Horoscope: Capricorn (22/12 - 20/01)

Gahunda yacu yo gusobanura ibya horoscope tuyishoreje ku bavutse hagati ya tariki 22 z’ukwa 12 na tariki 20 z’ukwa mbere bakaba bafite ikimenyetso cya capricorn.

Ni abantu bazwiho kugaragaza icyo bashoboye rwose kandi bakabikora neza cyane ku gipimo gishimishije.

Bazwiho kandi gutsimbarara ku buryo icyo biyemeje bashyirwe bagikoze. Si uko ari abahanga kurenza abandi ariko mu bushobozi bwabo icyo biyemeje bagomba kugikora

Ni abantu bashyira mu gaciro rwose kandi baguma ku ijambo ryabo. Ntibajarajara ngo bivuguruze buri kanya

Icyakora nanone ntibihanganira ubatesha agaciro kimwe n’ubasuzugura. Aha rwose muzageranayo nushaka kumwereka ko ari munsi y’ibirenge byawe

Ntibajya bashishikazwa no guhanga udushya ariko ibisanzweho babikora ku buryo biba neza kuruta mbere. Kuri we aho guhanga uburyo bushya bw’imyubakire, wavugurura izubatse zigasa neza kurenza uko zari ziri mbere.

Kwa gushishikara kwabo gutuma batinuba iyo ikintu bagikoze imyaka kitaratungana cyangwa kitaraba uko babishaka. Umubwiye ko azavumbura umuti w’indwara, niyo byamutwara imyaka mirongo muri laboratwari ntacyo byaba bimubwiye kuko aba yizeye kuhavana intsinzi

URUKUNDO


Biragora gutsindira umutima wa capricorn gusa iyo ubigezeho murarambana rwose ntaho ajya.

Bisaba kwihangana, igihe, ibikorwa kugirango yizere koko ko ari nombwa ko mukundana.

Niba ushaka gukundana n’umugabo wavutse muri aya matariki banza umuhe rugari abe ariwe uyobora urukundo kandi bakunda ibifatika kurenza ibiri mu nzozi. Niba umukunda koko bigaragaze, nawe azabibona abe yakwiyumvamo

Naho umugore wavutse muri aya matariki we aba ashaka umugabo uzi gukora, uzi gusetsa kandi utuje gusa uzi inshingano ze nk’umugabo.

Kumwereka yuko uzamubera ingabo imukingira ukamubera umurinzi nibyo bizagukururiraho uyumugore

IMIBANIRE


Ni inshuti nziza z’indahemuka muri rusange. Bakunda abantu batabaza utubazo twinshi, ahubwo babandi bazi imipaka ntarengwa batinjira mu buzima bwabo cyane

Usanga rero bo batagira inshuti nyinshi za ntakavuro ahubwo bagira nkeya zibafitiye akamaro kandi zitabatera ibibazo

Mu muryango usanga baha agaciro ibyerekeye umuryango byose kandi bawuha umwanya neza ku buryo bakemera kureka ibyo bari gukora byose bakita ku muryango. Usanga abo mu muryango wabo aribo bafataho icyitegererezo.

AKAZI


Usanga bishyiriraho intego mu mikorere yabo kandi bagashyirwa bayigezeho. Mu kazi bagira ubupfura, baritanga kandi barashikama kugeza karangiye kandi neza.

Akazi kajyanye n’icungamutungo, ubucuruzi mbese ibijyanye n’amafaranga niko kababera cyane

Usanga baba bashaka ibintu biri kuri gahunda kandi bigenda neza uko babishaka rwose.

Bakoresha ingufu ngo babone ibyo bashaka bisaba amafaranga badasabye inguzanyo kuko bazirana na yo cyane niyo bayifashe ni iyo mu gihe gito cyane.

 

Mu rukundo abo bashobokana cyane ni Taurus, Virgo, Scorpio na Poissons

 

Bamwe mu bavutse muri aya matariki twavugamo James Lebron, Martin Luther King Jr, Louis Pasteur, Sir Isaac Newton, Stephen Hawking, Idi Amin, Omar Al-Bashir, Raila Odinga, Hamid Karzai,  Kate Middleton, Michelle Obama, Dolly Parton, Bradley Cooper, Zayn Malik, Liam Hemsworth, n’abandi

Comments