Amafunguro umwana aba agomba gufata cyane cyane iyo atarageza umwaka aba agomba kwitonderwa kuko hari ayo ashobora gufata akamugiraho ingaruka mbi nk'atera ubwivumbure ndetse n'ashobora kubangamira imikurire ye haba mu bwenge no mu gihagararo.
Hano twaguteguriye amwe mu mafunguro atagomba guhabwa umwana utarageza umwaka, ndetse byaba byiza ukaba warindira akageza imyaka ibiri mbere yo kuyamuha nk'uko hari n'asaba imyaka 5.
Abana batarageza umwaka ntibemerewe kurya umunyu kuko sodiyumu ibamo ibangiriza impyiko kandi ishobora gutera ikibazo ku mikorere y'umutima. Niba watetse ifunguro rusange ku muryango, iby'umwana wabikuraho utarashyiramo umunyu.
Umwana wawe nta sukari akeneye, ndetse n'umuntu mukuru bibaye byiza yayireka rwose. Mu kumurinda isukari usabwa no kumurinda imitobe igurwa ikozwe kuko iba yongewemo isukari. Ibi ni ukumurinda indwara zinyuranye zifata amenyo cyane cyane iziyatera gucukuka no guhongoka. Mu mwanya w'isukari wakoresha umutobe w'ibisheke, uw'ibitoki cyangwa imbuto muri rusange.
Ubuki bushobora kubonekamo bagiteri yitwa botulium ikaba itera indwara yitwa botulism izahaza umwana kandi ishobora kumubaho karande. Uretse nibyo kandi ubuki bubamo amasukari nayo ashobora kwangiza amenyo yumwana.
Umwana utarageza umwaka rero ntiyemerewe guhabwa ubuki cyangwa ibindi bwashyizwemo, niyo yaba imiti mu rwego rwo kumurinda. Gusa iyo agejeje umwaka yabukoresha kuko ubudahangarwa bwe buba bubasha guhangana n'iriya mikorobi. Ariko ntabukoreshe kenshi kubera amasukari abamo, yanamara kuburya ukamwogereza mu kanwa.
Ubunyobwa mu moko yabwo yose bwaba ububemba, almond, ubwera ku giti kirandaranda buri mu mafunguro azwiho gutera ubwivumbure bukabije ku mubiri.
Ni byiza kuba warindira umwana akageza imyaka 5 mbere yo kubumuha niba mu muryango habamo umuntu ubugiraho ubwivumbure. Gusa niba mu muryango ntawe ugaragaza ubwivumbure kuri bwo wabumuha agejeje umwaka.
Ubusanzwe ibinure by'umwimerere ntibiba byuzuye, bikaba ntacyo bitwara ubiriye. Ariko ibinure byuzuye biba byanyujijwe mu nganda si byiza ku mwana utarageza umwaka kuko bishobora gutera ikibazo cy'umubyibuho ukabije hakaba hanaziraho indwara zifata umutima. Ibintu nka za biswi, cakes, gollillos n'ibindi bigurwa bihita biribwa jya ubanza usome ibirimo nusanga harimo ibinure byuzuye byinshi ntubihe umwana wawe.
Ubusanzwe umwana urengeje amezi atandatu ashobora guhabwa fromage kuko imuha kalisiyumu, poroteyine na vitamin zinyuranye nka vitamin A.
Gusa agomba guhabwa fromage yakuwe mu mata yasukuwe hakoreshejwe uburyo bunyuranye bwo kwica za mikorobi nka pasteurization n'ubundi. Igihe cyose rero utazi neza amata yakoreshejwe bategura iyo fromage ntiwemerewe kuyiha umwana utagejeje imyaka ibiri kuko hashobora kubonekamo bagiteri ya #listeria itera indwara ishobora no kwica uyirwaye.
Umwana urengeje amezi 8 yahabwa umuhondo w'igi naho iyo agejeje umwaka yemerewe kurirya ryose, kandi rikaba ryatetswe rigashya neza. Umwana utarageza umwaka ntiyemerewe umureti n'amagi mabisi niyo yaba ayahabwa nk'umuti kuko uretse kuba ashobora kumutera ubwivumbure yanamutera indwara kuko ashobora kuba arimo bagiteri zinyuranye

1. Umunyu

2. Isukari

3. Ubuki

4. Ubunyobwa
Ubunyobwa mu moko yabwo yose bwaba ububemba, almond, ubwera ku giti kirandaranda buri mu mafunguro azwiho gutera ubwivumbure bukabije ku mubiri.
Ni byiza kuba warindira umwana akageza imyaka 5 mbere yo kubumuha niba mu muryango habamo umuntu ubugiraho ubwivumbure. Gusa niba mu muryango ntawe ugaragaza ubwivumbure kuri bwo wabumuha agejeje umwaka.
5. Ibinure byuzuye
Ubusanzwe ibinure by'umwimerere ntibiba byuzuye, bikaba ntacyo bitwara ubiriye. Ariko ibinure byuzuye biba byanyujijwe mu nganda si byiza ku mwana utarageza umwaka kuko bishobora gutera ikibazo cy'umubyibuho ukabije hakaba hanaziraho indwara zifata umutima. Ibintu nka za biswi, cakes, gollillos n'ibindi bigurwa bihita biribwa jya ubanza usome ibirimo nusanga harimo ibinure byuzuye byinshi ntubihe umwana wawe.
6. Fromage
Ubusanzwe umwana urengeje amezi atandatu ashobora guhabwa fromage kuko imuha kalisiyumu, poroteyine na vitamin zinyuranye nka vitamin A.
Gusa agomba guhabwa fromage yakuwe mu mata yasukuwe hakoreshejwe uburyo bunyuranye bwo kwica za mikorobi nka pasteurization n'ubundi. Igihe cyose rero utazi neza amata yakoreshejwe bategura iyo fromage ntiwemerewe kuyiha umwana utagejeje imyaka ibiri kuko hashobora kubonekamo bagiteri ya #listeria itera indwara ishobora no kwica uyirwaye.
7. Amagi
Umwana urengeje amezi 8 yahabwa umuhondo w'igi naho iyo agejeje umwaka yemerewe kurirya ryose, kandi rikaba ryatetswe rigashya neza. Umwana utarageza umwaka ntiyemerewe umureti n'amagi mabisi niyo yaba ayahabwa nk'umuti kuko uretse kuba ashobora kumutera ubwivumbure yanamutera indwara kuko ashobora kuba arimo bagiteri zinyuranye
Aya siyo mafunguro yonyine warinda umwana ariko ari ku isonga mu yo wamurinda. Tuzakomeza kubongerera ubumenyi uko tubishoboye n'umwanya ubonetse
Comments
Post a Comment