Ibisebe mu gifu: Ikibitera n'ibimenyetso byabyo

Bumwe mu burwayi bubabaza kandi bubangamira ababurwaye hazamo no kurwara igifu. Kuba ari ahantu utabasha kureba ubwawe birahangayikisha ubwabyo dore ko kurwara igifu biri mu buryo butandukanye. Hashobora kuba harimo aside nyinshi irenze ikenewemo, nkuko hashobora no kubamo ibisebe.

Ibisebe mu gifu bishobora gufata ahantu hatandukanye haba ku gifu ubwacyo, aho gihurira n’amara cyangwa se aho igifu gihurira n’umuhogo.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe igitera ibyo bisebe, ibimenyetso byabyo, n’abafite ibyago byinshi byo kuba barwara ibisebe mu gifu.

Aha twibutseko kumenya ko ufitemo ibisebe bikorerwa kwa muganga, ari naho baguhitiramo imiti nyayo ugomba gufata ikavura bya bisebe.

 


1. Ibimenyetso


 

Ibimenyetso by’uko igifu cyawe gishobora kuba kirimo ibisebe ni ibi bikurikira:

  • Kumva wokerwa mu gifu, ahanini uba wumva umeze nk’uri gushya mu gice cy’inda cyo hejuru ndetse no mu gice cy’umugongo aho amaboko ahurira (mu bitugu)

  • Kumva uhaze ndetse ukanagira ibyuka mu nda ugatura imibi ya buri kanya kandi bikagira ijwi ryihariye

  • Kutabasha kurya amafunguro abamo amavuta wayarya ukaribwa cyangwa ugatumba. Amwe muri yo twavuga avoka, amafiriti, ibyokurya byo mu makopo bishyirwamo amavuta, fromage, …

  • Kugira ikirungurira

  • Isesemi ishobora kugendana no kuruka


[caption id="attachment_454" align="aligncenter" width="630"]5af8954641a0613c333a4ae90c4aa711 Urwaye ibisebe mu gifu araribwa cyane mu nda[/caption]

Gusa ikimenyetso benshi bahuriraho ni ukuribwa mu nda byiyongera cyane iyo ufashe ibiribwa birimo acide cyangwa iyo ushonje. Bimwe mu biribwa birimo acide twavuga imbuto zimwe nk’indimu, inanasi, pome, inyanya mbisi n’amacunga.

Usanga ariko hafi 3/4 by’abarwaye igifu kirimo ibisebe batagaragaza ibimenyetso cyangwa se bakaba bafata imiti igabanya acide bakumva borohewe bakibeshya ko ari ikibazo cya acide cyabiteraga.

Iyo kigeze ku rwego rurenze ibimenyetso birahinduka hakiyongeramo ibikurikira:

  • Kuruka hakaba hanazamo amaraso

  • Kwituma hakazamo amaraso kandi yijimye

  • Guhumeka insigane

  • Kumva isereri

  • Kunanuka bidasanzwe

  • Kunanirwa kurya ugahorana ikizibakanwa.


 

2. Ibisebe mu gifu biterwa n’iki?


Ubusanzwe mu gifu habamo acide ishinzwe gushwanyaguza ibyo wariye kugirango byorohe mu igogorwa. Ariko iyo acide hari igihe iba nyinshi igapfura ubwoya bwo mu gifu nuko hakaza ibisebe bishobora kuba byinshi cyangwa se kimwe gusa. Kwiyongera kw’iyo acide biva ku mpamvu zinyuranye

  • Impamvu nini ni bagiteri ya Helicobacter pylori. Ubusanzwe benshi baba bayifite yibera mu gifu ariko idafite icyo itwaye. Nuko hakaba igihe rero itera kubyimbirwa mu gifu nuko aho yateye icyo kibazo acide ihari igahita ihaca igisebe

    [caption id="attachment_461" align="alignnone" width="750"]H.Pylori Bagiteri ya H.pylori iri ku isonga mu gutera ibisebe mu gifu[/caption]

  • Indi mpamvu ni ikoreshwa rya cyane ry’imiti igabanya uburibwe yo mu bwoko bwa NSAID (Non-Steroidal Anti-Inflammatory Drugs) ikaba izwiho gutera uburyaryate ku gifu no ku mara bityo bikorohera acide yo mu gifu kuba yahatwika kuko haba horoshye. Muri yo twavuga aspirin, ibuprofen, diclofenac, naproxen, ketoprofen, indomethacin, piroxicam n’indi. Gusa uru rutonde ntiruriho paracetamol kuko yo ntiba muri iri tsinda



3. Ni ba nde bafite ibyago byinshi?


 

Uretse kuba waba ukoresha iriya miti twavuze cyangwa ukaba ufite iriya mikorobi, hari abandi bagira ibyago byinshi byo kuba barwara ibisebe mu gifu. Izindi mpamvu (si izibitera ahubwo ni izongera ibyago) harimo:

 

  • Kunywa itabi. Cyane cyane ibi byongera ibyago ku bafite ya mikorobi ya H. pylori

  • Inzoga. Inzoga nayo ishobora kwangiza agahu k’igifu kandi zikongera ubwinshi bwa acide yo mu gifu. Cyane cyane inzoga zikaze

  • Guhorana imihangayiko idashira na stress itagabanyuka. Ubanza ariho bahera bavuga ko umukobwa urwaye igifu iyo ahsatse umugabo gikira

  • Kurya urusenda cyane ndetse n’ibindi biryo byose birimo ibirungo byokera cyangwa biryana.


[caption id="attachment_456" align="aligncenter" width="624"]BBNZfMr Urusenda ntirutera ibisebe ahubwo rwongera ibyago byo kuba wabirwara[/caption]

Gusa ibi tuvuze byo ntibitera ibisebe ariko ku usanzwe abifite byatuma gukira bigorana nkuko nanone ku utabifite byamwongerera ibyago byo kubirwara

 

Mu nkuru itaha tuzavuga uko wakirinda ndetse n’amafunguro amwe wafata akagufasha gukira (si ayo kukuvura ni ayo kugufasha uri ku miti)

Comments