Buri mubyeyi wese aba yifuza ko umwana we azakurana ubwenge ndetse akazavamo umuntu w’ingirakamaro haba mu muryango ndetse no ku giti cye. Yego siko abana bacu bose bazaba nak ba Einstein, Niels Bohr, Mandeleev, Louis Pasteur, Fleming n’abandi bahanga banyuranye isi yagize; ariko nanone nta wishimira kubona umwana we adakuza ubwenge nk’uko akuza igihagararo.
Nubwo bamwe biyumvisha ko ibi kubigeraho bisaba ibintu by’agatangaza ndetse binagoye, ariko burya hari byinshi byoroshye wakorera umwana wawe bikamufasha gukura neza mu bwenge nkuko hano tugiye kubivugaho.

Konsa umwana ushobora kubifata nk’ibintu bisanzwe ariko ni cyo kintu cya mbere gifasha umwana gukura mu bwenge. Iyo uri konsa umwana uba umureba mu maso kandi uzarebe neza nawe yonka akureba. Uko umwana yonka hari ukuntu aba ameze nk’uwivugisha, wowe mubyeyi genda umwigana, mumere nk’abari kuganira. Ibi bimufasha gukoresha ubwonko bwe kandi uko akura bimufasha kuzavuga vuba.

Iyo uri kuririmbira umwana ubikora ubyitondeye kandi ukoresha akenshi ijwi rimeze nyine nk’iry’umwana. Ibi bishimisha umwana kandi bigakangura ubwenge bwe. Bimufasha kuzamenya kuvuga, kandi bikamwigisha ibyerekeye kwitsa, kuzamura no kumanura ijwi ibi bikaba ingenzi igihe ari kwiga gusoma. Wamuririmbira indirimbo z’abana cyangwa izindi zisanzwe, gusa ukamuririmbira mu rurimi mukoresha kenshi mu rugo, bikaba byiza cyane ari ururimi kavukire.

Guhindurira umwana ushobora kumva ko ntaho bihuriye n’ubwonko ariko ushatse wabihuza kuko igikorwa cyose ukorera umwana kigira ingaruka ku bwonko bwe. Usanga abana bamwe iyo bamaze kunyara cyangwa kwituma bahita barira agatuza ari uko umuhinduriye. Muhindurire umuvugisha, umubwira impamvu umuhinduriye, umubwira icyo ugiye gukurikizaho, bizatuma akura azi gutunganya ibintu no kubishyira ku murongo.

Igihe cyo kuhagira umwana ni igihe cyiza atangira kwigiramo imibare n’ubumenyi. Uko ayakubita agaseka, uko akaragamo ikiganza, uko ayayora cyangwa se ayamena, aba ashishikajwe no kureba ibiri kuba kuri ayo mazi. Ubu bugenge n’iyi mibare bimufungura ubwonko kandi iyo umufashije muri ibyo bikorwa bye bigira akamaro kanini akuze. Uko umuririmbira iyo umwoza bifasha mu mivugire ye, uko akina n’urufuro, rukagenda nyuma rukagaruka bizamwigisha ko ibintu bibaho Atari ibigaragara gusa, ko bishobora kuba bigaragara nyuma ntabibone, nyuma bikagaruka.

Igihe cyo guhaha ni igihe cyo kwigisha umwana kumenya gutandukanya ibintu, uko biteye, ubunini, ibara, impumuro, no kubara. Niyo mutaba mwajyanye kubihaha, niba ugeze mu rugo dore ko umwana aba afite amatsiko yo kumenya ibyo uzanye niho wahera umwereka buri kimwe ukwacyo uti izi ni inyanya, baraziteka ariko baranazihekenya, uyu ni umuceri wo barawuteka gusa, iyi ni watermelon bayirya idatetse (ubutaha nuhaha igihaza uzamwereka ko cyo bagiteka) …

Iyo uri gutemberana n’umwana hari byinshi abasha kuvumbura no kumenya ndetse uzasanga ko akubaza ibibazo byinshi binyuranye. Azakubaza ndetse bimwe ushobora kuburira ibisubizo, kandi kumufindikiranya ntazabyemera, kimwe nuko kumubeshya Atari byiza. Ashobora kuzakubaza impamvu ikirere gisa ubururu, akubaze impamvu ihene itavuga nk’inka, uzamusobanurira ko inka Atari imbwa nini n’ibindi byinshi. Ibi byose bizaba biri mu gukuza ubwenge bwe kandi bizamufasha ahazaza he.

Igihe cyo kurya ni igihe cyo kumenyereza umwana gukoresha amaboko ye, kwita ku bintu, kumenya ubushyuhe n’ubukonje, umunyu n’isukari, ibiryoha n’ibisharira, kandi bimufasha kuvumbura byinshi. Urugero ni igihe amennye isahani, azabona ko agomba kujya ayiterura yigengesereye, kandi kumutontomera sibyo bicyemura ikibazo ahubwo icya ngombwa ni ukumufasha umwereka uko byagakozwe neza ntihagire icyangirika.

Igihe cyo kuryama ni igihe cyo abana bagomba kuruhura ubwonko kandi ni igihe cy’ingenzi mu mikurire y’ubwonko bwabo. Ni byiza ko ubageza aho baryama kandi ukagira ikintu ubakorera mbere yo gusinzira. Ushobora kubasomera inkuru runaka, kubacira umugani, kubereka ishusho runaka ukayibasobanurira, nuko ukabasezera bakaryama. Bituma basinzira neza kandi gusinzira neza ni ingenzi ku bwonko.
Mubyeyi rero, menya ko hari byinshi wakoraga utazi ko bifasha mu mikurire y’umwana mu mitekerereze maze uhere ubu ubyitaho kandi ubiha umwanya bizafasha umwana wawe.
Uburere buruta ubuvuke.

Kumwonsa

Kuririmba

Kumuhindurira

Kumwuhagira

Guhaha

Igihe cyo guhaha ni igihe cyo kwigisha umwana kumenya gutandukanya ibintu, uko biteye, ubunini, ibara, impumuro, no kubara. Niyo mutaba mwajyanye kubihaha, niba ugeze mu rugo dore ko umwana aba afite amatsiko yo kumenya ibyo uzanye niho wahera umwereka buri kimwe ukwacyo uti izi ni inyanya, baraziteka ariko baranazihekenya, uyu ni umuceri wo barawuteka gusa, iyi ni watermelon bayirya idatetse (ubutaha nuhaha igihaza uzamwereka ko cyo bagiteka) …
Gutembera

Iyo uri gutemberana n’umwana hari byinshi abasha kuvumbura no kumenya ndetse uzasanga ko akubaza ibibazo byinshi binyuranye. Azakubaza ndetse bimwe ushobora kuburira ibisubizo, kandi kumufindikiranya ntazabyemera, kimwe nuko kumubeshya Atari byiza. Ashobora kuzakubaza impamvu ikirere gisa ubururu, akubaze impamvu ihene itavuga nk’inka, uzamusobanurira ko inka Atari imbwa nini n’ibindi byinshi. Ibi byose bizaba biri mu gukuza ubwenge bwe kandi bizamufasha ahazaza he.
Igihe cyo kurya

Igihe cyo kurya ni igihe cyo kumenyereza umwana gukoresha amaboko ye, kwita ku bintu, kumenya ubushyuhe n’ubukonje, umunyu n’isukari, ibiryoha n’ibisharira, kandi bimufasha kuvumbura byinshi. Urugero ni igihe amennye isahani, azabona ko agomba kujya ayiterura yigengesereye, kandi kumutontomera sibyo bicyemura ikibazo ahubwo icya ngombwa ni ukumufasha umwereka uko byagakozwe neza ntihagire icyangirika.
Kuryama

Igihe cyo kuryama ni igihe cyo abana bagomba kuruhura ubwonko kandi ni igihe cy’ingenzi mu mikurire y’ubwonko bwabo. Ni byiza ko ubageza aho baryama kandi ukagira ikintu ubakorera mbere yo gusinzira. Ushobora kubasomera inkuru runaka, kubacira umugani, kubereka ishusho runaka ukayibasobanurira, nuko ukabasezera bakaryama. Bituma basinzira neza kandi gusinzira neza ni ingenzi ku bwonko.
Mubyeyi rero, menya ko hari byinshi wakoraga utazi ko bifasha mu mikurire y’umwana mu mitekerereze maze uhere ubu ubyitaho kandi ubiha umwanya bizafasha umwana wawe.
Uburere buruta ubuvuke.
Comments
Post a Comment