Utu tubuto turi mu tubuto tumaze gusakara aho abantu batangiriye kumenya no gusobanukirwa ibyerekeye imirire. Iri zina ryatwo risobanura ingufu (chia= energy) kandi ni mu gihe kuko dukungahaye ku bitera ingufu mu mubiri. Ni utubuto dufite inkomoko muri amerika y’amajyepfo (ikunze kwitwa Latino America) mu bihugu bya Mexico na Guatemala.
Utu tubuto dukungahaye ku ntungamubiri, vitamin n’imyunyungugu aho twavuga ibinure bya omega-3, poroteyine, ingufu (calories), vitamin A, B zinyuranye, C, E, D, manganese, phosphore, calcium, zinc, umuringa, potassium, ubutare, iode, … bikaba ari byo bituma tugira akamaro gakurikira.
Utu tubuto dukungahaye ku bisukura umubiri biwukuramo imyanda n’uburozi. Akenshi iyi myanda itera uruhu kuzana iminkanyari no gusaza imburagihe. Utu tubuto rero akamaro katwo ni ukurinda uruhu no kurutera gusa neza.
Utu tubuto kandi dukungahaye kuri fibre bikaba bituma tuba utubuto twiza two gushyira ku ifunguro ryawe. Izo fibre zituma igifu kibasha gusya neza ibikigiyemo bigafasha mu igogorwa bikakurinda impatwe n’impiswi.
Ibinure bya omega, fibre n’ibisukura umubiri biri muri utu tubuto bituma tuba twiza ku mikorere y’umutima.
Utu tubuto tukaba tuzwiho kurwanya kubyimbirwa n’ibindi bibazo bishobora gufata umutima. Dufasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no kurwanya cholesterol olm biwiho gutuma imiyoboro y’amaraso ifungana
Kubera bya binure bya omega-3 ndetse na fibre, ubushakashatsi bugaragaza ko utu tubuto dutuma umubiri ubasha gukoresha neza insulin bityo igipimo cy’isukari mu maraso kikaringanira. Ndetse ku bashaka kugabanya ibiro, iyo utabashije kubona umugati w’ikigina ufata usanzwe ukarenzaho utubuto twa chia. Bituma isukari itazamuka
Nkuko nubundi izina ribisobanura, utu tubuto tuzwiho kongerera ingufu umubiri kuko dutuma umubiri ubasha kubika isukari ukeneye gukoresha nko mu gihe cya siporo cyane cyane ku bakoresha siporo yo kwiruka.
Ndetse kuba harimo poroteyine bituma utu tubuto tuba twiza mu bakora siporo yo kubaka umubiri kuko bifasha mu gusana imikaya no gutuma hakorwa indi.
Utu tubuto dukungahaye kuri kalisiyumu kandi ni umunyungugu w’ingenzi mu mikorere y’amagufa, ufatanyije na manganese nayo ibonekamo.
Ibipimo bigaragaza ko muri garama hafi 30 z’utu tubuto (ibiyiko binini 2) usangamo 18% bya calcium ukeneye ku munsi na 30% za manganese ukeneye ku munsi. Ibi bigatuma rero ubasha kugira amagufa akomeye
Utu tubuto dufite umwihariko wo kuba dukungahaye kuri poroteyine nanone tukaba dutera imbaraga mu mubiri. Ibi bituma kudukoresha bitera umubiri ingufu ariko nanone utariye byinshi nuko umubiri ugakoresha ibinure byawo aribyo bituma ibiro bigabanyuka. Kutuvanga n’ubuki ku ifunguro rya nijoro bifasha mu mikorere y’umubiri (tuzavuga akamaro ko kubivanga mu nkuru yindi)
Utu tubuto tubonekamo ALA, ubwoko bw’ibinure bya omega-3 biboneka mu bimera. Ibi binure rero bikaba bifasha mu kurwanya by’umwihariko kanseri y’amabere ndetse na kanseri y’inkondo y’umura. Ubushakashatsi bwerekanye ko iyi ALA ifasha mu gutuma uturemangingo dutera kanseri dupfa, kandi ntibigire ingaruka ku turemangingo tundi.
Kwa gukungahara kuri calcium, phosphore, vitamin A na zinc bituma utu tubuto tuba ingenzi ku buzima bwo mu kanwa. Calcium ni ingenzi mu gutuma amenyo akomera, zinc ikayarinda kuzaho ingese, naho vitamin A na phosphore bifatanya mu kurinda impumuro mbi mu kanwa no kurwanaya mikorobe mbi zakangiza amenyo.
Utu tubuto mu kuturya ushobora kuvanga n’ibyokurya, kuduhekenya twonyine, kudusya ukavanga n’igikoma cyangwa ikindi cyokunywa, ndetse ushobora no kudushyira ku mugati cyangwa kutwinika mu mazi ukaza kuduhekenyana na yo.

1. Kugira uruhu rwiza

2. Gufasha mu igogorwa
Utu tubuto kandi dukungahaye kuri fibre bikaba bituma tuba utubuto twiza two gushyira ku ifunguro ryawe. Izo fibre zituma igifu kibasha gusya neza ibikigiyemo bigafasha mu igogorwa bikakurinda impatwe n’impiswi.
3. Gufasha umutima
Ibinure bya omega, fibre n’ibisukura umubiri biri muri utu tubuto bituma tuba twiza ku mikorere y’umutima.
Utu tubuto tukaba tuzwiho kurwanya kubyimbirwa n’ibindi bibazo bishobora gufata umutima. Dufasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no kurwanya cholesterol olm biwiho gutuma imiyoboro y’amaraso ifungana
4. Kuringaniza isukari
Kubera bya binure bya omega-3 ndetse na fibre, ubushakashatsi bugaragaza ko utu tubuto dutuma umubiri ubasha gukoresha neza insulin bityo igipimo cy’isukari mu maraso kikaringanira. Ndetse ku bashaka kugabanya ibiro, iyo utabashije kubona umugati w’ikigina ufata usanzwe ukarenzaho utubuto twa chia. Bituma isukari itazamuka
5. Kongera ingufu
Nkuko nubundi izina ribisobanura, utu tubuto tuzwiho kongerera ingufu umubiri kuko dutuma umubiri ubasha kubika isukari ukeneye gukoresha nko mu gihe cya siporo cyane cyane ku bakoresha siporo yo kwiruka.
Ndetse kuba harimo poroteyine bituma utu tubuto tuba twiza mu bakora siporo yo kubaka umubiri kuko bifasha mu gusana imikaya no gutuma hakorwa indi.
6. Amagufa akomeye
Utu tubuto dukungahaye kuri kalisiyumu kandi ni umunyungugu w’ingenzi mu mikorere y’amagufa, ufatanyije na manganese nayo ibonekamo.
Ibipimo bigaragaza ko muri garama hafi 30 z’utu tubuto (ibiyiko binini 2) usangamo 18% bya calcium ukeneye ku munsi na 30% za manganese ukeneye ku munsi. Ibi bigatuma rero ubasha kugira amagufa akomeye
7. Ifasha mu kugabanya ibiro
Utu tubuto dufite umwihariko wo kuba dukungahaye kuri poroteyine nanone tukaba dutera imbaraga mu mubiri. Ibi bituma kudukoresha bitera umubiri ingufu ariko nanone utariye byinshi nuko umubiri ugakoresha ibinure byawo aribyo bituma ibiro bigabanyuka. Kutuvanga n’ubuki ku ifunguro rya nijoro bifasha mu mikorere y’umubiri (tuzavuga akamaro ko kubivanga mu nkuru yindi)
8. Kurwanya kanseri
Utu tubuto tubonekamo ALA, ubwoko bw’ibinure bya omega-3 biboneka mu bimera. Ibi binure rero bikaba bifasha mu kurwanya by’umwihariko kanseri y’amabere ndetse na kanseri y’inkondo y’umura. Ubushakashatsi bwerekanye ko iyi ALA ifasha mu gutuma uturemangingo dutera kanseri dupfa, kandi ntibigire ingaruka ku turemangingo tundi.
9. Ubuzima bwo mu kanwa
Kwa gukungahara kuri calcium, phosphore, vitamin A na zinc bituma utu tubuto tuba ingenzi ku buzima bwo mu kanwa. Calcium ni ingenzi mu gutuma amenyo akomera, zinc ikayarinda kuzaho ingese, naho vitamin A na phosphore bifatanya mu kurinda impumuro mbi mu kanwa no kurwanaya mikorobe mbi zakangiza amenyo.
Utu tubuto mu kuturya ushobora kuvanga n’ibyokurya, kuduhekenya twonyine, kudusya ukavanga n’igikoma cyangwa ikindi cyokunywa, ndetse ushobora no kudushyira ku mugati cyangwa kutwinika mu mazi ukaza kuduhekenyana na yo.
Aho kugirango imiti itubere ibyo kurya, mureke ibyo turya bitubere imiti
nonese ututubuto udashaka kugabanya ibiro ntiyadukoresha?ndavuga utu tubuto twa chia
ReplyDelete[…] Soma hano Ibyiza byo kurya utubuto twa chia […]

ReplyDelete