Ibyiciro imibiri yacu irimo: hari abo kubyibuha biba ingorabahizi hakaba n'abo kunanuka biba intambara itoroshye

Mu kinyarwanda ubundi bakunze kuvuga ngo UTAMIYE NTATAMURE ABA YARATAMITSWE, aha baba bashaka kuvuga ko kurya ntubyibuhe biba byerekana ko ufite uburwayi.

Nyamara kandia abahanga bagaragaza ko imiterere y’imibiri yacu igira uruhare runini mu mibyibuhire n’iminanukire yacu.

Wa mugani habaho gufumbira RWONA aho usanga umuntu aryaaaaa ariko ntashyire uturaso ku mubiri hakabaho n’uwo ubona rwose abayeho mu buzima bubi cyane yamara ugasanga aribyibuhiye rwose nkaho nta kibazo afite ndetse ukaba wamucyekera mu cyiciro cy’abaherwe

 

Muri iyi nkuru tugiye gusobanura ibyiciro binyuranye imibiri yacu iherereyemo ari byo ectomorph, mesomorph na endomorph, gusa nanone turasoza tugragaza ko hari abafite imibiri ihuje ibyiciro bibiri icyarimwe.

1. Ectomorph


Ectomorph aba ananutse rwose pe (reba ku ifoto).

Umubiri we urangwa nuko akunze gusa naho ari muremure, akagira imikaya miremire kandi aho amagufa ahurira haba hananutse. Ndetse niyo urebye ibitugu bye usanga ari bitoya rwose

Kubyibuha kuri bo bimeze nk’ibidashoboka kuko umubiri wabo ukora vuba cyane niyo mapmvu kuri bo kurya nijoro ari itegeko kugirango birinde imikaya yabo kwangirika.

Mu gihe bashaka kongera ibiro basabwa kurya ibirimo calories nyinshi cyane cyane ibikomoka ku matungo n’ibinyasukari.

Mu gukora siporo basabwa gukora siporo idatwika ibinure cyane, nko kugenda n’amaguru cyangwa siporo yo gukomeza umubiri ariko ikozwe igihe gito (abdomino, pompage, …)

2. Mesomorph


Uyu we arangwa no kugira umubiri wubatse neza, ukomeye kandi rwose byoroshye kuri we kongera ibiro nkuko no kubigabanya iyo abishatse bitamugora (ku ifoto ari hagati).

Aba baberwa na siporo zo kubaka umubiri, kwiruka n’amaguru.

Nkuko tubivuze kuri bo kubyibuha biraborohera niyo mpamvu kuri bo siporo itagabanya ibiro ahubwo ituma babyongera kuko nyuma yaho ibyo bariye bihita bibayoboka byihuse niyo mpamvu basabwa kwitondera ibyo barya cyangwa banywa bakagabanya ibikungahaye kuri calories n’amasukari.

Siporo zo guterura, n’izijyanye no kubaka umubiri zirababera cyane.

3. Endomorph


Aba barangwa no kugira umubiri worohereye cyane kandi kuri bo kwiyongera ibiro ni ibintu byizana niyo baba batariye cyangwa batakoze ibyongera ibiro. Amaboko yabo n’amaguru bikunze kuba bibyibushye kandi ugereranyije n’abandi ibyabo wabona ari bigufi. Icyakora imikaya y’amatako yabo iba ikomeye, niyo mpamvu siporo nziza kuri bo ari izikoresha amaguru nko gutwara igare

Gusa icyo bakora cyose kuri bo kugabanya ibiro biragoye kuko umubiri wabo ukora womboka, bityo gusohora ibiwurimo birawugora.

Kuri bo si byiza kurya nijoro kugirango byibuze ibinure bigabanyuke kandi siporo nziza kuri bo ni izikoresha imikaya cyane nko guterura, abdomino, pompage ariko bakazikora igihe kinini kugirango byibuze babire ibyuya na ya mikaya ibashe gukomera

 

Dusoze twibutsa ko hari abandi bantu baherereye hagati, kenshi uzasanga ari uruvange rwa endomorph/mesomorph cyangwa se ectomorph/mesomorph.

 

Rero ugenzuye imiterere y’umubiri wawe, ugasuzuma uko ibiro byawe byiyongera cyangwa bigabanyuka wahita umenya icyiciro uherereyemo bityo ukamenya niba uzananuka bigoranye cyangwa kubyibuha kuri wowe ari intambara itoroshye. Gusa ni byiza gukora siporo kugirango waba ubyibushye cyangwa unanutse ube ukomeye

Comments