa abigaya


  1. Iyubahe




Nutiyubaha ntawundi uzakubaha. Ibi byo ntawe ubishidikanyaho. Buri musore yishimira umukobwa wihesha agaciro, wiyubaha kandi utiyandarika ngo yitware nk’icyomanzi. Niba udahahira mu isoko runaka nta mpamvu yo kuryinjiramo kandi niba utari umujii ntukajye mu bajiji

Ese rumva ujya mu kabyiniro ukabyinana n’umuhisi n’umugenzi ari byo bizatuma ubona umusore ugukwiye cyangwa ahubwo uzabona ugushakaho umubiri gusa? Simvuze ngo reka kwidagadura ariko menya umupaka ntarengwa


  1. Mumenye




Ntiwakundana n’umuntu utazi, aha rwose waba wabyishe.

Ni byiza ko umenya neza uwo mukundana, ibyo akora, ibyo akunda, ibyo yanga n’ibindi binyuranye bimwerekeye. Uko kumumenya bizaguha ishusho nyayo yo kumenya niba koko mwashobokana cyangwa se mutahuza. Ikosa benshi bakora ni ukwihutira ishyingirwa abataramarana agahe baziranye ugasanga uko wamubonaga siko ari nuko gatanya ikaba iraje.

6. Muganirize


Kuganira ni inzira y’ibanze mu kongera imibanire n’ubusabane mu bakundana. Muhe umwanya haba imbonankubone, haba ku mbuga nkoranyambaga, umenye uko yaramutse, amerewe, niba ari ku kazi cyangwa mu rugo, mbese umuhe umwanya wawe.


  1. Wimuhisha ahahise




Buri wese agira ahahise heza cyangwa habi. Nib akeneye kumenya uko wabayeho mu hahise kandi hakaba ari habi, mubwize ukuri kandi umubwire umwereka ko aho witwaye nabi wifuza kuhakosora mufatanyije, aho wababaye akaba ariwe waguhoza.mbese utume akugirira impuhwe kandi yumva ko koko mukwiranye kuko umutima wawe wawumuhaye. Aho kugirango akubwirwe n’abandi, ni byiza ko wowe bwite umwibwira

8. Wipiganwa na we


None se niba anyoye inzoga ni ngombwa nawe uyinywe? Niba asohotse nawe usohoke? Oya. Ba wowe ureke nawe abe we, niho muzanamenyera guhana agaciro mu byo mukunda.


  1. Mwubahe wubahe igihe cye




Niba mwahanye gahunda wiyica ku munota wa nyuma kandi udafite impamvu ifatika. Niba udafite icyo kumubwira gifatika wimutesha ibyo arimo ngo umubwire ko umushaka. Kubaha umuntu ukubaha umwanya we bituma nawe abasha kukubaha akanubaha igihe cyawe

 


  1. Wimuhora ibyo atakoze




 

Ushobora kuba warababajwe na benshi mbere ye. Rero siwe ukwiye kuba inzirakarengane ku makosa y’abandi we atagizemo uruhare.

Niba uwo mwatandukanye waramuhoye kuguca inyuma wihita ubitura kuri uwo ngo niba umubonanye n’umukobwa cyangwa usanze hari uwo bandikiranye ubigire intambara umucyurire ibyo atakoze

 


  1. Niba musohokanye muhe ibyishimo




 

Kuba yafashe cyangwa wafashe akanya ko gusohokana na we ngo musangire mwishimane, tuma ako kanya kaba agahora kibukwa iteka kandi mwese muryoherwe n’ibyo bihe. Gerageza utume uwo munsi utazibagirana. Amagambo ukoresha, inseko, imyitwarire, bitume aryoherwa kandi yishima

 

12. Ba umunyampuhwe


 

Kuba umunyampuhwe bivuze kugaragaza umutima w’ubugwaneza, kugaragaza urukundo no kumwitaho ukamenya icyamubabaje, niba yarwaye ukamuba hafi, mbese ku buryo kuba uhari kuri we abibonamo igisubizo cya byose. Numusura ntutinye kumutekera, kumukorera isuku, kumufurira…




  1. Rema urwibutso hagati yanyu aho kugarura ibyahise byawe




 

Nibyo koko hari byinshi wakibuka ndetse bibabaje hagati yawe n’abo watandukanye na bo ariko se kubigarura bimaze iki hagati yanyu? Ahubwo nicyo gihe ngo mureme ibindi byiza hagati yanyu muzajya muratira abandi bose n’abazabakomokaho

 


  1. Igirire icyizere




 

Wikumva ko udashobora kumurutira abandi baba abo batandukanye cyangwa se abandi bakobwa bahari. Ahubwo iyumvemo ko ubaruta kandi ufite icyo ubarusha azagukurikiraho. Imyitwarire yawe niyo izatuma mugumana cyangwa mugatandukana


  1. Ba wowe ubwawe




Wigira uwo wigana cyangwa ngo ugire imyitwarire idasanzwe kugirango umwemeze cyangwa umwigarurire. Oya. Ba wowe, ukomeze kuba uko wari uri ahubwo ibyo uzi bibi byatuma atakwemera ari byo ureka. Naho kwiyambika ukundi, kwisiga ukundi, byo ubwabyo ta rukundo rudasanzwe byazana nubwo bishobora kugendana n’ibigezweho

 
Abwirwa benshi akumva bene yo

Comments

  1. […] soma hano ibi byerekeye abakobwa: Mukobwa, ukoze ibi wakigarurira umutima w’umusore ukunda […]

    ReplyDelete

Post a Comment