Uburyo bunyuranye bwo gukuraho amaribori

Kugeza ubu abantu ntibarabasha kumvikana niba amaribori ari indwara y’uruhu cyangwa ikirango cy’ubwiza.

Abavura indwara z’uruhu bemeza yuko amaribori ari uburwayi, ariko nanone ntibaragaragaza umuti nyawo uvura amaribori, aha niho bamwe mu batsimbarara ku mwimerere bavuga ko amaribori atari indwara nubwo ashobora kubangamira uyafite cyangwa rimwe na rimwe akaba yamurya bitewe n’icyokere, umwanda cyangwa indi mpamvu.

 

Mu muco nyarwanda amaribori afatwa nk’ikirango cy’ubwiza aho tubisanga mu ndirimbo nyinshi zinyuranye n’ibisigo nka Marebe atemba amaribori, Mariya Jani, n’izindi, ndetse ku banyarwanda umukobwa wariboye ngo aba yoroshye no mu gutera akabariro ndetse afite ibindi arusha utarariboye (ibi nta bushakashatsi bwabyemeje ariko).

Amaribori aterwa n’impamvu zinyuranye harimo akoko, kubyibuha, amavuta yangiza uruhu cyane cyane gukoresha hydroquinone cyangwa mukorogo no gukoresha steroids igihe kirekire, gutwita, n’izindi mpamvu

 

Aha ntabwo tugiye kuvuga niba ari meza cyangwa ari mabi ahubwo tugiye kwerekana uburyo bunyuranye wakoresha uyagabanya ku buryo atongera kugaragara. Kandi ni uburyo bw’umwimerere bikaba bitateza ikindi kibazo uruhu rwawe.

 


  1. Igikakarubamba




_56233f0a-873a-11e8-a662-45bbb3f001dc

Igikakarubamba kizwiho kurwanya ibibazo binyuranye by’uruhu aho gifasha mu gusana uruhu no gutuma rugaragara neza.

Mu kubikora rero fata ikibabi cy’igikakarubamba ugikate utegeho agakombe uwo mushongi uvuyemo uwusige ahari amaribori usigiriza nk’ukora massage ubikerekereho iminota hagati ya 20 na 30.

Nyuma yaho ukarabe amazi y’akazuyazi. Aya mazi ukoresha ni ukuvanga ibikombe 2 by’amazi asanzwe n’igikombe kimwe cy’amazi ari kubira.

 


  1. Cocoa butter




cocoabutter-1

Aha uretse kuvura amaribori biranayarinda cyane cyane ku bagore batwite aho kuyisiga ku nda biyirinda kuzanaho amaribori.

Gusa aha ntukoresha amavuta ya cocoa butter agurwa mu masoko y’amavuta ahubwo ni cocoa butter y’umwimerere, iba imeze nk’ikimuri (amavuta y’inka)

Uyisiga nijoro ahari amaribori ukayarekeraho ijoro ryose ukoga mu gitondo amazi ashyushye


  1. Concombre n’indimu




0000_5a1ffbbfb73c7_5c18935e630f4

Uyu mutobe urimo vitamini A na C bizwiho gufasha uruhu kumererwa neza. Indimu ituma uruhu rusa n’urukomera naho concombre igafasha uruhu korohera bityo kubivanga bikaba umuti mwiza.

Kora umutobe wa concombre ukwayo, ukamure indimu ukwayo noneho uvange ibipimo bingana.

Urwo ruvange urusige ahari amaribori ubirekereho iminota 10.

Nyuma woge amazi ashyushye


  1. Amavuta ya almond na coconut (huile d’amande douce na coconut oil)




Picture2

Aha naho uvanga aya mavuta (aboneka muri za farumasi cyangwa supermarket) ku bipimo bingana noneho ugasiga ahari amaribori.

Aya kuko ari amavuta y’amazi (lotion) yo uyisiga mu mwanya w’ayandi mavuta buri munsi cyangwa ukajya uyisiga nijoro ugiye kuryama.

 


  1. Amavuta y’ikibonobono (castor oil)




f8a20b2eb5fc6360e53d6197c50d8d02

Benshi bayakoresha mu musatsi cyangwa mu gukora massage nyamara aya mavuta anazwiho kuba yagabanya amaribori.

Aya nayo usabwa kuyakoresha buri joro udasiba, ukayasiga ahari amaribori

DUSOZA


 

Ubu buryo bwose tuvuze ntabwo buzaguha igisubizo mu minsi micye bigusaba kwihangana ugategereza kuko bitwara igihe ngo ubone umwanzuro

Kandi nanone buriya ibintu byose byo ku ruhu ntibivurwa mu munsi umwe, bisaba guhozaho no kutarambirwa.

 

Gusa nkuko kwirinda biruta kwivuza, hari uburyo bunyuranye wakoresha wirinda amaribori nko kwisiga amavuta y’inka ku nda mu gihe utwite, kutiyangiriza uruhu wisiga ibirwangiza (mukorogo mu moko yayo yose), n’ubundi buryo bunyuranye.

Comments

  1. munaba Theodore26 July 2019 at 12:37

    Murakoze cyane kuri ubwo bujyanama muba muduhaye

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu26 July 2019 at 12:55

    Urakoze gushima Théodore

    ReplyDelete

Post a Comment