Tumenye umubiri wacu: Impyiko

Mu mubiri wacu tugira ibice bimwe bikora imirimo ihambaye ndetse ku buryo iyo birwaye cyangwa byangiritse bigira ingaruka ku mikorere yose y’umubiri.

Bimwe muri ibyo bice ni impyiko.
Impyiko z’umuntu ni inyama ebyiri ziba mu gice cy’ahegereye mu mugongo ahagana hepfo.

Muri iyi nkuru twaguteguriye utuntu dutangaje ushobora kuba utari uzi ku mpyiko dore ko turi kugenda tuvuga ku bumenyi bunyuranye bwerekeye umubiri wacu



1. Muri buri mpyiko habamo hafi ya miliyoni y’utuyunguruzo tw’amaraso tuzi nka nephrons. Burya imyanda yose iva mu maraso isohokera mu nkari

2. Burya ntabwo dufite impyiko zingana, ahubwo ubunini bwazo buterwa n’umuntu kuko uko ubyibuha niko na zo ziyongera. Icyakora muri rusange ni hagati ya 5cm na 7.5cm mu bugari no hagati ya 10 cm na 13cm mu burebure

3. Impyiko nizo zishinzwe kuringaniza igipimo cy’amatembabuzi mu mubiri. Iyo umubiri wabuze amazi hakorwa inkari nkeya naho igihe uri kunywa cyane unanyara kenshi.

4. Ugereranyije ku munsi mu mpyiko hanyura litiro 400 z’amaraso zihatunganyirizwa

5. Buri munota impyiko zitunganya hafi litiro 1.3 z’amaraso, ndetse zikora inkari zenda kungana gutyo, ku munsi.

6. Iyo impyiko zibonye impinduka mu muvuduko w’amaraso, uba mucye zihita zoherereza ubutumwa imitsi y’amaraso ngo yiyegeranye bityo umuvuduko ukongera ukazamuka

7. Iyo impyiko kandi zibonye impinduka ku gipimo cya oxygen mu maraso cyamanutse, zirekura umusemburo utuma hakorwa izindi nsoro zitukura bityo uko ziyongera na oxygen ikazamuka dore ko ari zo ziyikwirakwiza mu maraso (insoro zitukura)

8. Kurya ubona inkari zisa n’umuhondo biterwa na bilirubin.

9. Nubwo dufite impyiko ebyiri ariko niyo waba ufite impyiko imwe nta kibazo irakora gusa ugasabwa kugira ibyo wigengeseraho nko kunywa inzoga no gukoresha imiti imwe n’imwe

10. Ku mpyiko niho hahereye imvubura zizwi nka surrenales/adrenals zikora imisemburo nka cortisol na adrenaline. Izi mvubura zigenda zigabanyuka mu bunini. Umwana avuka zenda kungana n’impyiko ariko iyo ushaje zisigara zingana no hafi ya 3mm.

11. Burya impyiko nizo zishinzwe gutuma vitamini D yo mu mubiri ikora

12. Impyiko nizo zishinzwe gukora inkari. Iyo uruhago rugeze muri kimwe cya kabiri ngo rwuzure inkari ubwonko buhita bukubwira ngo ujye kunyara




Biracyaza

Comments

  1. […] Mu nkuru zatambutse twagiye tuvuga ku bice binyuranye by’umubiri wa muntu aho twavuze ku bwonko, amabya, rugongo n’impyiko. […]

    ReplyDelete

Post a Comment