Inama ukwiye kwitaho mu gihe usohokanye n'umuntu bwa mbere

Muri iki gihe cy'iterambere mu gutereta ahanini bibanzirizwa no gusohokana akenshi ahantu hafatirwa ibyo kunywa no kurya.

Uku gusohokana ahanini biba ari ukugirango mugire umwanya uhagije wo kuganira imbonankubone no kumenyana byimbitse dore ko uba usanga ahanini mwaramenyaniye ku mbuga nkoranyambaga, mu birori se cyangwa ahandi hantu hanyuranye hatabahaye umwanya uhagije wo kuganira no kumenyana.

Hano rero twagukusanyirije inama zinyuranye wakitaho zikagufasha kuhanyurana umucyo ku munsi wa mbere dore ko akabuze basiza katabonekera mu isakara.

1. Inama ya mbere


Hitamo ahajyanye n'ubushobozi bwawe kandi nanone habereye kuganirira. Hashobora kuba ahantu hari ubusitani, utu bungalows se, cyangwa ahandi ariko mubasha kuganira nta wubavundira.

Irinde kandi kubwira nabi cyangwa gusuzugura ubazaniye ibyo mwatumije cyangwa se ngo unenge imitekere yaho na serivise yabo. Ibuka ko wahahisemo kuko uhazi, kuba wapfobya ibyaho uwo muri kumwe ashobora kubibona ukundi ndetse n'ubutaha wamutumira ntaze. Wowe garagaza ubugwaneza no guca bugufi.

Wibuke ko ijambo ryiza ari mugenzi w'Imana.

2. Inama ya kabiri


Ibuka ko nubwo waba umaze igihe kinini umutekerezaho ariko niwo munsi mubonye wo kuganira mukamenyana. Rero sigaho gusimbuka ibyiciro ngo uhite utangira kuvuga iby'ubukwe.
Ahubwo ni igihe cyo kumwereka ko ari wowe umwizihiye, ukoreshe amagambo arimo urukundo (ariko wirinde imitoma myinshi), umwibwire nawe akwibwire mbese mumenyane. Mu kumwibwira kandi wibuke ikintu cy'ingenzi: ni umuntu wifuza ko mwazakomezanya ahazaza. Kugira ibyo umuhisha bishobora kwangiza ahazaza hanyu (nko kuba warabyaye, kuba waratandukanye n’uwo mwari mwarashyingiranywe…). Irekure kandi ugerageze umutere amatsiko ku buryo aza kukubaza ibibazo. Birakwereka ko yifuza kukumenya biruseho.

3. Inama ya gatatu


Birashoboka ko yaba atari we wa mbere mugiye gukundana. Abo mwatandukanye bashobora kuba baraguhemukiye mu buryo bumwe cyangwa se ubundi
Mu biganiro mugirana ntugomba kuzanamo amakosa y'abo mwakundanaga cyangwa se ngo ugaragaze ukuntu wahemukiwe. Ibuka ko ari umuntu mushya, guhita umubwira ibyerekeye abo mwakundanye azabifata nk'ubujajwa, kwigira mwiza, ndetse azahita anumva ko nawe muramutse mutandukanye wagenda umutaranga.

Tegereza hashire igihe nibiba ngombwa we azabikwibariza.

Ibi biranareba abagabo bajya gutereta bitwaje abagore babo (umugore wanjye aransuzugura, ntanyara, ... ) Ese ubundi uba uzi ute ko uwo uri kuganyira we ibyo ushaka abyujuje? Niba ugiye muri ibyo wikitwaza ingingo zikurengera, jyana ingeso zawe cyangwa urukundo rwawe, iby'iwawe ubisige iwawe.

4. Inama ya kane


Iyi nama ahanini irareba igitsinagore.

Niba umuntu agutumiye ngo musangire munaganira, ntugomba kwitwaza abaherekeza. Nibyo koko ufite inshuti, ushobora no kuba warabyaye rwose, ariko ni wowe gusa yatumiye ngo muganire.

Kwitwaza inshuti hari uzabibona nko kumukura ibyinyo cyangwa kudashaka ko muganira umwihariko naho kwitwaza urubyaro bishobora gufatwa nk'aho hari icyo wishisha ku buryo umwana ari bukugoboke (benshi babikora ngo kugirango batabasaba kuryamana)

Niba wemeye kumuha umwanya wawe wumuhe wose, kandi wibukeko ari wowe ashaka ko muganira gusa.

5. Inama ya gatanu


Inama ya gatanu irareba terefoni.

Rwose niba washatse kuganira n'umuntu, shyira terefoni ku ruhande, ndetse unakuremo ijwi kugirango itaza kubasakuriza.
Guhora urebaho, wandikirana n'abantu bigaragaza kudaha agaciro uwo muri kumwe cyangwa se kubishya ikiganiro.

[caption width="422"]Telefoni yibike uhe agaciro uwo muri kumwe[/caption]

Kwihanganira amasaha muri bumarane udakoresheje terefoni ntacyo byagutwara kandi bizagaragariza uwo muri kumwe agaciro wamuhaye.

6. Inama ya gatandatu


Iyi nama ahanini irareba abanywa ibyokunywa bisembuye.

Niba mwasohotse ibuka ko mutajyanywe no kunywa ngo musinde ahubwo mwagiye kuganira.

Gerageza unywe mu rugero, wirinde gusinda kugira ngo utaza kuvaho utana haba mu byo uvuga cyangwa ukora.

[caption width="480"]Tunywe mu rugero[/caption]

Kandi iminywere yawe ishobora gutuma uwo mwasohokanye ubutaha atitabira ubutumire bwawe kubera ko atanejejwe nuko wasinze.

Tunywe mu rugero

7. Inama ya karindwi


Nibyo koko ni ingenzi ni na byiza kwibwirana, mukamenyana. Ariko ntabwo ugiye gusaba akazi niyo mpamvu atari ngombwa kuvuga no kurata amashuri wize, ibyo wagezeho, imitungo ufite n'ibindi.

Yego hari ibyo akwiye kumenya kugirango amenye uwo bavugana ariko ibindi biharire iminsi izakurikiraho. Si na ngombwa kumubwira akazi ukora niba atabikubajije, kuko ashobora kumva uri hasi ye cyane cyangwa se umurenzeho cyane.

Rero nkuko abanyarwanda babivuze, VUGUZIGA utavaho uvuga n'akari imurori. Ivuge ariko ureke kwihimbaza no kwirata

8. Inama ya munani


Nibyo koko uko yaje yambaye, uko mwaganiriye, aho muri kuganirira, ibyo mwanyoye ni bimwe mu bishobora gutuma wifuza ko mwaryamana.

Ariko ibuka neza ko kumenyana bitavuze kuryamana na cyane ko ari umuntu ushakaho ubushuti burambye. Ni umuntu kandi mudasanganywe, mudasanzwe muganira, bivuze ko utamuzi bihagije nawe atakuzi bihagije.

Rero irinde kuganira ku byerekeye imibonano ndetse unirinde kumusaba ko mwaryamana kuko kubikora bishobora guhita bisenya umubano wanyu.

[caption width="480"]Si umwanya wo guhaza irari ry'umubiri[/caption]

Icyakora kumusoma bitewe n'ijambo ryiza akubwiye, kumusoma umusezera, byo ni ibyerekana ko wishimiye umwanya mwamaranye, gusa ukamusoma bisanzwe, ku kiganza cyangwa ku itama, gusa no kumuhobera ni ikimenyetso cyiza.

9. Inama ya nyuma


Inama ya nyuma twatanga irareba abantu bakunda kuvuga. Mu kuganira irinde kwiharira ijambo, wimera nka Radiyo niyo ivuga ntawe uyisubiza.

Ni umwanya wo kuganira no kumenyana aho buri wese abwira undi si umwanya wo kuvuga udafata feri.

[caption width="320"]Kuvuga ubutaruhuka byabangamira uwo muri kumwe[/caption]

Rero ha umwanya uwo muri kumwe nawe avuge, ndetse nibiba byiza ibiganiro byanyu bibe biri mu buryo bw'ibibazo n'ibisubizo kuko niho umuntu abona uko aganira.

Izi sizo nama gusa ariko ubashije kuzubahiriza byagufasha

Comments