Umwihariko w'imbuto z'umuhondo

Uretse kuba no kuzireba biba binogeye ijisho, ariko kandi imbuto zisa umuhondo iyo zihiye (imbere cyangwa inyuma) zifite umwihariko mu kugirira umubiri akamaro. Izi ni imbuto kuva ku zifite umuhondo weruruka kugeza ku zifite umuhondo usatira orange. Muri zo twavuga indimu, amacunga, pamplemousse, imineke, pome y'umuhondo, umwembe, inanasi, ipapayi, mandarine, clementine, n'izindi tutarondora hano.




Izi mbuto zikungahaye kuri vitamin C, flavonoids, lycopene, potasiyumu na beta-carotene ihinduka vitamin A iyo igeze mu mubiri.


Umwihariko wazo



1. Kuba zikungahaye kuri vitamin C bizishyira ku isonga mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri. Si ibyo gusa kuko ifasha uruhu kudasaza ahubwo rugahora rugaragaza itoto kubera iyi vitamin ifasha umubiri gukora collagen ituma rutazana iminkanyari

2. Ubwinshi bwa vitamin C ibonekamo kandi bufasha mu ngingo (ihiniro) gukora neza ndetse n'amagufa akaba ameze neza

3. Ya beta-carotene iyo igeze mu mubiri ihinduka vitamin A ikaba ingenzi ku gutuma ugira amaso mazima kandi akora neza ndetse bikakurinda ubuhumyi bwo mu zabukuru no kutabasha kureba neza iyo bwije.

4. Ibirwanya uburozi bibonekamo bifasha mu gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri (bizanwa n'imikorere y'umubiri) kandi ku bagabo bibarinda kanseri ya porositate

5. Ni imbuto nziza ku mikorere y'umutima kuko zibonekamo potasiyumu bikazifasha gutuma umuvuduko w'amaraso uringanira ndetse bikanaringaniza igipimo cya pH y'umubiri.

6. Niba ukirutse, izi mbuto ni nziza mu kugufasha gusubirana agatege ndetse niba wanakoze impanuka ukavunika, izi mbuto zifasha amagufa kwisana vuba.

7. Izi mbuto kandi zibonekamo fibres zifasha mu igogorwa dore ko inanasi n'ipapayi biza ku isonga mu kukuvura impatwe.



Dusoza twibutseko umutobe uvuye muri izi mbuto udatekwa kuko waba wangije vitamin C ibonekamo kandi ari yo iri ku ruhembe rw'imbere mu gutuma zigira umwihariko.

Reka nsoze ngira nti muryoherwe

Comments