Guhekenya amenyo: Menya byinshi

Guhekenya amenyo ni ibintu usanga twitirira impamvu zinyuranye aho bamwe babihuza n'umujinya, agahinda se, nyamara burya binashobora kuba bumwe mu buryo umubiri ukoresha ukurinda urupfu rutewe no guhera umwuka usinziriye nk'uko muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe binshi ku guhekenya amenyo. Uku guhekenya amenyo tuvuga kuri mu buryo bwinshi aho bamwe bayahekenya ku bushake (kubera uburakari ahanini) abandi bakayahekenya batabizi nka nijoro basonziriye.

BITERWA N'IKI?


Nta mpamvu imwe wavugako itera guhekenya amenyo ahubwo habaho impamvu zinyuranye .

  1. Guhekenya amenyo uri maso byo ubusanzwe biterwa n'umujinya, stress, ubwoba cyangwa se kuba ushaka kwita cyane ku byo uri gukora.

  2. Guhekenya amenyo usinziriye byo rero bituruka ku mpamvu zinyuranye. Harimo kuba akarande mu muryango, kuryama unaniwe cyane, kuryama ufite agahinda n'umujinya.

  3. Usanga nanone abana bato bahekenya amenyo bakura bigashira. Kuba mu miterere yawe kandi urangwa no kuba igikuke, gukora cyane no guhatana kenshi nabyo bitera kuba wahekenya amenyo nijoro.

  4. Imiti imwe cyane cyane iy'uburwayi bwo mu mutwe, ndetse n'irwanya kwiheba no kwigunga ishobora nayo gutera iki kibazo.

  5. Kunywa inzoga, itabi, ibirimo ikawa nyinshi n'ibiyobyabwenge nabyo byakongera ibyago byo guhekenya amenyo

  6. Ikimaze kuvumburwa nanone ni uko guhekenya amenyo bishobora gukoreshwa n'umubiri nka bumwe mu buryo bwo kwitabara cyane cyane ku bakunze kugira ikibazo cyo kuba bahera umwuka basinziriye, nuko kwa guhekenya amenyo bikabatabara.

  7. Izindi ndwara zabitera harimo igicuri, ikirungurira, indwara yo kubura ubwenge bwibutsa n'iyo gususumira ikunze gufata abageze mu zabukuru.


BIRANGWA N'IKI?


Kenshi iyo urara wenyine ntiwapfa kumenya ko iyo usinziriye uhekenya amenyo kuko iyo bidakabije nta n'ingaruka wabona. Umenya ko uhekenya amenyo iyo uraranye n'umuntu kuko ushobora kuyahekenya akiri maso cyangwa se ukayahekenya cyane ukamukangura.

Mu bimenyetso rero harimo:

  • Amenyo asennye cyane, asadutse

  • Amenyo adafiteho agashishwa k'inyuma ukababara uyoza cyangwa hakozeho ibikonje n'ibishyushye

  • Kubabara amenyo cyane cyane ukangutse

  • Kumva ishinya inaniwe ndetse inzasaya ukumva zidakora neza wakasama ukababara

  • Kuremererwa umutwe bihereye ahanini mu misaya

  • Kudasinzira neza


NI RYARI NAKIVUZA


Guhekenya amenyo ubwabyo iyo bidakabije si ikibazo gusa iyo bikabije, kandi ukaba uri kwangirika amenyo bisaba kujya kwivuza gusa ni byiza kuvura ikibitera kuko iyo igitera guhekenya amenyo kivuyeho kwa kuyahekenya birashira.

Bamwe bahita bitabaza akantu baraza mu menyo ko kuyarinda gusa si byiza kuko biramutse biterwa nuko umubiri uri kwitabara ahubwo waba ugiye kuwushyira mu kaga kurutaho. Mu burwayi bwose ntitukavure ibimenyetso, havurwa indwara
Ntukice gitera jya wica ikibimutera.

Comments

  1. […] abantu usanga mu gihe baryamye bahekenya amenyo cyangwa ugasanga yashinze iryinyo ku rindi, nabo batabizi. Ibi bituma imikaya yo ishinya no mu […]

    ReplyDelete

Post a Comment