Horoscope : Libra (Balance) 23/09-22/10

Muri ya gahunda yo gusobanura ibyerekeye imico iranga abantu bitewe n’amatariki bavukiyemo tumaze iminsi tubagezaho uyu mwanya noneho hagezweho abavukiye mu matariki ari hagati ya 23/09 na 22/10 bakaba bafite ikimenyetso cy’umunzani (Libra/Balance)

Uzabamenyera bwa mbere mu muco bagira wo guhosha amakimbirane. Rwose kuri bo kubona abantu bahanganye ntibibagwa neza, bishimira kubana amahoro

Kwa kuba amahoro usanga baba inshuti na benshi aho bamwe bashobora kutabizera kuko kuri we umwanzi w’inshuti ye si umwanzi we, ahora ashaka kubana na bose. Mu kirori kugishyushya bimurekere ni utuntu twe

Gusa nubwo babasha gucyemura iby’abandi ibyabo bwite birabagora kubicyemura kuko umwanya munini baba bawuhariye abandi bo bakiyibagirwa

Gusa ntumugore mu kwambara cyangwa kwirunga kuko we icyo apfa ni uguhisha no kwikiza imbeho ubundi akigendera. Kuba yatembera yiyambariye kambambili n’isengeri ntacyo bimubwiye

Kwa kutaremereza ibintu bituma agira inshuti ahantu hose atitaye ku cyo umuntu ari cyo, ibyo atunze cyangwa se icyo akora, upfa kuba gusa umuhaye umwanya

URUKUNDO


Mu rukundo icyo bashyira imbere ni urukundo ruganisha ku kubana naho ibyo gukundana bidafite intego ntubibazaneho. Mu rukundo bashaka ababakunda babiteho babahe umwanya kandi babarinde, bashyireho imipaka kandi aho bemerewe kwisanzura nyine babikore rwose.

Gusa ntibibabuza kuba basabana n’abandi ngo bareme ubushuti busanzwe, ariko iyo bamaze guhitamo ntibabasha kubihisha. Kuri bo gutendeka bumva ari ikosa ribi cyane.

Ubwo nujya gukundana n’uwavutse muri aya matariki ibi uzabizirikane.

IMIBANIRE


Nk’abantu bakunda gusabana usanga bashyira imbere bagenzi babo kurenza uko bo bakiyitaho kandi bakunda kwirinda icyazana agatotsi mu bushuti.
Ibi bituma rimwe na rimwe bananirwa kwifatira imyanzuro kuko baba badashaka kugira uwo bakomeretsa

Mu muryango naho usanga bemera ibyo ababyeyi cyangwa abavandimwe babasabye batagiye impaka kenshi bakabikora kugira birinde amakimbirane. Kugirango amenye mu kuri uko we afata ibintu bimusaba kwitarura akaba wenyine niho abasha kwimenya naho ubundi kwa kudakunda ibibazo bituma atamenya neza uwo ari we
Naho mu bana babo usanga baba biteguye kubaha buri kimwe no kubigisha icyo bazi cyose

AKAZI


Nubwo akazi ari ngombwa ariko kuri bo ibanga ry’ubuzima bwiza ni ukuringaniza ibintu byose aho baha umwanya akazi ariko bakanasigaza igihe cyo kuruhuka no gusabana n’inshuti.

Babamo abayobozi beza, abacamanza, avoka, abanyabugeni kandi bakunze gukorera mu matsinda
Nushaka umusangiza w’amagambo mu birori aba ntibazagucike kuko ni abantu bazi kuvuga mu ruhame no gutunganya gahunda.

Mu rukundo bashobokana cyane na Gemini, Leo, Sagittarius, Aquarius

Bamwe mu bazwi cyane bavutse muri aya matariki twavugamo:
Vladmir Putin, Eminem, Will Smith, Kim Kardashian, Kate Winslet, Theresa May, David Cameron, Winnie Madikizela Mandela, Cardi B, Lil Wayne, Bruno Mars, Snoop Dogg, Avril Lavigne, Alfred Nobel, Niels Bohr, Henry Cavendish n’abandi
Biracyaza….

Comments