Tumenye umubiri wacu: Ubwonko

Umubiri wa muntu ugizwe n'ibice bitandukanye kandi byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma tubaho, tuvuga, dutekereza, turya, twumva, n'ibindi binyuranye dukora.

Hari ibice usanga biteye amatsiko ariko mu mikorere yabyo ndetse ugasanga hari ibyo tubyitirira nyamara atari byo.

Dufashe urugero usanga iyo twerekana ko dukunda umuntu dukoresha umutima ndetse no mu mvugo tukavuga tuti wantwaye umutima, umutima ugukunda...

Nyamara ibi bihabanye na siyansi kuko yo yerekana ko akamaro k'umutima mu mubiri w'umuntu ari ukohereza amaraso gusa no kuyakira, muri macye umutima ni imashini iteye nk'ipombo. Ahubwo gukunda bikorerea mu gace k'ubwonko kazwi nka hypothalamus.

Uyu mwanya twawuhariye kuvuga ku gice gihambaye gihurizwamo ibikorwa byose by'umubiri icyo gice kikaba ari UBWONKO.

Muri iyi nkuru tukaba tugiye kuvuga ku bitangaje ushobora kuba utari uzi ku bwonko cyangwa tukwibutse ibyo wari usanzwe uzi.

 

  1. Ubwonko bwihariye 2% by'uburemere bw'umubiri wose nyamara nanone bugakoresha 20% by'ingufu zose umubiri ukoresha. Nicyo gice gikoresha ingufu nyinshi

  2. 73% by'ubwonko ni amazi. Ubwonko buri mu bice bifite kandi bikoresha amazi menshi. Uramutse utakaje amazi angana na 2% y'ayo umubiri ukenera uhita utangira kugira ikibazo ku bwonko harimo kwibagirwa no kudatekereza neza

  3. Usanga 60% by'ubwonko ari ibinure, bigatuma ubwonko buza ku isonga mu bice birimo ibinure byinshi. Ku muntu mukuru bupima hafi ikiro n'inusu

  4. Kugirango bukore neza ubwonko bukenera oxygen ihagije. Nyuma y'iminota 5 gusa utabona oxygen uturemangingo tuba twatangiye gupfa ndetse n'ubwonko bwatangiye kwangirika

  5. Burya ubwonko nabwo burakura niyo mpamvu uba ubona umwana afite umutwe munini. Ubwonko bw'umwana w'imyaka 2 buba ari 80% y'ubw'umuntu mukuru . Ubwonko burekera gukura nyuma y'imyaka 25 (niba utarayigeza umenye ko ubwawe bugikura)

  6. Ubutumwa butambutswa n'ubwonko bugendera ku muvuduko wa kilometero 430 ku isaha. Niyo mpamvu byinshi tubikora tumeze nk'abatabitekerejeho, ariko burya ubwonko buba bwakoze kare

  7. Buri munota mu bwonko haba hanyuzemo hafi ya litiro y'amaraso. Aya si amaraso ahaguma ahubwo ni muri kwa gutembera kwayo azanyemo wa mwuka wa oxygen

  8. Muri rusange ubwonko bw'abagabo buruta ubw'abagore ho 10%. Gusa igitangaje ni uko agace ka hyppocampus gashinzwe cyane ibyerekeye kwibuka ari kanini ku bagore kurenza abagabo. Bivuze ko abagore bibuka kurenza abagabo

  9. Nibyo koko imirimo ibiri yananiye impyisi. Ubwonko bwacu ntibushobora gukora ibintu bibiri icyarimwe. Icyo bukora ni ukuva kuri kimwe bujya ku kindi mu kanya gato cyane wowe ugacyeka ko uri kubikorera rimwe. Niyo mpamvu bakubuza kuvugira kuri terefoni mu gihe utwaye imodoka. Uzandike uri kuvugira kuri terefoni, uzashiduka wanditse ibyo uri kuvuga cyangwa uri kuvuga ibyo wanditse.

  10. Igitangaje nubwo tuzi ko abana n'abasaza ari bo bibagirwa vuba nyamara ubushakashatsi bwerekana ko abafite imyaka hagati ya 18 na 34 ari bo bibagirwa cyane kurenza abandi.

  11. Niba wanyoye ugasinda mu gitondo ukaba utibuka ibyo waraye ukoze burya ntuba wabyibagiwe ahubwo ni uko alukolo nyinshi ituma ubwonko butabika na kimwe. Muri macye iyo usinze, nta kintu ubwonko bwongera kubika, niyo mpamvu benshi bakubwira bati ndibuka ndi aha n'aha cyangwa nkora iki n'iki ibindi simbizi. Ubwonko ntabyo buba bwabitse

  12. Nubwo ubwonko ari bwo butuma twumva ububabare n'uburibwe, ariko bwo ntibujya bwumva uburibwe. Niyo mpamvu iyo babubaga batirirwa babuteramo ikinya, kuko ntibubabara

  13. Mu gusoma, uko inyuguti zikurikirana ntacyo bivuze kinini ku bwonko. Ngombwa ni uko inyuguti ya mbere n'iya nyuma ziba ziri ahazo, izindi niyo wazivangavanga ntibyabuza umuntu gusoma. Kuko ubwonko ntibusoma inyuguti ahubwo busoma ijambo ryose. Gusa ibi bikora ku bazi gusoma neza, ntibikora ku bakiri kwiga gusoma cyangwa ababizi buhoro.
    Aoccdrnig to a rscheearch at Cmabrigde Uinervtisy, it deosn’t mttaer in waht oredr the ltteers in a wrod are, the olny iprmoetnt tihng is taht the frist and lsat ltteer be at the rghit pclae. The rset can be a toatl mses and you can sitll raed it wouthit porbelm. Tihs is bcuseae the huamn mnid deos not raed ervey lteter by istlef, but the wrod as a wlohe.


  14. Ubushakashatsi bwerekana ko buriya abo twita abahanga cyane, bari bafite uburwayi bwo mu mutwe bukaze cyane bwitwa savant syndrome, butuma bagira intekerezo zirenze iza muntu. Ubu burwayi bushobora kukubaho ahanini nyuma yo gukomereka ubwonko, wakira ugasanga uzi ibintu byinshi cyane utari uzi mbere. Kenshi ni imibare, ibyerekeye isanzure, ubugeni n'ubuhanzi


 

 

Ni byinshi bitangaje ku bwonko ariko ibyo nibyo twagukusanyirije. Mu nkuru zitaha tuzagenda tuvuga ku bindi bice by'umubiri.

Comments

  1. […] nkuru yatambutse twavuze ku bwonko aho twagiye tugaragaza bimwe mu byo ushobora kuba utari uzi bibwerekeye cyangwa se wabwiwe […]

    ReplyDelete
  2. […] nkuru zatambutse twagiye tuvuga ku bice binyuranye by’umubiri wa muntu aho twavuze ku bwonko, amabya, rugongo […]

    ReplyDelete
  3. […] Ubwonko ntibugaragara nyamara nabwo bugira uruhare runini mu gutegura umugore. Nicyo gice cy’ingenzi. Ibyo wakora byose mu gihe umugore adatuje, atishimye, atabishaka, Ntabwo byamunezeza. Niyo mpamvu mu gutegura kose umugore wawe usabwa kubanza kumutegura mu bwonko noneho kumutegura umubiri bikaza gukurikiraho. Banza umuganirize, umenye niba atuje, ube ufite umwanya uhagije, muri ahatabarogoya. Nibwo ibyavuzwe bindi byose bizagira akamaro. […]

    ReplyDelete
  4. […] kwabyo bivamo kuba byakwama burundu ntibyongere gukora cyangwa bigakora nabi. Muri byo hanazamo UBWONKO. Ubu benshi aho haziye iterambere ntitukibika mu bwonko ahubwo tubika kuri email, kuri telephone […]

    ReplyDelete

Post a Comment