Muri ya gahunda twafashe yo kuvuga ku byerekeye horoscope reka uyu munsi dukomereze ku bantu bavutse hagati ya tariki 21 z’ukwezi kwa gatandatu na tariki 22 z’ukwezi kwa karindwi bakaba bari mu kimenyetso cya cancer
Barangwa no kwita ku bandi nk’uko umubyeyi abigirira umwana we yabyaye, niyo mpamvu baba inshuti nziza
Kenshi bakunze gufata umwanya wo kuba bari bonyine kugirango bisuzume banashyire ku murongo ibyabo, ndetse banatekereze ku cyo bamarira abandi
Ibi bituma kuri bo iteka bifuza kuba niyo bakirirwa ahandi ariko byibuze baza kurara aho babarizwa, nagusura ntuzamuhatire kurara kuko birababangamira rimwe na rimwe
Ni abantu kandi bakunda ibijyanye n’amateka n’umuco ndetse mu bihe byabo byo kuruhuka usanga basoma cyangwa bareba videwo zivuga ku bintu by’amateka n’umuco
Mu kuganira ntibakunze kuvuga ku bandi babanenga ahubwo usanga bagira ibiganiro byo gushima no gutera ingufu abandi
Kuri bo ikintu cyose kigira agaciro, ku buryo n’ifoto yo mu bwana kuri bo ivuze ikintu kinini. Bakunze gushyira ibintu kuri gahunda
Nimuganira ntuzicuza kuko barangwa no gutega abandi amatwi kandi bagatanga inama zubaka
Gukundana n’umuntu wavutse muri iki gihe bisaba kuba uzi kwerekana urukundo mu bikorwa kuruta amagambo menshi. Gutemberana na we, kurebana filimi, n’ibindi binyuranye kuri we bifite agaciro kurenza kumutera umutoma.
Abagabo bavutse muri iki gihe, gukundana na we bisaba ko ari wowe uyobora urukundo ariko mu buryo buboneka ko ari we uruyoboye. Mu gushaka abagore bahitamo uwababera umugore akanababera nyina icyarimwe kuko ni abantu bakunze kugira amasoni ariko nanone bagakunda kwitabwaho, uretse ko na bo bakunda kwita ku bo bakunda
Abagore bo usanga bashaka umugabo uzi kwerekana urukundo, gusa aba bagore nanone usanga mbere yo kujya mu rukundo abanza kugenzura cyane. Iyo amaze kukwizeramo inshuti nyayo aba ashaka umufate nk’umwamikazi, nawe akakwitura kukwereka urukundo mu bikorwa, mbese ntibatandukanye na basaza babo
Mu mibanire n’abandi usanga bakunze gusabana ariko ibiganiro bibashimisha ni ibibereye mu rugo, aho imiryango iba yasuranye kurenza kuganirira mu kabari ku bagabo, nubwo nabyo babikora ariko ntibibashishikaza cyane nko mu rugo.
Baha agaciro amasano cyane ndetse kuri bo uwo ari we wese bamenye ngo bafitanye isano babiha agaciro kandi bakunda ubumwe mu muryango
Mu bijyanye n’akazi uzasanga abavuka muri aya matariki bakunda gukora akazi bakora ari bonyine kurenza kuba bakorana n’abandi kuko baba babona bibadindiza. Gusa baba babakozi beza bashimwa n’abakoresha babo. Ubuganga, ubugeni, politiki, ubuhanzi niyo mirimo bakunze cyane kurenza indi
Amafaranga kuri bo avuze ikintu kinini, barayashaka kandi ntibayasesagura. Ahubwo usanga byashora mu mishinga yunguka kandi mu rugo bakunze kuba aribo bacunga umutungo warwo kuko kuri bo buri faranga risohoka gusa mu gihe cya ngombwa.
Bamwe mu bavutse muri aya matariki twavugamo: Meryl Streep, Tom Cruise, Ariana Grande, Selena Gomez, Khloe Kardashian, Jaden Smith, Kourtney Kardashian, Vin Diesel, Robin Williams, Lana Del Ray, Lindsay Lohan, Gisele Bundchen, Li’l Kim, Courtney Love, Pamela Anderson, OJ Simpson, John Quincy Adams, Calvin Coolidge, Gerald R. Ford, George W. Bush, Franz Kafka, Nathaniel Hawthorne, Pablo Neruda, Ernest Hemingway, Emily Bronte, Vera Wang, Giorgio Armani, Oscar de la Renta

URUKUNDO

IMIBANIRE

AKAZI

Biracyaza….
Comments
Post a Comment