Ibyiza byo kurya umuhondo w'igi

Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku byiza byo kurya umweru w’igi.

Wasanga warabwiwe ko kurya umuhondo w’igi byongera ikibazo cya cholesterol, nuko wajya kurirya ukirira umweru gusa umuhondo ukawureka? Niba ariko wabigenzaga wisubireho kuko umuhondo w’igi urimo cholesterol nziza itagize ikibi itwaye umubiri keretse ku bantu bihariye turi buvugeho dusoza iyi nkuru yacu. Ahubwo burya n’umwana ugejeje amezi icyenda kuzamura ahabwa umuhondo w’igi, umweru yemerewe kuwuhabwa byibuze yujuje umwaka.
Hano tugiye kureba intungamubiri ziboneka mu muhondo w’igi, akamaro kawo ndetse tunavuge ibyo kwitondera.

Intungamubiri ziboneka mu muhondo w’igi



Mu muhondo w’igi habonekamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamin nyinshi. Habonekamo ibyongera ingufu (calories), poroteyine, ibinure (ibituzuye ari nabyo byiza cyane nibyo byinshi), cholesterol nziza, ibinyasukari, kalisiyumu, ubutare, manyeziyumu, fosifore, potasiyumu, sodiyumu na zinc. Ku ma vitamin harimo Vitamin A, Vitamin B1, Vitamin B2, Vitamin B3, Vitamin B6, Vitamin B9, Vitamin B12, Vitamin D, Vitamin E, Vitamin K.

Akamaro ku buzima



Izi ntungamubiri zose tubonye ziri mu muhondo w'igi nizo zituma kurya umuhondo w'igi bigirira umubiri akamaro ku buryo butandukanye.



  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri dore ko habonekamo ibisukura umubiri, ibirwanya mikorobi ndetse m’ibirwanya kanseri

  2. Gufasha amaso gukora neza harimo kuyarinda ubuhumyi bwa nijoro ndetse no kutareba neza byo mu zabukuru

  3. Gutuma amagufa akomera ndetse akanagira ireme

  4. Gutuma amaraso akorwa ku bwinshi, agira insoro zihagije ndetse bikanayafasha kuvura nyuma yo gukomereka

  5. Gufasha mu mikorere myiza y’umubiri muri rusange

  6. Gufasha mu ikoreshwa ry’ibinure na poroteyine

  7. Gutuma uturemangingo dukura ndetse udushaje tugasanwa

  8. Gufasha mu mikorere myiza y’umutima n’umuvuduko w’amaraso

  9. Gutuma uruhu n’umusatsi bisa neza

  10. Gufasha mu mikorere y’urwungano ngogozi n’uruhago

  11. Gutuma umubiri ubasha kunyunyuza intungamubiri zije mu byo uriye bindi

  12. Amagi kandi afasha abifuza gutakaza ibiro, iyo bayariye mu gitondo na ku manywa, naho abifuza kongera ibiro bakawurya nijoro

  13. Gufasha mu mikurire n’imikorere y’ubwonko

  14. Kugabanya ibyago byo kurwara utubuye mu mpyiko

  15. Kugabanya ibyago byo kubyimbirwa



Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko kurya umuhondo w’igi bigabanya ibyago byo kwandura bagiteri ya Helicobacter pylori izwiho kwangiza igifu.

Icyitonderwa



Abagore batwite basabwa kutarenza umuhondo wo mu igi rimwe ku munsi. Ibi binareba kandi abarwaye diyabete ndetse n’abafite ikibazo cya cholesterol nyinshi mu mubiri

Ni byiza guteka igi rigashya neza, kandi byashoboka akaba ari amagi akomoka ku nkoko wiyororeye cyangwa se uzi uko zorowe, kuko izitunzwe no gutora zigira umuhondo wuzuye intungamubiri kurenza izitunzwe n’ibiribwa zihabwa.

Niba ushaka kuyarya nyuma y’igihe ni byiza kuyabika muri firigo kuko igi ribitse muri firigo rimara icyumweru rikiri rizima, gusa ukarishyiramo hashize amasaha abiri uritetse. Naho udafite firigo wemerewe kurirya ritararenza amasaha 24.



Ongera usome hano Ibyiza byo kurya umweru w'igi

Comments

Post a Comment