Tumenye umubiri wacu: Amabya

Mu nkuru yatambutse twavuze ku bwonko aho twagiye tugaragaza bimwe mu byo ushobora kuba utari uzi bibwerekeye cyangwa se wabwiwe nabi.

Ni muri gahunda yo kumenya umubiri wacu, aho twibanda ku bice biteye amatsiko cyangwa se bitangaje.

 

Muri iyi nkuru noneho tugiye kuvuga ku gice gitungwa n’abagabo gusa ari cyo cyitwa AMABYA.

Baba bene yo (abagabo nyine) n’abatayagira (ni ukuvuga abagore) ntawe iki gice kidatera amatsiko. Nawe se, iyo hashyushye aranagana cyane, haba hakonje akarushaho kwikanya no kwegerana.

Bamwe bagira rimwe, abandi bati ayanjye yaheze mu nda

Abanyarwanda bayaciriyeho umugani bati amabya y’undi aryohera umugeri, bashaka kwerekana ko ari igice kibabara cyane iyo gihungabanyijwe.

Ibi hamwe n’ibindi nibyo twagukusanyirije muri iyi nkuru.

 

  1. Amabya urebye apima hagati ya garama 10 na garama 15. uhereye aho atereye kugera hasi ni nka 5cm naho ubutambike bukaba nka 3cm mu gihe umubyimba (uva imbere ujya inyuma) ari nka 2.5cm

  2. Mu isogonda rimwe ibya ry’umuntu mukuru rikora byibuze intanga 1500 iyo ubaze usanga hakorwa intanga zigera kuri miliyoni 200 ku munsi, buri munsi. Niba ujya wijujuba ngo urananiwe, ibaze akazi amabya aba yakoze kandi agakomeza kugakoraaa

  3. Burya amabya ntanga. Iyo urebye neza usanga ibya ry’ibumoso riruta ho iry’iburyo. Abahanga bavuga ko aramutse areshya, angana kandi aringaniye byateza ukutaringanira k’ubushyuhe bwayo kuko yashyushyanya bikabangamira intanga

  4. Indwara ikaze akunze kurwara ni kanseri y’amabya gusa iyi ndwara yibasira cyane abakiri bato ni ukuvuga hagati y’imyaka 15 na 34 aho ishobora gufata umuntu umwe muri 300. gusa si kanseri ihitana benshi kuko ubushakashatsi bwerekana ko mu bantu 100 bayirwaye ihitana 5 gusa. Iyi kanseri ikaba ahanini iterwa nuko uturemangingo dutanga intanga tumara igihe kirenze icyagenwe tutarahindukamo intanga

  5. Amabya abonekamo hafi 82% bya poroteyine zose ziba mu mubiri wacu kuko mu moko agera kuri 20000 aba  mu mabya dusangamo amoko arenga 16000. izi poroteyine zikaba ahanini zishinzwe ikorwa ry’intanga n’imisemburo gabo ndetse zikanaha intanga ubushobozi bwo kuzahura n’igi mu gihe utera inda

  6. Nubwo anagana ariko aremerwa mu nda ndetse ku mwana ukiri mu nda mu mezi ya mbere ntiwatandukanya niba ari umukobwa cyangwa umuhungu. Mu kuvuka usanga bamwe rero bavuka rimwe ritamanutse mu mwanya waryo, aho bisaba kurimanura. Ibyago byinshi bikagirwa n’abana bavuka hatageze igihe kuko benshi bavuka amabya yabo ataramanuka dore ko ubusanzwe akenshi amanuka mu gihe cyo kuvuka. Aha ariko turavuga tumwe abana bita uturayi tuba mu dusaho.

  7. Amabya kandi ashobora kuburira mu nda ibi bikaba bikunze kuba ku bana bato aho udusabo dushobora kwikanga ikintu cyangwa dukomweho tugahita tuzamuka tugasubira mu nda. Ushaka kumenya inzira tunyuramo wabyumva winjije urutoki aho amabya ahurira n’igitsina urasanga harimo umuyoboro umeze nk’umwenge. Niyo nzira yayo

  8. Kuba anagana ntabwo ari umutako ahubwo ni uko agomba kuba afite ubushyuhe buri munsi y’ubw’ibindi bice by’umubiri. Mu gihe umubiri wa muntu ugira ubusanzwe dogere 37 za Celsius, amabya yo ntaba agomba kurenza dogere 33. niyo mpamvu iyo hakonje usangayegranye cyane naho haba hashyushye ugasanga yanagannye cyane, ibi byose ni ukugirango bwa bushyuhe buringanizwe. Ubushyuhe bwinshi burenze dogere 39 za Celsius bukaba kimwe mu bishobora kwangiza intanga zawe bityo kubyara bikagorana. Sauna igihe kinini, gutereka machine ku bibero, gukorera ahantu hashyuha cyane nko mu itanura cyangwa ahashongesherezwa ibyuma, ni bimwe mu bitera ubwo bushyuhe bukabije

  9. Amabya nicyo gice cy’umubiri wa muntu cyumva uburibwe vuba kandi cyane. Icyo yagenewe ni ukororka kandi ku mugore imirerantanga ye iba mu nda. Kugirango rero amabya tuyabungabunge yashyizwemo uturandaryi twumva uburibwe cyane bityo bene yo bakaba bitwararika kuyarinda icyayakomaho kuko uburibwe bwayo buzwi n’uwigeze guterwaho umupira. Ndetse no mu gihe hari ikigiye gukomaho, igihe umugabo yikanze, usanga amabya ahita yegerana nayo mu rwego rwo kugabanya ko yakorwaho nayo. Biratangaje

  10. Nubwo benshi bazi ko iyo umugabo agize ubushake bwo gutera akabariro igitsina aricyo gusa gifata umurego burya si byo gusa kuko n’amabya yongera ubunini akikuba kabiri uko yanganaga. Niyo mpamvu iyo washyutswe ntusohore amabya usanga atonekara, kuko haba haretsemo amaraso ndetse n’amasohoro yakozwe ntasohoke. Ibi ariko iyo unyoye amazi akonje ukanayoga nyuma y’akanya gato birakira nubwo hari abo bikira ari uko basohoye


[caption id="attachment_329" align="alignnone" width="1024"]Blue-Balls-Pain Amabya ari mu bice byumva ububabare cyane[/caption]

Reka turekere aha, ubutaha tuzavuga ku kindi gice cy’umubiri. Nawe ushaka watubwira muri comment igice ushaka ko twazavugaho

Comments

  1. Ndabemera cyane

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu30 July 2019 at 19:32

    Urakoze cyane

    ReplyDelete
  3. […] nkuru zatambutse twagiye tuvuga ku bice binyuranye by’umubiri wa muntu aho twavuze ku bwonko, amabya, rugongo […]

    ReplyDelete
  4. […] bagabo, amabya yakozwe ku buryo intanga zihanganira ubushyuhe butarenze 39°C. kuko sauna izirenza kuyikoresha […]

    ReplyDelete

Post a Comment