Ibikoro, ibinyamayogi biri mu biribwa bizwi n’abatari benshi dore ko mu myaka yahise byari ibiribwa biri mu biribwa byo mu cyaro aho byari kumwe n’amateke n’ibindi binyuranye byera mu butaka ari na ho izina ry’ibinyamayogi rikomoka.
Ni ifunguro ryuzuye amafufu, bikaba bamwe bavuga ko bitajya bikora umunyu nyamara ababimenyereye bakavuga ko biryoha kubi.
Ibikoro bikaba birimo intungamubiri zinyuranye zituma biba ifunguro ryiza dore ko tubisangamo poroteyine, ibinyasukari, fibre, vitamini C, B5, B1, B9, manyeziyumu, manganese, potassium, umuringa n’ibindi.
Mu bikoro habonekamo diosgenin ikaba izwiho gutuma uturandaryi two mu bwonko dukura tukanakora neza bityo bigafasha ubwonko mu kwibuka no gukora neza
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bari mu myaka isatira gucura (hejuru ya 40) bwagaragaje ko abafashe ibikoro ku ifunguro ryabo kenshi igipimo cya estrogen cyazamutseho 27%. ubusanzwe iyi misemburo iramanuka mu gihe cyo gucura bigatera impinduka zirimo kuma mu gitsina, kumva igishyuhirane n’ibindi binyuranye. Kurya ibikoro birinda ibi byose
Muri byo harimo vitamini C yongera ubudahangarwa bw’umubiri kandi hanarimo ibisohora imyanda mu mubiri byose bigafatanya mu kurwanya no kurinda kanseri.
Bya bindi birimo birinda uburozi mu mubiri binazwiho kurinda kubyimbirwa bikabyimbura cyane cyane ku bafite ikibazo cya diyabete, umutima, n’umubyibuho ukabije.
Kurya ibikoro biba byiza ku bafite igipimo cy’isukari kiri hejuru nko ku barwaye diyabete. Ikindi kandi bifasha mu gutera igihagisha bityo bikaba byiza ku bifuza kugabanya ibiro
[caption id="attachment_613" align="alignnone" width="500"]
Byitwa ibinyamayogi kuko byera mu butaka[/caption]
Muri byo harimo amidon iyi ikaba itinda gushwanyagurika bityo bigafasha ibishinzwe gusya ibyo wariye gukora neza kandi bikongera umubare wa bagiteri nziza zo mu gifu n’inzira y’igogorwa bityo bikakurinda impiswi cyangwa impatwe
Cholesterol ubwayo si mbi ariko iyo ibaye nyinshi mu maraso ituma imitsi y’amaraso isa n’igiyemo ingese bityo igasa n’iyifunga bigatera ikibazo cy’umuvuduko wayo. Kurya ibikoro bigabanya ku gipimo cya 6% ubwinshi bwa cholesterol mu maraso
Ibikoro nyuma yo kubihata, urabyumutsa ubihanagura cyangwa ubyanika ku kazuba noneho ukabiteka uko ushaka. Wabigereka ku bishyimbo, wabiteka mu mavuta, wabyotsa, uhitamo uburyo bukunogeye mu kubitunganya ngo ubirye.
[caption id="attachment_615" align="alignnone" width="1297"]
Ushobora kubikoramo ifiriti[/caption]
Ni ifunguro ryuzuye amafufu, bikaba bamwe bavuga ko bitajya bikora umunyu nyamara ababimenyereye bakavuga ko biryoha kubi.
Ibikoro bikaba birimo intungamubiri zinyuranye zituma biba ifunguro ryiza dore ko tubisangamo poroteyine, ibinyasukari, fibre, vitamini C, B5, B1, B9, manyeziyumu, manganese, potassium, umuringa n’ibindi.
Akamaro ku buzima
Ni byiza ku mikorere y’ubwonko
Mu bikoro habonekamo diosgenin ikaba izwiho gutuma uturandaryi two mu bwonko dukura tukanakora neza bityo bigafasha ubwonko mu kwibuka no gukora neza
Bifasha abagore bari mu myaka yo gucura
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bari mu myaka isatira gucura (hejuru ya 40) bwagaragaje ko abafashe ibikoro ku ifunguro ryabo kenshi igipimo cya estrogen cyazamutseho 27%. ubusanzwe iyi misemburo iramanuka mu gihe cyo gucura bigatera impinduka zirimo kuma mu gitsina, kumva igishyuhirane n’ibindi binyuranye. Kurya ibikoro birinda ibi byose
Byifitemo ibirwanya kanseri
Muri byo harimo vitamini C yongera ubudahangarwa bw’umubiri kandi hanarimo ibisohora imyanda mu mubiri byose bigafatanya mu kurwanya no kurinda kanseri.
Birinda kubyimbirwa
Bya bindi birimo birinda uburozi mu mubiri binazwiho kurinda kubyimbirwa bikabyimbura cyane cyane ku bafite ikibazo cya diyabete, umutima, n’umubyibuho ukabije.
Bifasha kuringaniza isukari mu maraso
Kurya ibikoro biba byiza ku bafite igipimo cy’isukari kiri hejuru nko ku barwaye diyabete. Ikindi kandi bifasha mu gutera igihagisha bityo bikaba byiza ku bifuza kugabanya ibiro
[caption id="attachment_613" align="alignnone" width="500"]
Byitwa ibinyamayogi kuko byera mu butaka[/caption]Ni byiza mu igogorwa
Muri byo harimo amidon iyi ikaba itinda gushwanyagurika bityo bigafasha ibishinzwe gusya ibyo wariye gukora neza kandi bikongera umubare wa bagiteri nziza zo mu gifu n’inzira y’igogorwa bityo bikakurinda impiswi cyangwa impatwe
Kuringaniza cholesterol
Cholesterol ubwayo si mbi ariko iyo ibaye nyinshi mu maraso ituma imitsi y’amaraso isa n’igiyemo ingese bityo igasa n’iyifunga bigatera ikibazo cy’umuvuduko wayo. Kurya ibikoro bigabanya ku gipimo cya 6% ubwinshi bwa cholesterol mu maraso
Ibikoro nyuma yo kubihata, urabyumutsa ubihanagura cyangwa ubyanika ku kazuba noneho ukabiteka uko ushaka. Wabigereka ku bishyimbo, wabiteka mu mavuta, wabyotsa, uhitamo uburyo bukunogeye mu kubitunganya ngo ubirye.
[caption id="attachment_615" align="alignnone" width="1297"]
Ushobora kubikoramo ifiriti[/caption]Muryoherwe
Comments
Post a Comment