Ibyiza by'umutobe w'inanasi

Ubushakashatsi bunyuranye bugenda bukorwa bwerekana ko kunywa umutobe w'imbuto cyangwa se imboga kimwe no gukoresha amasupu ari ibintu byiza kandi by'ingenzi kuko byorohera igifu kugogora kandi bigakoreshwa vuba kurenza kubirya uko byakabaye nubwo intungamubiri ari zimwe.

No ku nanasi niko bimeze kuko umutobe wayo ufite akamaro kanini harimo kurinda indwara zimwe no kuvura izindi nk'ubwandu bw'umuyoboro w'inkari nk'uko muri iyi nkuru tugiye kubibona.

Mu mutobe w'inanasi dusangamo bromelain, vitamin A, vitamin B zinyuranye, vitamin C, kalisiyumu, potasiyumu, magnesium, sodiyumu, ubutare, amasukari, ibitera imbaraga na fibre.

Kugabanya umuvuduko w'amaraso



Kuba mu nanasi habonekamo potasiyumu nyinshi bituma inanasi iba urubuto rw'ingenzi mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso. Potasiyumu ituma imiyoboro y'amaraso yaguka bityo bigatuma amaraso atembera ku muvuduko mwiza. Ibi binarwanya indwara zinyuranye z'umutima na stroke.

Kongera ubudahangarwa



Muri uyu mutobe dusangamo vitamin C ikaba izwiho kuba vitamin y'ingenzi mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri. Ibi bituma ugira insoro zera nyinshi kandi nizo basirikare ba mbere barinda umubiri wacu.

Kukongerera akanyamuneza



Muri uyu mutobe habonekamo kandi vitamin B6 kandi iyi vitamin (initwa pyridoxine) ifasha mu kuringaniza imisemburo ishinzwe kongera akanyamuneza nuko ikarwanya kwiheba no kwigunga n'agahinda gasaze.

Kuvura inkorora



Niba wafashwe n'inkorora n'ibicurane uyu mutobe ni ingenzi. Gusa ntuzawufata wonyine ahubwo uzavangamo umunyu, ubuki na poivron. Aha rwose uba utandukanye na gripe.

Kuvura ubwandu bw'umuyoboro w'inkari



Iyi ndwara ikunze kwibasira abagore kuruta abagabo ni indwara iterwa ahanini na bagiteri ya E.coli. Kuba mu nanasi harimo bromelain bituma umutobe wayo uba ingenzi mu kuvura no kurinda iyi ndwara. Icyo usabwa ni ukunywa uyu mutobe waba uri gufata imiti cyangwa utari kuyifata. By'umwihariko ku bagore bazahajwe n'iyi ndwara basabwa gufata uyu mutobe byibuze iminota 30 mbere na nyuma yo gukora imibonano. Bimwongerera ingufu zo kwirinda iyi ndwara.

Kubyimbura



Ya bromelain kandi izwiho kurwanya indwara zinyuranye zifata mu ngingo nka za rubagimpande, goute n'izindi zose zitera kubyimbirwa no kubabara. Inafasha abarwaye sinusite koroherwa.

Kongera uburumbuke



Ubwinshi bw'intungamubiri zibamo aho twavuga potasiyumu, vitamin C na za B zinyuranye bifasha mu kongera amahirwe yo kubyara haba ku bagabo n'abagore. Ndetse binafasha mu kongerera ingufu imisemburo igenga imyororokere.

Igogorwa



Za fibres zirimo ukongeraho ya bromelain bifasha mu kurinda gutumba ndetse binarinda impatwe. Binarinda kandi udusebe dushobora kuza mu gifu

Gusana



Ubwinshi bwa vitamin C irimo butuma kunywa uyu mutobe bifasha gukira vuba, gusana ahangiritse nyuma yo gukomereka ndetse no gufasha amagufa kwisana. Ni na mwiza kandi uyu mutobe mu gufasha gukura neza.

Kurinda kanseri



Habonekamo beta-carotene na bromelain bikaba bifatanyiriza hamwe mu kurinda no kurwanya kanseri aho bisohora imyanda n'uburozi mu mubiri, byo soko ya kanseri zinyuranye.

Gufasha imikorere y'umubiri



Za vitamin B zinyuranye tubonamo zigira akamaro kanyuranye harimo gufasha ikorwa ry'insoro zitukura, ikorwa rya enzymes ndetse n'ibindi byose bigira uruhare mu mikorere yumubiri.

Kongerera ingufu imikaya



Ya potasiyumu ibonekamo ifasha imikaya n'uturandaryi gukora neza kandi bifasha imikaya mu kwikanya kwayo. Niba ukora akazi gasaba ingufu ukeneye potasiyumu ihagije kandi inanasi izayiguha.

Amaso mazima



Vitamin C na A zizwiho kurinda ubuhumyi butuma utareba neza nijoro kandi birinda Indwara zinyuranye zangiza amaso cyane cyane ugeze mu zabukuru. Kunywa uyu mutobe bizaziguha zihagije.

Kurinda asima



Gufata ku buryo buhoraho ibibonekamo beta-carotene bizwiho kurwanya ikibazo cya asima. Iyi beta-carotene ihinduka vitamin A igeze mu mubiri nuko bikarwanya cya cyago cya asima. Muri uyu mutobe w'inanasi tuyisangamo ku bwinshi.

Uruhu rucyeye



Ya vitamin C na beta-carotene kandi bizwiho gutera uruhu gushashagirana no guhorana itoto no gucya. Birinda iminkanyari bikanarinda ingaruka zizanwa n'imirasire mibi y'izuba. Kunywa uyu mutobe bibigufashamo.

Kuringaniza no kugabanya ibiro



Kenshi kunywa uyu mutobe bitera kunyara cyane bityo bikaba bifasha mu gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri. Kandi ya bromelain ifasha mu mikorere y'umubiri aho ituma umubiri utwika ibinure biwurimo ikanarinda kuzana inda nini (nyakubahwa).

Utegurwa ute?



Gutegura uyu mutobe ntibigoye kuko usabwa inanasi n'amazi macye gusa (inanasi nini ukoresha agakombe gato cyane k'amazi).

Nyuma yo kuyihata ugakataguramo uduce duto cyane ushyira mu mashini yagenewe gusya ukavangamo ya mazi nuko ukabisya byibuze iminota ibiri ukayungurura ukinywera.
Udafite imashini ushyira mu gatambaro keza ukajya ukamura noneho bya bikatsi ugashyiramo ya mazi ukongera ugakamura ukavanga n'umutobe wabonye mbere.
Uyu mutobe ntutekwa kuko byakangiza vitamin C. Ukoresha amazi meza n'ibikoresho bisukuye.

Icyitonderwa



Hari abatemerewe gukoresha uyu mutobe cyane. Abo ni abafite ikibazo cyo kuva, abagore batwite, abagaragaza ubwivumbure ku nanasi kimwe n'abarwaye diyabete. Aba bose basabwa kunywa gacye kandi inshuro nkeya.

Kandi ukimara kunywa uyu mutobe hashize byibuze iminota 5 usabwa koza amenyo cyangwa byibuze ukiyunyuguza kugirango urinde amenyo yawe.
Naho abasigaye bose, muryoherwe n'ibyiza by'inanasi

Comments

  1. […] Ubushakashatsi bunyuranye bugenda bukorwa bwerekana ko kunywa umutobe w’imbuto cyangwa se imboga kimwe no gukoresha amasupu ari ibintu byiza kandi by’ingenzi kuko byorohera igifu kugogora kandi bigakoreshwa vuba kurenza kubirya uko byakabaye nubwo intungamubiri ari zimwe. No ku nanasi niko bimeze kuko umutobe wayo ufite akamaro kanini harimo kurinda indwara zimwe no kuvura izindi nk’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubibona. [ 666 more words ] Ibyiza by’umutobe w’inanasi […]

    ReplyDelete

Post a Comment