Gombo mu gufasha abarwaye diyabete no kongerera abagore amavangingo

Mu gifaransa yitwa gombo, iri zina ikaba irikomora aho ikomoka dore ko byemezwa ko ikomoka muri afurika y’uburengerazuba, nubwo bamwe bavuga ko ikomoka muri Aziya y’amajyepfo. Mu cyongereza ni Okra, naho muri Afurika ahenshi bayita “intoki z’umwari” (lady’s fingers) ubanza ari uko ari ingenzi mu kubongerera amavangingo nkuko turi bubibone.

Icyakora izina rya gihanga yitwa Abelmoschus esculentus. Ikaba ifitiye umubiri akamaro kanyuranye uhereye ku gufasha abarwaye diyabete kugeza ku bafite ikibazo cy’amavangingo macye

Muri gombo habonekamo intungamubiri zinyuranye aho twavuga vitamini B zinyuranye (ukuyemo B12 iboneka mu biva ku matungo gusa), vitamini A, C, E na K. hanabonekamo kandi kalisiyumu, ubutare, magnesium, potassium na zinc. Hanabonekamo fibre n’ibisukura umubiri binyuranye

 

Akamaro ku buzima


 


  1. Kurwanya diyabete




 

Aha icyakora si ukuyivura ahubwo ni uugabanya igipimo cy’isukari mu mubiri.

Kunywa amazi winitsemo gombo bigabanya ku buryo bugaragara igipimo cy’isukari mu maraso, ibi rero bikaba byiza ku bafite ikibazo cya diyabete.

 


  1. Kongera amavangingo




[caption id="attachment_105" align="alignnone" width="480"]Umugore wishimiye kunyazwa Gombo izwiho kongerera abagore amavangingo[/caption]

Nibyo koko gukoresha amazi yinitsemo gombo bifasha mu kongerera amavangingo abagore. Aha urazikata ukazishyira mu mazi zikararamo mu gitondo ukanywa ya mazi. Uyu muti utangwaho ubuhamya n’abagore benshi bawukoresheje. Niba ubona ayawe adahagije cyangwa se ntayo, gerageza gombo

 


  1. Gufasha mu igogorwa




 

Kwa kuba ikungahaye kuri fibre bituma iba nziza mu bagira ikibazo cyo kugugara mu nda, kwituma impatwe n’ibindi bibazo bigendana n’igogorwa.

Kuyikoresha bifasha abananiwe kwituma ndetse n’abagira impatwe ihoraho cyangwa abari ku miti igabanya kuribwa itera kutituma neza

 


  1. Kugabanya umunaniro




 

Kuba harimo ibisukura umubiri bituma iba nziza mu kurwanya no kuvura umunaniro. By’umwihariko ku bakora siporo isaba ingufu nyinshi, koga, gutwara igare, uru ruboga ni rwiza kuri bo. Kandi niba wakoze ukananirwa kurya gombo cyangwa kunywa amazi irimo bifasha imikaya kuruhuka

 


  1. Kugabanya igipimo cya cholesterol




 

Kugabanya cholesterol bigendana no kurinda no kurwanya indwara zinyuranye z’umutima na stroke. Cholesterol ituma imitsi y’amaraso isa n’iyifunga nuko amaraso kugirango atembere neza bigasaba umuvuduko mwinshi. Ibi gombo ibishobozwa nuko irimo quercetin izwiho kuringaniza isukari na cholesterol mu maraso.

 


  1. Kurwanya umubyibuho




 

Gombo irimo kandi intungamubiri zizwiho gufasha umubiri gutwika no kugabanya ibinure byaba ibyo mu mitsi cyangwa ahandi mu mubiri bityo bigafasha mu gutakaza ibiro. Aha uburyo bwiza ni ukunywa amazi wayinitsemo buri gitondo

[caption id="attachment_104" align="alignnone" width="700"]Amazi ya gombo Amazi ya gombo ni meza mu kurwanya umubyibuho[/caption]


  1. Kurwanya stress




 

Muri gombo harimo adaptogen izi zikaba zizwiho kurwanya stress mu buryo bunyuranye. Aha zifasha mu kongerera umubiri ingufu, kuwutera kuruhuka no kuwufasha kwibuka

 


  1. Gutera akanyabugabo abagabo




 

Nibyo muri gombo habonekamo zinc ikaba izwiho gufasha mu kongera ingufu mu gihe cyo gutera akabariro no kongerera intanga umuvuduko mu gihe wifuza gutera inda. Rero niba uziko intanga zawe zigenda zomboka, uru ruboga ntuzarubure iwawe

 

Iribwa ite?


 

Gombo ni uruboga. Ushobora kuyirya nka salade, wayiteka busosi cyangwa se nkuko hejuru twabibonye ukayikata ugashyira mu mazi ukaza kuyungurura ukanywa.

Icyakora ku bifuza amavangingo no kurwanya diyabete ibyiza kuri bo ni ukunywa amazi yinitswemo

[caption id="attachment_107" align="alignnone" width="1600"]Isosi ya gombo n'inyanya Gombo inatekwa nk'izindi mboga mu isosi[/caption]

 

ICYITONDERWA


 

 

Nubwo ari nziza ku barwaye diyabete ariko niba uri gufata umuti wa metformin (Glucophage) ntiwemerewe gukoresha gombo kuko ubushakashatsi bugaragaza yuko gombo ituma uyu muti umubiri utawukoresha neza. Ariko ku yindi miti ntibibujijwe

 
Ibyo twifashishije

 

  1. http://www.sciencedirect.com/science/article/pii/S0926669097000563

  2. https://pubs.acs.org/doi/abs/10.1021/ja01446a023

  3. https://ndb.nal.usda.gov/ndb/foods/show/11278

  4. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC3178946/

  5. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pubmed/24079173

  6. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC4779480/

  7. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC4632455/

  8. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pubmed/24746837

  9. https://www.heart.org/en/healthy-living/healthy-eating/eat-smart/nutrition-basics/whole-grains-refined-grains-and-dietary-fiber

  10. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pubmed/24746837

  11. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC4221879/

  12. https://www.researchgate.net/publication/236462312_Adaptogens_A_Review_of_their_History_Biological_Activity_and_Clinical_Benefits

  13. https://www.hindawi.com/journals/isrn/2011/260537/


 

 

Comments