Kurwara umutwe ni ibintu bisanzwe kandi bishobora kugera kuri buri wese dore ko kenshi kurwara umutwe ari ikimenyetso cy’uko mu mubiri hari ibitagenda neza. Nawe se iyo urwaye malariya umutwe urakurya, warwara tifoyide bikaba uko. Urwara ibicurane umutwe ukameneka, warwara amaso bikaba uko. Uyu mutwe nyamara iyo icyawuteye gikize nawo urakira.
Kuri bamwe nyamara barwara umutwe witwa ko udakira, ndetse bakabana n’ubwo buribwe igihe kinini. Umutwe udakira ushobora kwizana nk’uko ushobora no kugira impamvu yihariye iwutera, nkuko hano tugiye kubivugaho.
Nkuko hejuru tubivuze, umutwe udakira kenshi nawo ugira impamvu ziwutera. Muri zo twavugamo :
Nyamara kandi uretse ibi tuvuze ruguru hari ibindi byongera ibyago byo kurwara umutwe udakira. Muri byo twavugamo:
Gusa nanone iyo uhorana umutwe udakira, uba ufite ibyago byo kugira agahinda gasaze, kubura ibitotsi, umunabi, kubura amahwemo n’ibindi bibazo binyuranye bifata imitekerereze.
Ubusanzwe niba umutwe wawe uza ariko ukijyana si ngombwa kujya kwa muganga. Gusa hari ibindi bimenyetso bigendana na wo bigusaba guhita ujya kwa muganga kuko gutinda byaba ari ukwiyongerera ibyago n’ibibazo. Muri byo twavugamo :
Kwirinda nibyo koko biruta kwivuza. Nubwo hari ibyo utabona uko wirinda cyangwa uko ubihagarika ariko hari ibyo usabwa gukora mu rwego rwo kurinda kurwara umutwe udakira. Muri byo twavuga:
Nibyo koko burya nubwo waba utazi neza ikiwugutera ariko uko ugufashe ujye wandika ibyo wariye, aho wari uri, ibyo wahumuriwe, ibyakubayeho (cyane cyane ibibabaje), n’ubutaha nugufata wongere wandike, uzageraho uvumbure ikintu kiwugutera cyane
Nibyo koko ntiwarwara ngo ureke gufata imiti, ariko nanone kwiyahuza imiti ugendeye ku buremere bw’indwara si byiza.
[caption width="975"]Si byiza gukoresha cyane imiti ivura umutwe [/caption]
Nkuko hejuru byavuzwe ntugafate imiti y’umutwe iminsi irenze ibiri mu cyumweru. Niba uyifashe umutwe ntukire, jya kwa muganga.
Nkuko twavuze, umuntu mukuru yagasinziriye amasaha 7 cyangwa 8 ku munsi. Ndetse ni byiza kugira igihe cyo kuryama no kubyuka kidahinduka. Niba ufite ikibazo cyo gusinzira, gana kwa muganga bakurebere ikibitera
[caption width="2048"]Gusinzira byibuze amasaha 7 ku munsi bifasha kurinda no kuvura umutwe[/caption]
Gerageza gufata byibuze amafunguro atatu ku munsi, by’umwihariko irya mu gitondo. Kandi niba wiyiziho kurwara umutwe cyane wirinde ibiwongera nk’ikawa. Ndetse niba ufite ibiro byinshi gerageza ufate ifunguro rigufasha kubigabanya
Siporo ni ingenzi ku bantu bose dore ko inafasha mu kuba ukomeye, kurwanya stress ndetse ifatanya n’imirire mu kugira ibiro bikwiye uko ureshya. Siporo nko koga, gutwara igare, kugenda n’amaguru ni nziza kandi ntizivunana cyane.
Stress ni imwe nayo mu mpamvu zitera umutwe udakira. Iterwa na byinshi. Akazi, abo mubana, uko ubayeho, aho uri, … wowe gerageza kwikuramo ibiguhangayikisha, wirengagize ibidashira, ibyo udafitiye igisubizo ntukabyigeho. Kuganira n’inshuti, gutembera, meditation, kujya muri korali, ni bimwe mu bigabanya stress
[caption width="968"]Ikawa nyinshi si nziza mu gihe urwara umutwe udakira[/caption]
Nubwo imwe mu miti igabanya uburibwe usanga irimo caffeine ariko iyo ibaye nyinshi aho kuvura ahubwo yongera ikibazo. Niba uri gufata imiti irimo caffeine ni byiza kutanywa ikawa cyangwa ibindi bibonekamo caffeine nk’icyayi.
Umutwe udakira ni ikibazo kiri kugenda cyiyongera dore ko n’imyuka ihumanya ikirere, urusaku rukabije nabyo biri mu biwutera. Kwirinda ibiwutera, kuwivuza hakiri kare ni ukuramira amagara dore ko ari Indwara ishobora no guhitana umuntu.

Ni iki gitera umutwe udakira?
Nkuko hejuru tubivuze, umutwe udakira kenshi nawo ugira impamvu ziwutera. Muri zo twavugamo :
- Kubyimbirwa cyangwa ibindi bibazo bifata imiyoboro y’amaraso iri ku bwonko ndetse hazamo na stroke (kutagera kw’amaraso ahagije mu bwonko kubera umutsi wipfunditse cyangwa waturitse)
- Indwara ziterwa na mikorobi nka mugiga
- Gutsikamirwa kw’imitsi yo mu mutwe
- Ibibyimba ku bwonko
- Gukomereka ubwonko cyangwa ahabuzengurutse
- Gukoresha imiti y’umutwe cyangwa ububabare kenshi nabyo bishobora kugutera kurwara umutwe udakira. Niyo mpamvu uba udakwiye kuyifata iminsi irenze ibiri mu cyumweru cyangwa se iminsi 9 mu kwezi. Kuyirenza bishobora gutuma uhorana uburwayi.
Nyamara kandi uretse ibi tuvuze ruguru hari ibindi byongera ibyago byo kurwara umutwe udakira. Muri byo twavugamo:
- Kuba uri igitsinagore
- Kubura umutuzo, amahwemo igihe kinini
- Kudasinzira neza (byibuze amasaha 7 ku munsi ku bantu bakuru)
- Kugira agahinda gasaze
- Umubyibuho ukabije
- Kugona usinziriye
- Gukoresha ikawa cyane
- Gukoresha kenshi na cyane imiti y’umutwe
Gusa nanone iyo uhorana umutwe udakira, uba ufite ibyago byo kugira agahinda gasaze, kubura ibitotsi, umunabi, kubura amahwemo n’ibindi bibazo binyuranye bifata imitekerereze.
Ni ryari usabwa kujya kwa muganga?
Ubusanzwe niba umutwe wawe uza ariko ukijyana si ngombwa kujya kwa muganga. Gusa hari ibindi bimenyetso bigendana na wo bigusaba guhita ujya kwa muganga kuko gutinda byaba ari ukwiyongerera ibyago n’ibibazo. Muri byo twavugamo :
- Kurwara umutwe inshuro zirenze ebyiri mu cyumweru
- Gufata imiti y’uburibwe iminsi myinshi
- Kuba igipimo gisanzwe kitakikuvura, bikagusaba kurenza igipimo ngo wumve worohewe
- Aho koroherwa kumva urushaho kumva uburibwe, indihaguzi no kuremererwa
- Kuba umutwe utuma utabasha gufata ikintu ngo ugikomeze, ugasusumira, ukagobwa ururimi (ukadedemanga), ukagira ikizungera ndetse ukumva nturi kureba neza
Ni gute nakirinda?
Kwirinda nibyo koko biruta kwivuza. Nubwo hari ibyo utabona uko wirinda cyangwa uko ubihagarika ariko hari ibyo usabwa gukora mu rwego rwo kurinda kurwara umutwe udakira. Muri byo twavuga:
Irinde ibikongerera umutwe.
Nibyo koko burya nubwo waba utazi neza ikiwugutera ariko uko ugufashe ujye wandika ibyo wariye, aho wari uri, ibyo wahumuriwe, ibyakubayeho (cyane cyane ibibabaje), n’ubutaha nugufata wongere wandike, uzageraho uvumbure ikintu kiwugutera cyane
Irinde gukoresha imiti cyane.
Nibyo koko ntiwarwara ngo ureke gufata imiti, ariko nanone kwiyahuza imiti ugendeye ku buremere bw’indwara si byiza.
[caption width="975"]Si byiza gukoresha cyane imiti ivura umutwe [/caption]
Nkuko hejuru byavuzwe ntugafate imiti y’umutwe iminsi irenze ibiri mu cyumweru. Niba uyifashe umutwe ntukire, jya kwa muganga.
Sinzira bihagije.
Nkuko twavuze, umuntu mukuru yagasinziriye amasaha 7 cyangwa 8 ku munsi. Ndetse ni byiza kugira igihe cyo kuryama no kubyuka kidahinduka. Niba ufite ikibazo cyo gusinzira, gana kwa muganga bakurebere ikibitera
[caption width="2048"]Gusinzira byibuze amasaha 7 ku munsi bifasha kurinda no kuvura umutwe[/caption]
Ntukibuze kurya.
Gerageza gufata byibuze amafunguro atatu ku munsi, by’umwihariko irya mu gitondo. Kandi niba wiyiziho kurwara umutwe cyane wirinde ibiwongera nk’ikawa. Ndetse niba ufite ibiro byinshi gerageza ufate ifunguro rigufasha kubigabanya
Kora siporo.
Siporo ni ingenzi ku bantu bose dore ko inafasha mu kuba ukomeye, kurwanya stress ndetse ifatanya n’imirire mu kugira ibiro bikwiye uko ureshya. Siporo nko koga, gutwara igare, kugenda n’amaguru ni nziza kandi ntizivunana cyane.
Rwanya stress.
Stress ni imwe nayo mu mpamvu zitera umutwe udakira. Iterwa na byinshi. Akazi, abo mubana, uko ubayeho, aho uri, … wowe gerageza kwikuramo ibiguhangayikisha, wirengagize ibidashira, ibyo udafitiye igisubizo ntukabyigeho. Kuganira n’inshuti, gutembera, meditation, kujya muri korali, ni bimwe mu bigabanya stress
Gabanya ikawa.
[caption width="968"]Ikawa nyinshi si nziza mu gihe urwara umutwe udakira[/caption]
Nubwo imwe mu miti igabanya uburibwe usanga irimo caffeine ariko iyo ibaye nyinshi aho kuvura ahubwo yongera ikibazo. Niba uri gufata imiti irimo caffeine ni byiza kutanywa ikawa cyangwa ibindi bibonekamo caffeine nk’icyayi.
Umutwe udakira ni ikibazo kiri kugenda cyiyongera dore ko n’imyuka ihumanya ikirere, urusaku rukabije nabyo biri mu biwutera. Kwirinda ibiwutera, kuwivuza hakiri kare ni ukuramira amagara dore ko ari Indwara ishobora no guhitana umuntu.
Turengere ubuzima
Comments
Post a Comment