Amata arimo ubuki: kongera stamina n'amavangingo

Amata ukwayo, ubuki ukwabwo, buri cyose gifitiye umubiri akamaro ndetse gifite n’ibyiza kizanira umubiri.

Ariko nanone uruvange rwabyo rukaba ruzwiho kugira akamaro gatandukanye kihariye, nkuko muri iyi nkuru tugiye kubibona.

Ikikubwira ko amata n’ubuki ari ikinyobwa ntagereranywa ni uko uzasanga mu bitabo bitagatifu nka Bibiliya bavuga ko igihugu ubwoko bw’Imana buzabamo ari igihugu gitemba amata n’ubuki, ibi bikaba ikigereranyo cyerekana igihugu cyiza, kirumbutse, gitekanye kandi abagituye bishimye.

No mu buzima busanzwe usanga twerekana ko ahantu hatekanye haba hatemba amata n’ubuki.

Kuva na kera ubuki bwagiye bukoreshwa mu kuvura ibisebe, koroshya mu nda, kurinda kubyimbirwa n’ibindi. Amata nayo uretse kuba ikinyobwa gikundwa na benshi akungahaye ku ntungamubiri zinyuranye nk’imyunyungugu, poroteyine na za vitamini zinyuranye.

Nta gushidikanya rero ko uruvange rwabyo narwo rufitiye akamaro umubiri

 


  1. Gufasha uruhu




 

Ari amata n’ubuki bifite ububasha bwo kwica mikorobi no gusukura. Mask y’ubuki ubwayo izwiho kuvura ibiheri mu maso. Usanga byinshi mu byagenewe gusukura uruhu birimo amata n’ubuki kuko bizwiho gufasha uruhu gushashagirana.

Aha nyamara twe turavuga kunywa uruvange rwabyo, ibyiza biratunguka no ku ruhu inyuma.

 


  1. Gufasha mu igogorwa




 

Ubuki ni ingenzi mu gufasha mu igogorwa kuko bukungahaye kuri prebiotics izi zikaba intungamubiri zifasha mu ikura n’iyororoka rya probiotics ari zo bagiteri nziza ziba mu rwungano ngogozi zigafasha igogorwa.

Mu mata ubwaho habamo bifidobacteria ubwoko bumwe bwa probiotics zikaba zikuzwa na prebiotics twasanze mu buki.

Uruvange rwa byombi rero rufasha mu igogorwa bikarinda impatwe, gutumba umaze kurya no kugugara.

 


  1. Kongera amavangingo




Nibyo uru ruvange ruzwiho kongerera abagore amavangingo mu gihe cyo gutera akabariro. Ururuvange rufasha amaraso gutembera neza, rugatuma imiyoboro yaguka nuko amavangingo agasohoka bitagoranye

 


  1. Kongera stamina




 

Nihavugwa stamina hita wumva ingufu zaba izisanzwe cyangwa izikoreshwa mu gutera akabariro. Uru ruvange rurimo poroteyine zikaba zigera mu mubiri zigahindukamo ibitera ingufu bityo mu gutera akabariro ntihazemo kunanirwa vuba kandi igitsina ku mugabo kigafata umurego uhagije.

Binafasha abarangiza vuba kuba bakiyongeza badatinze bityo bagashimisha abo bari kumwe.


  1. Amagufa akomeye




Ubushakashatsi bugaragaza ko ubuki bufasha mu gutwara intungamubiri zavuye mu byo kurya zijya mu mubiri. Kandi bufasha umubiri gukamura calcium kandi amata ayikungahayeho. Urwo ruvange rwabyo rero urumva ko rufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri bigafasha amagufa gukomera

Ibyo bikarinda amagufa kwangirika no kuba yagira ikindi kibazo

 

6. Kuvura kudasinzira


 

Mu gihe uryama ukabura ibitotsi ni ingenzi ko aho gufata ibinini bigenewe kongerera umubiri ibitotsi ahubwo wakinywera amata arimo ubuki kuko azwiho kongerera umubiri ibitotsi. Ni nayo mpamvu uru ruvange ari byiza kurunywa igihe ugiye kuryama kuko usinzira neza


  1. Kurinda gusaza




 

Mu bihugu byateye imbere kera nka Roma, Ubugiriki, Misiri n’Ubuhinde wasangaga abantu baho banywa amata arimo ubuki kugirango bagumane itoto.

Nkuko twabibonye kandi ko uru ruvange ari rwiza ku ruhu birahita bihuzwa no kuba rurinda umuntu gusaza imburagihe ahubwo agahora isura itoshye.

 


Uko binyobwa


 

Mu kunywa iyi mvange ntabwo utekana amata n’ubuki. Ahubwo uteka amata, yabira ukayavana ku muriro ugatereka hasi ukarindira nk’iminota 2 ukabona gushyiramo ubuki. Impamvu ni uko amata iyo ahiye aba arengeje ubushyuhe bwa dogere 100 kandi iyo ubushyuhe burenze dogere 140 bituma ubuki bwangirika nuko akamaro wabushakagaho ukakabura.

Amata ashyushye ariko atari urubindi niyo uvangamo ubuki, ukanywa.

Gusa uru ruvange ntuzaruhe umwana utarageza ku mwaka kuko ari amata n’ubuki aba ataremererwa kubikoresha mbere y’umwaka

 
Abasigaye mwese muryoherwe

 

 

Comments

  1. *#RYOHEREZA #UMUKUNZI #WAWE*😋
    https://wa.me/+250783887766/ (Whatsapp & call)

    1⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kurangiza vuba?
    2⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kutagira ubushake?
    3⃣Waba se ukora agaturu kambere ariko gushaka aka kabiri bikanga?
    4⃣Ese uri umudamu cg umukobwa ariko nta mazi ugira cg ufite make?
    5⃣Ese Intanga zawe zacitse amazi cg zigenda gake
    6⃣Ese wabaswe no kwikinisha cg ufite zimwe mu ngaruka zabyo?

    7️⃣ Dutanga n'ubujyanama ku buzima bikagufasha kwirinda no guhangana n'izindi ndwara nyinshi nka Amibe,igifu,impyiko umwijima,Diabetes,Umwingo,Goute,amara,infection urinaire na Vaginale,......nizindi nyinshi

    Wigira Isoni nyandikira cg umpamagare kuri  +250783887766
    [WhatsApp & Call) ngufashe kurokora ubuzima bwawe.

    ✔️Aho waba uri hose niyo waba uri mu mahanga iyi miti ikugeraho kuko dufitanye ubufatanye na FDA,HDL and iPOSTA.

    Mutwegere tubafashe ku buryo bwiza kandi bwizewe 100%.
    Call or WhatsApp +250783887766

    ReplyDelete

Post a Comment