Ibyafasha mu kongera amavangingo

Mu nkuru yatambutse twavuze aho amavangingo aturuka. Iyo nkuru yemezaga ko kuko aho aturuka abagore bose bahafite ubwo byemeza yuko nanone bose bagira ayo mavangingo

Nubwo abagore bose burya bagira amavangingo ariko ntabwo bagira ayangana. Harimo abitwa mu gifaransa “les femmes fontaines” mu kinyarwanda twabagereranya na ya nsigamigani ya Nyiransibura. Ni abagore banyara busoko, utangira imibonano amavangingo aza kugeza urangije.

Nyamara kandi habaho n’abandi bisaba gukoma ahari uburyohe ngo amavangingo aze, nabo wabagereganya no gukamura umwenda urimo amazi, ntibigorana. Gusa habaho abandi bisaba gushishikara no kutarambirwa, twanaza tukaza ari donyi donyi.

Inkuru nziza ihari ni uko burya hari ibyo Imana yaremye bifasha kongera aya mavangingo, utiriwe witabaza imiti dore ko ubu ubucuruzi bugezweho ari ubwo guha imiti yitwa gakondo abagore ngo bibongerere amavangingo (aha ariko ntabwo dushake kubinenga cyangwa kubishishikariza abantu) .

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyo wakikorera ubwawe ukongera amavangingo utiriwe utakaza amafaranga ujya mu bavuzi.

1. Amazi




Amazi, aya tunywa niyo aza ku isonga mu kongerera umugore amavangingo. Amazi uretse kugufasha kongera amavangingo kandi azanagufasha gutuma aza asa neza kandi atanuka. Nibyo koko amavangingo aho yaguye ushatse wakanika utameshe kuko ntahatera ikizinga kandi ubwayo ntanuka, gusa kubera kwivanga n’amasohoro nyuma y’imibonano nicyo gishobora gutuma aho wakoreye imibonano iyo utahasukuye hanuka.

Byibuze kunywa ibirahure 8 by’amazi ku munsi byagufasha kubona umusaruro vuba

2. Tikitiki




Uru rubuto, mu gifaransa rwitwa pasteque naho mu cyongereza rukitwa watermelon narwo ni ingenzi mu kongerera abagore amavangingo. Uru rubuto ibirenga 80% birugize ni amazi, bikarufasha gutuma umugore yongera aye.
Akarusho ni uko uruvange rwarwo n’indimu ukabikoramo umutobe bifasha no mu kongerera umuntu ubushake bwo gukora imibonano.

Niyo warya agasate gato buri munsi, mu gihe gito uba wabonye umusaruro, umugabo azatanga ubuhamya peee.

3. Inshyushyu irimo ubuki




Iki kinyobwa gifite byinshi kimariye umubiri wacu gusa kikanagira umwihariko wo kongera amavangingo ku rwego rushimishije. Wowe teka inshyushyu ubundi ushyiremo ubuki uzatanga ubuhamya.
Nayo ifasha no kongera ubushake bwo gukora imibonano. Niba wagiraga ikibazo cy’amavangingo macye, iki kinyobwa gifate mu mwanya w’icyayi uzabona umusaruro vuba.

4. Umutobe wa seleri




Uyu mutobe ukunze kunyobwa n’abashaka kugabanya ibiro nyamara kandi unafasha burya mu gutuma amavangingo yiyongera. Kuwukora fata seleri ushyire mu kamashini gakora imitobe niba utagafite washyira mu gasekuru ubundi ugashyiramo amazi aringaniye ukayungurura ukanywa.
Uyu mutobe ntuwuteke ahubwo ukoreshe amazi atetse kandi seleri ube wazisukuye neza.

5. Concombre




Iyi nayo ifite akamaro kanyuranye mu mubiri wacu gusa nayo iza mu byo kurya bifasha umugore kongera amavangingo. Concombre imwe iringaniye buri munsi, ifasha mu gutuma ibyo byiza abagabo bakunda byiyongera kandi n’umugore akanezezwa no kutitwa mukagatare.

6. Gombo




Iyi nayo duherutse kuyikoraho inkuru aho twerekanaga ko uretse kuba nziza ku barwaye diyabete ari n'ingenzi mu kongerera abagore amavangingo.

Aha icyo ukora ni ugukatamo uduce ugashyira mu mazi ukabirazamo mu gitondo ukaza kuyungurura ukanywa ya mazi cyangwa ukabikora mu gitondo ukaza kuyanywa nijoro.

Mu gusoza twakibutsa ko ibi atari byo byonyine bifasha mu kongera amavangingo ariko ni byo biri ku isonga mu kuyongera, gusa byongera ya yandi macye, naho niba ataza na gacye, banza ukosore aho bipfira dore ko kuba nta na ducye wifitiye biterwa n'impamvu zinyuranye ariko zishobora gukosorwa no kuvurwa.
Isoko nziza ntikwiye gukama

Comments