Wari uzi ko?

Duhura na byinshi bitandukanye mu buzima ndetse twumva byinshi, dusoma byinshi, dutekereza byinshi, tunibaza byinshi. Muri kamere muntu habamo kugira amatsiko aho usanga utabura kwibaza impamvu ikirere ari ubururu, impamvu turya ibi ntiturye biriya, impamvu bamwe bera abandi bakirabura, impamvu indimi tuvuga zitandukanye, ni byinshi cyane wibaza.

 

Hano twagerageje kugukusanyiriza utuntu tumwe na tumwe ushobora kuba utari uzi cyangwa se wibazagaho haba mu buzima bwa muntu ndetse n'iidukikije, n'ibindi binyuranye bibera mu isanzure.

 

  1. Ku isi yose burya abantu bangana na 11% ni ba kamoso. Bakoresha imoso mu mwanya w'indyo. Aha tukwibutse yuko Hari umunsi wabahariwe ukaba uba tariki 13 z'ukwa munani buri mwaka. Umunsi mpuzamahanga w'abakoresha imoso

  2. Burya amacandwe niyo atuma twumva icyanga cy'ibyo turya cyangwa tunywa. Uramutse udafite na macye mu kanwa ntiwakumva icyanga

  3. Abantu bagera ku 8% burya bagira imbavu zirengaho rumwe, aho usanga ku ruhande rumwe aho kugira 12 bo bakagiraho 13

  4. Iyo urya seleri ukoresha calories zirenze izibonekamo. Mu yandi magambo uramutse urya seleri gusa ntiwakongera ibiro ahubwo byagabanyuka. Niyo mpamvu ari nziza ku bifuza kugabanya ibiro

  5. amagufa angana na 25% y'ayo ufite yose aherereye mu birenge. Naho igufa rito mu mubiri riboneka mu gutwi

  6. Abantu natwe tugira zahabu. Gusa ku muntu upima ibiro 70 aba arimo zahabu ingana na 0.2mg. urumva ko kugirango ubone byibuze igarama imwe ya zahabu byagusaba abantu benshi cyane

  7. Mu mpuzandengo umuntu arya toni 100 z'ibiryo akananywa amazi angana na litiro 45000 mu buzima bwe bwose. Gusa nyine hari abapfa batabigejejeho n'ababirenza, iyi ni impuzandengo (moyenne)

  8. Byibuze 22% by'ibiryo bigaburwa muri resitora biba ari ifiriti.

  9. Umubu burya ntujya urenza ibyumweru bibiri utarapfa.

  10. Abagore bisiga ibintu ku munwa (lipsticks) ugereranyije barya ibiro byayo bingana na 3kg mu buzima bwabo

  11. Ku mpuzandengo bisaba iminota 7 ngo umuntu uryamye abe asinziriye

  12. Injangwe zimara igihe kinini zisinziriye kurenza ziri maso aho usanga 66% by'igihe cyazo zikimara zisinziriye

  13. Iyo usomanye mu gihe kingana n'umunota uba utwitse 26calories

  14. Albert Einstein umwe mu bahanga isi yagize yaryamaga amasaha 10 ku munsi.

  15. Utetse igi rya otriche byagusaba amasaha abiri ngo ribe rihiye

  16. Ururimi rwo muri Hawaii rugira inyuguti 13 gusa (mu Kinyarwanda dukoresha 24)

  17. Nubwo ifiriti yitwa french fry ariko ikomoka mu Bubiligi

  18. Ibikinisho by'abana bingana na 70% byose bikorerwa mu Ubushinwa

  19. Iceland nicyo gihugu kinywa Coca Cola nyinshi ku isi yose

  20. Uburayi niwo mugabane utagira ubutayu

  21. Nubwo umuntu mukuru aba afite amagufa agera muri 206 ariko umwana avukana amagufa 350. Uko akura agenda afatana amwe muri yo

  22. Hari umuntu wamaze muri koma imyaka 37, uwo ni Elaine Esposito.

  23. Ntushobora kwikirigita ngo useke kuko ubwonko buba bwabivumbuye ko uri kwikirigita

  24. Kudasinzira nibyo byakica vuba kurenza kutarya kuko umaze iminsi 10 udasinzira wapfa ariko kugirango wicwe n'inzara bisaba ibyumweru hejuru ya bibiri

  25. Burya Albert Einstein nubwo yari umuhanga ariko yarinze apfa atazi gutwara imodoka


 

 

Tuzakomeza n'utundi tunyuranye ubutaha.

Comments