Urumva hageze ngo nawe uve mu nkundo za cyana uve mu cyeragati nawe ufate umwanzuro uhamye ubundi witwa muka kanaka. Nibyo rwose ni byiza burya na wawundi uzakubwira ko atabyitayeho ni uko aba yarabuze andi mahitamo naho ubundi kugira urugo rwawe ntao bisa.
Nuko ugasanga hari umusore mukundana bisanzwe cyangwa se ni na benshi ariko hariho uwo ibyifuzo byawe bigwaho cyane ndetse wareba ugasanga ntawundi mukobwa akunda by’umwihariko
Ukibaza icyo wakora, uko wakitwara ngo utsindire umutima we ukakibura? Soma iyi nkuru urahasanga inama zagufasha kwigarurira umutima w’umusore mukundana kandi utigize igitangaza cyangwa ngo witwaze igitsina dore ko burya IGITSINA GUSA KIDAHAGIJE, kuko kukibona ntibyamugora agishaka.
Niba wigira ntacyo bimbwiye iyo muri kumwe nyamara yamara umunsi atakuvugishije ukabura amahoro, uri mu mikino. Ibuka ko atareba mu bwonko bwawe ngo amenye ko umukunda koko. Niba umukunda bigaragaze, abibone.
Dukoresha imbuga nkoranyambaga kenshi mu kuganira no gusabana. Nyamara ushobora kugwa mu mutego wo kutamenya guha agaciro n’umwanya w’ibanze umusore wihebeye. Niba wumva ushaka gufata umwe rukumbi bigaragaze. Si ngombwa ngo wirirwe ubibwira cyangwa ubyandika aho ari ho hose, ariko burya uwakunze kamwe arigaragaza haba mu biganiro, mu ngiro no mu myitwarire.
Kuba wakifotora wambaye bikini amabuno agaragara inda iri hanze, ni uburenganzira bwawe. Ariko se niba wiyemeje guhitamo umwe rukumbi, wumva kwiyereka isi yose bikunguye iki niba udakora akazi kagusaba ayo mafoto cyangwa utari kwamamaza? Bitekerezeho unamenye niba abishima cyangwa abigaya
Nutiyubaha ntawundi uzakubaha. Ibi byo ntawe ubishidikanyaho. Buri musore yishimira umukobwa wihesha agaciro, wiyubaha kandi utiyandarika ngo yitware nk’icyomanzi. Niba udahahira mu isoko runaka nta mpamvu yo kuryinjiramo kandi niba utari umujii ntukajye mu bajiji
Ese rumva ujya mu kabyiniro ukabyinana n’umuhisi n’umugenzi ari byo bizatuma ubona umusore ugukwiye cyangwa ahubwo uzabona ugushakaho umubiri gusa? Simvuze ngo reka kwidagadura ariko menya umupaka ntarengwa
Ntiwakundana n’umuntu utazi, aha rwose waba wabyishe.
Ni byiza ko umenya neza uwo mukundana, ibyo akora, ibyo akunda, ibyo yanga n’ibindi binyuranye bimwerekeye. Uko kumumenya bizaguha ishusho nyayo yo kumenya niba koko mwashobokana cyangwa se mutahuza. Ikosa benshi bakora ni ukwihutira ishyingirwa abataramarana agahe baziranye ugasanga uko wamubonaga siko ari nuko gatanya ikaba iraje.
Kuganira ni inzira y’ibanze mu kongera imibanire n’ubusabane mu bakundana. Muhe umwanya haba imbonankubone, haba ku mbuga nkoranyambaga, umenye uko yaramutse, amerewe, niba ari ku kazi cyangwa mu rugo, mbese umuhe umwanya wawe.
Buri wese agira ahahise heza cyangwa habi. Nib akeneye kumenya uko wabayeho mu hahise kandi hakaba ari habi, mubwize ukuri kandi umubwire umwereka ko aho witwaye nabi wifuza kuhakosora mufatanyije, aho wababaye akaba ariwe waguhoza.mbese utume akugirira impuhwe kandi yumva ko koko mukwiranye kuko umutima wawe wawumuhaye. Aho kugirango akubwirwe n’abandi, ni byiza ko wowe bwite umwibwira
None se niba anyoye inzoga ni ngombwa nawe uyinywe? Niba asohotse nawe usohoke? Oya. Ba wowe ureke nawe abe we, niho muzanamenyera guhana agaciro mu byo mukunda.
Niba mwahanye gahunda wiyica ku munota wa nyuma kandi udafite impamvu ifatika. Niba udafite icyo kumubwira gifatika wimutesha ibyo arimo ngo umubwire ko umushaka. Kubaha umuntu ukubaha umwanya we bituma nawe abasha kukubaha akanubaha igihe cyawe
Ushobora kuba warababajwe na benshi mbere ye. Rero siwe ukwiye kuba inzirakarengane ku makosa y’abandi we atagizemo uruhare.
Niba uwo mwatandukanye waramuhoye kuguca inyuma wihita ubitura kuri uwo ngo niba umubonanye n’umukobwa cyangwa usanze hari uwo bandikiranye ubigire intambara umucyurire ibyo atakoze
Kuba yafashe cyangwa wafashe akanya ko gusohokana na we ngo musangire mwishimane, tuma ako kanya kaba agahora kibukwa iteka kandi mwese muryoherwe n’ibyo bihe. Gerageza utume uwo munsi utazibagirana. Amagambo ukoresha, inseko, imyitwarire, bitume aryoherwa kandi yishima
Kuba umunyampuhwe bivuze kugaragaza umutima w’ubugwaneza, kugaragaza urukundo no kumwitaho ukamenya icyamubabaje, niba yarwaye ukamuba hafi, mbese ku buryo kuba uhari kuri we abibonamo igisubizo cya byose. Numusura ntutinye kumutekera, kumukorera isuku, kumufurira…
Nibyo koko hari byinshi wakibuka ndetse bibabaje hagati yawe n’abo watandukanye na bo ariko se kubigarura bimaze iki hagati yanyu? Ahubwo nicyo gihe ngo mureme ibindi byiza hagati yanyu muzajya muratira abandi bose n’abazabakomokaho
Wikumva ko udashobora kumurutira abandi baba abo batandukanye cyangwa se abandi bakobwa bahari. Ahubwo iyumvemo ko ubaruta kandi ufite icyo ubarusha azagukurikiraho. Imyitwarire yawe niyo izatuma mugumana cyangwa mugatandukana
Wigira uwo wigana cyangwa ngo ugire imyitwarire idasanzwe kugirango umwemeze cyangwa umwigarurire. Oya. Ba wowe, ukomeze kuba uko wari uri ahubwo ibyo uzi bibi byatuma atakwemera ari byo ureka. Naho kwiyambika ukundi, kwisiga ukundi, byo ubwabyo ta rukundo rudasanzwe byazana nubwo bishobora kugendana n’ibigezweho

Va mu mikino

2. Mesa kamwe

3. Menya ibyo wemerewe n’ivyo utemerewe
Kuba wakifotora wambaye bikini amabuno agaragara inda iri hanze, ni uburenganzira bwawe. Ariko se niba wiyemeje guhitamo umwe rukumbi, wumva kwiyereka isi yose bikunguye iki niba udakora akazi kagusaba ayo mafoto cyangwa utari kwamamaza? Bitekerezeho unamenye niba abishima cyangwa abigaya
Iyubahe
Nutiyubaha ntawundi uzakubaha. Ibi byo ntawe ubishidikanyaho. Buri musore yishimira umukobwa wihesha agaciro, wiyubaha kandi utiyandarika ngo yitware nk’icyomanzi. Niba udahahira mu isoko runaka nta mpamvu yo kuryinjiramo kandi niba utari umujii ntukajye mu bajiji
Ese rumva ujya mu kabyiniro ukabyinana n’umuhisi n’umugenzi ari byo bizatuma ubona umusore ugukwiye cyangwa ahubwo uzabona ugushakaho umubiri gusa? Simvuze ngo reka kwidagadura ariko menya umupaka ntarengwa
Mumenye
Ntiwakundana n’umuntu utazi, aha rwose waba wabyishe.
Ni byiza ko umenya neza uwo mukundana, ibyo akora, ibyo akunda, ibyo yanga n’ibindi binyuranye bimwerekeye. Uko kumumenya bizaguha ishusho nyayo yo kumenya niba koko mwashobokana cyangwa se mutahuza. Ikosa benshi bakora ni ukwihutira ishyingirwa abataramarana agahe baziranye ugasanga uko wamubonaga siko ari nuko gatanya ikaba iraje.
6. Muganirize
Kuganira ni inzira y’ibanze mu kongera imibanire n’ubusabane mu bakundana. Muhe umwanya haba imbonankubone, haba ku mbuga nkoranyambaga, umenye uko yaramutse, amerewe, niba ari ku kazi cyangwa mu rugo, mbese umuhe umwanya wawe.
Wimuhisha ahahise
Buri wese agira ahahise heza cyangwa habi. Nib akeneye kumenya uko wabayeho mu hahise kandi hakaba ari habi, mubwize ukuri kandi umubwire umwereka ko aho witwaye nabi wifuza kuhakosora mufatanyije, aho wababaye akaba ariwe waguhoza.mbese utume akugirira impuhwe kandi yumva ko koko mukwiranye kuko umutima wawe wawumuhaye. Aho kugirango akubwirwe n’abandi, ni byiza ko wowe bwite umwibwira
8. Wipiganwa na we
None se niba anyoye inzoga ni ngombwa nawe uyinywe? Niba asohotse nawe usohoke? Oya. Ba wowe ureke nawe abe we, niho muzanamenyera guhana agaciro mu byo mukunda.
Mwubahe wubahe igihe cye
Niba mwahanye gahunda wiyica ku munota wa nyuma kandi udafite impamvu ifatika. Niba udafite icyo kumubwira gifatika wimutesha ibyo arimo ngo umubwire ko umushaka. Kubaha umuntu ukubaha umwanya we bituma nawe abasha kukubaha akanubaha igihe cyawe
Wimuhora ibyo atakoze
Ushobora kuba warababajwe na benshi mbere ye. Rero siwe ukwiye kuba inzirakarengane ku makosa y’abandi we atagizemo uruhare.
Niba uwo mwatandukanye waramuhoye kuguca inyuma wihita ubitura kuri uwo ngo niba umubonanye n’umukobwa cyangwa usanze hari uwo bandikiranye ubigire intambara umucyurire ibyo atakoze
Niba musohokanye muhe ibyishimo
Kuba yafashe cyangwa wafashe akanya ko gusohokana na we ngo musangire mwishimane, tuma ako kanya kaba agahora kibukwa iteka kandi mwese muryoherwe n’ibyo bihe. Gerageza utume uwo munsi utazibagirana. Amagambo ukoresha, inseko, imyitwarire, bitume aryoherwa kandi yishima
12. Ba umunyampuhwe
Kuba umunyampuhwe bivuze kugaragaza umutima w’ubugwaneza, kugaragaza urukundo no kumwitaho ukamenya icyamubabaje, niba yarwaye ukamuba hafi, mbese ku buryo kuba uhari kuri we abibonamo igisubizo cya byose. Numusura ntutinye kumutekera, kumukorera isuku, kumufurira…
Rema urwibutso hagati yanyu aho kugarura ibyahise byawe
Nibyo koko hari byinshi wakibuka ndetse bibabaje hagati yawe n’abo watandukanye na bo ariko se kubigarura bimaze iki hagati yanyu? Ahubwo nicyo gihe ngo mureme ibindi byiza hagati yanyu muzajya muratira abandi bose n’abazabakomokaho
Igirire icyizere
Wikumva ko udashobora kumurutira abandi baba abo batandukanye cyangwa se abandi bakobwa bahari. Ahubwo iyumvemo ko ubaruta kandi ufite icyo ubarusha azagukurikiraho. Imyitwarire yawe niyo izatuma mugumana cyangwa mugatandukana
Ba wowe ubwawe
Wigira uwo wigana cyangwa ngo ugire imyitwarire idasanzwe kugirango umwemeze cyangwa umwigarurire. Oya. Ba wowe, ukomeze kuba uko wari uri ahubwo ibyo uzi bibi byatuma atakwemera ari byo ureka. Naho kwiyambika ukundi, kwisiga ukundi, byo ubwabyo ta rukundo rudasanzwe byazana nubwo bishobora kugendana n’ibigezweho
Abwirwa benshi akumva bene yo
[…] soma hano ibi byerekeye abakobwa: Mukobwa, ukoze ibi wakigarurira umutima w’umusore ukunda […]
ReplyDelete