Icyayi cyangwa ikawa? Hitamo

Usanga benshi bibaza niba icyayi ari cyiza kurenza ikawa cyangwa se niba ikawa ariyo nziza kurusha icyayi.

Ibi byo kunywa bibiri nubwo bihurira ku kuba byose ahanini binyobwa bishyushye, bikaba bibonekamo caffeine, ariko bifite byinshi bitandukaniyeho nkuko tugiye kubireba, noneho turasoza twerekana icyo wagahisemo muri byombi.

IKAWA





Ikawa nkuko izina ryayo ribivuga ni ikinyobwa gitunganywa hifashishijwe amajyane akozwe mu mbuto z'ikawa zitunganyirizwa mu nganda. Ibamo amoko anyuranye, gusa akamaro kaba kamwe. Ikawa ikaba ibonekamo caffeine, ibinyabutabire binyuranye ndetse n'intungamubiri.

Ikawa ikaba iri ku isonga mu binyobwa bikunzwe dore ko ku isi yose buri mwaka hanyobwa udukombe miliyari 400 twayo.
Ikawa benshi bayikundira ko ari inkabura bakayifata mu gitondo mbere yo gutangira imirimo. Kuba inkabura (stimulant) biterwa nuko ikungahaye kuri caffeine aho mu gakombe gato usangamo hafi 100mg za caffeine.

Caffeine ikaba inkabura yongera umuvuduko w'amaraso, uko umutima utera, ndetse inafasha umubiri mu mikorere yawo aho iri mu bifasha gutakaza ibiro.

Ikawa kandi ivugwaho kugabanya ibyago byo kurwara indwara z'umwijima na kanseri y'umwijima. Izwiho kandi gufasha kwibuka aho irinda indwara yo kwibagirwa izwi nka Alzheimer's disease. Ishobora no kurinda kandi diyabete na zimwe mu ndwara z'umutima iyo INYOWE MU RUGERO.

ICYAYI





Icyayi nacyo kiboneka mu moko anyuranye haba black tea, green tea, white tea gusa cyose gikorwa hagendewe ku mababi y'icyayi akenshi asarurwa akiri ibitontome noneho agatunganywa hagendewe ku bwoko bw'icyayi gikenewe.

Ubwinshi bwa caffeine yo mu cyayi bugendera ku bwoko bwacyo ndetse n'igihe umara ugitetse. Iyo ukoresheje tea bags ubona caffeine nkeya ugereranyije n'uwakoresheje amajyane asanzwe akayavanga n'amazi agacanirana.

Gusa uko wagitegura kose, caffeine yo mu cyayi iba nkeya ugereranyije n'iboneka mu ikawa.

Mu cyayi, by'umwihariko green tea/the vert habonekamo ibisohora imyanda n'uburozi mu mubiri bikawusukura nka ECG (epigallocatechin gallate) izwiho kurwanya diyabete no kurinda kanseri.

Abakunzi b'icyayi kandi basaza batinze ndetse n'amagufa yabo atinda kwangirika ugereranyije na bagenzi babo bikundira agakawa.

Gusa nabo iyo banywa icyayi bagakabya bagira ikibazo cyo kutinjiza ubutare bikaba byabatera ibibazo bijyana no kubura ubutare mu mubiri, nubwo bidakunze kubaho.

NONE WAHITAMO IKI?



Nkuko tubibonye buri cyose gifite ibyiza byacyo ariko twarebera ubwiza tugendeye kuri caffeine ibonekamo. Kuko caffeine nyinshi igendana n'ibibazo by'umutima, kubura ibitotsi no kwangirika amagufa, kandi ikaba ari nyinshi mu ikawa ugereranyije n'icyayi, ibyiza byaba guhitamo icyayi, noneho by'umwihariko green tea.
Wahitamo ikawa nturenze udutasi tubiri ku munsi, kamwe mu gitondo kagufasha gukora akazi, akandi mu masaha y'igicamunsi kuko bwije itera ibibazo byo kudasinzira neza.
Byose ariko TUNYWE MU RUGERO

Comments